Havumbuwe ko umutungo wa Joseph Kabila ukubye kabiri ingengo y’imari ya RDC akarusha umutungo Aliko Dangote umukire wa mbere muri Afurika
Urubanza rwa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rukomeje guteza impagarara nyuma y’uko abanyamategeko ba Leta batangaje ko afite umutungo ubarirwa muri miliyari 32 z’amadolari, ukubye kabiri ingengo y’imari ya leta ya 2025.
Mu iburanisha ryabaye ejo hashize ku wa 21 Kanama 2025, abanyamategeko bavuze ko umutungo wa Kabila uruta uwa Aliko Dangote, umuherwe wa mbere muri Afurika, ubarirwa muri miliyari 28$. Ingengo y’imari ya RDC y’uyu mwaka ni miliyari 18,4$, bivuze ko umutungo wa Kabila waba uruta hafi kabiri ayo igihugu cyose giteganya gukoresha mu mwaka umwe.
Abanyamategeko ba Leta basobanura ko uwo mutungo Kabila yawusahuye igihugu mu gihe cy’imyaka 18 yamaze ku butegetsi, bakaba basaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuwufatira.
Nubwo ayo makuru ashyirwa ahagaragara, kugeza ubu nta raporo yigenga yigeze igaragaza ko umutungo wa Kabila ugeze kuri miliyari 32$. Ibyegeranyo byabanje byagaragaje ko umuryango we ufite amasosiyete akomeye mu gihugu no hanze, ariko ntibyigeze bigaragaza ayo mafaranga menshi.
Mu 2017, isesengura rya Congo Research Group ryerekanye ko umuryango wa Kabila ufite amasosiyete menshi yinjiza amafaranga menshi, naho mu 2021 iperereza rya Congo Hold-up ryagaragaje ko bakoreshaga miliyoni 138 USD mu buryo budasobanutse.
Abashyigikiye Kabila bo bavuga ko yasize miliyari 2 USD muri Banki Nkuru y’igihugu, ariko na byo bikomeje gushidikanywaho.
Amakuru ku nshingano ze n’amateka
Abanyamategeko ba Leta banongeyeho ko Joseph Kabila, bivugwa ko yahoze yitwa Hippolyte Kanambe, ndetse ko ari umunyarwanda wahinduye inkomoko kugira ngo ayobore RDC. Bemeza ko yiyitiriye Laurent Désiré Kabila nk’umubyeyi we, ibintu bita amayeri yo kugera ku butegetsi.
Kabila kandi akurikiranyweho ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu, birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, kuburizamo abantu no kugaba ibitero ku basivili, ku bitaro n’amashuri. Ubushinjacyaha bunamushinja kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, kuwutera inkunga no kugambanira igihugu.
Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buvuga ko Kabila ari we muyobozi w’ihuriro AFC/M23, bukemeza ko yagaragaye mu bikorwa bya gisirikare muri Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruracyasuzuma ibirego byose byatanzwe, mu gihe abanyamategeko bahagarariye Leta basaba ko Kabila ahamwa n’ibi byaha byose, ndetse n’umutungo we ugafatirwa.
INGANZO HUB IKUGEZAHO AMAKURU MU NGERI ZOSE. DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UKANZE KURI IYO LINK IRI MUNSI UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j