Ghana: Amashusho y’Ubwiyandarike mu Ruhame Yasenye Icyubahiro cya “Shay Concert” — Ubuhamya bw’Ukuri Butavangiye
Mu mujyi wa Accra muri Ghana, igitaramo “Shay Concert” cyateguwe n’umuhanzikazi Wendy Shay cyarangiye kivugwaho byinshi, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu rubyiruko rwitabiriye bari mu bikorwa by’imyitwarire y’imibiri irenze amahame y’umuco n’indangagaciro zo kuba mu ruhame, harimo kugaragara bari kwegerana bikabije no gukora ibikorwa byo mu rwego rw’imibonano mpuzabitsina mu muvundo w’abantu n’umuziki mwinshi. 
Abitabiriye igitaramo bavuga ko byatangiye nk’ijoro risanzwe ry’ibyishimo: imiziki ishyushye nk’uko yari yo ntego y’igitaramo, amajwi y’abafana ari hejuru kubera ibyishimo ibizwi nka vibes,… Gusa uko amasaha yakuraga, umubare w’abitabiriye wakomeje kuzamuka mu buryo bwarenze ubushobozi bw’ahabereye igitaramo. Abantu batangiye kwegerana bikabije, umuvundo ufunga utuyira n’imbago zitandukanya abantu n’abandi, inzoga zikomeza kunyobwa ku bwinshi, imbyino zirushaho kubura umurongo wazo ahubwo bijyana mu kunyeganyega no kwiterera hejuru.
Aho ni ho abafite telefoni mu ntoki batangiye gufata amashusho atazibagirana: abasore n’inkumi barundanye ku mbago z’urukuta rubatandukanya n’urubyiniro, imitwe ari yo igaragara cyane kurusha ibindi bice by’umubiri, amaboko amaboko ari hejuru ariko harimo n’abafatanye, ingingo za bamwe zisunikira ku bandi mu buryo butakigaragara nko kubyinana bisanzwe, ahubwo bigana ku kugaragara nk’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina mu ruhame. Ni amashusho yavugishije igihugu cyose ndetse n’umugabane, yongera kugaragaza uburyo umuvundo uvanze n’umuziki mwinshi ushobora gusiga icyasha ku mico n’isura y’urubyiruko.
Mu maso ahagaragara neza muri ayo mashusho harimo umukobwa wamamaye ku izina rya Diamond Queen. Nta muziki akora, nta buhanzi azwiho, nta n’ubwamamare yari asanganywe mbere y’iki gitaramo. Ni umwe mu bitabiriye, ari mu gice cy’ababyinaga begeranye ku buryo umurongo w’imico yemewe mu ruhame wacitsemo kabiri. Ni uku kugaragara kwe muri iyo video byamugize umwe mu mazina avugwa cyane mu masaha macye yakurikiye igitaramo. Yabwiye itangazamakuru ko ibyo abantu babonye ari ugusobanura nabi amashusho yafashwe mu muvundo, ko nta busambanyi bwabayeho, ko ahubwo ari ishusho y’umuntu wasunikanyijwe n’abantu benshi bageragezaga gusaranganya umwanya muto.
Nyamara ibyo ntibyahagaritse impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Ghana. Hari abavuga ko ayo mashusho ateye isoni, ko yerekana urubyiruko rutangiye kwigira ku bihugu bifite umuco wo kurahira icyo batinya gukorera mu ruhame, kandi ko ibitaramo nk’ibi bikwiye gushyirwamo umurongo uhamye w’uburyo bwo kugenzura imbaga, bagakomeza bagaragaza ko rwose ari imibonano mpuzabitsina yakorwaga n’urwo rubyiruko, ndetse n’ikimenyimenyi ko uyu witwa Diamond Queen ku rubuga rwa tiktok we yanagaragaye yizihiwe, aho n’amajwi ye yo kwishimira iki gikorwa yumvikanaga. Ni mu gihe abandi babona ko ari ihuririro ry’ibihe byose by’umuco w’ibirori bihuza urubyiruko muri Ghana, ko gufata amashusho y’abantu bari mu byishimo bidatuma ibyo bakora biba icyaha, kandi ko imbuga nkoranyambaga ziri kwagura ikibazo gusumba ukuri kw’ibihari nyirizina.
Nyuma y’ibi bitekerezo bitandukanye, igitaramo cyose cyaburijwemo imbere y’ijambo rimwe rikomeye: imyitwarire. Nta wuvuga byinshi kuri gahunda y’abahanzi baririmbye, ku butumwa Wendy Shay yifuzaga kugeza ku bafana be, cyangwa ku rwego rw’imitunganyirize y’igitaramo. Ibyo byose byibagiranye mu gihe amashusho y’uruhurirane rw’imibiri n’imbyino zitagenzuwe yabaye ikimenyetso cy’ibitaramo bikomeje kwerekeza urubyiruko mu bicu bitagira umuyobozi.
Ibyabereye muri Shay Concert byabaye isomo rikomeye ku bategura ibitaramo muri Ghana no mu karere: igihe inzoga, umuvundo n’umuziki biri mu kirere kimwe, imyitwarire iba ku nkengero z’aho ibintu bishobora kurenga urugero. Naho amashusho yasakaye yo, yaba yarafashwe nabi cyangwa yarasobanuwe nabi, asigaye ari umutwaro w’imyitwarire y’urubyiruko ibazwa n’igihugu cyose.
