Burna Boy yahuye n’uruva gusenya ubwo igitaramo cye bwa mbere mu mateka kitabiriwe n’abantu mbarwa biturutse ku myitwarire ye idahwitse
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Burna Boy, ari mu ihurizo rikomereye ubwamamare bwe nyuma y’aho agiriye imyitwarire yateye impaka mu gitaramo na nyuma yacyo, bikaviramo uburakari bukabije abafana, bigatuma bakora ubukangurambaga bukomeye bwo kumurwanya ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushishikarizanya kutagura amatike nk’ibisanzwe.
Byose byatangiriye mu gitaramo cyabereye ahitwa Red Rocks Amphitheatre, aho uyu muhanzi yabonye umugore yicaye mu myanya y’imbere asa nk’uri kuruhuka cyangwa utitaye ku gitaramo. Burna Boy yahise ahagarika kuririmba, yegera uwo mugabo wari kumwe n’uwo mukobwa bivugwa ko ari boyfriend we maze amubwira amagambo yafashwe nk’ayo kumusebya no kumwicira isura imbere y’abantu.
Nyuma y’iri sanganya, abashinzwe umutekano bahise basohora uwo mugore n’umugabo bari kumwe, ibi bitera urujijo mu bafana. Videwo y’iki gikorwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku muvuduko utangaje, itangira gutuma hirya no hino havugwa ko Burna Boy yarenze umurongo.
Aho gutuza no gukora ku mutima w’abafana abasaba imbabazi, Burna Boy yongeye kwatsa umuriro ubwo yabifatagaho ijambo mu buryo bwa livestream. Abafana bamubajije uko abyumva, ariko we yigaragaje nk’udafite icyo yicuza, ndetse anavuga ko akenera abafana bashobora “kumwishyura” gusa.
Iyi mvugo yahise ifatwa nk’ubwirasi n’agasuzuguro.
Nyuma y’ibi, abafana batangije ubukangurambaga bwiswe “Sleepover Protest”. Bamwe bavuze ko bazajya mu bitaramo bye bakinumira cyangwa bakicara bakagwa isari nko kumwereka ko imyitwarire ye idakwiriye; abandi basaba guhagarika kugura amatike mu buryo bwuzuye.
Nubwo byagaragaraga nk’urwenya kuri bamwe, ingaruka zabyo zatangiye kwigaragaza.
Imyanya y’Intebe Yambaye Ubusa mu Gitaramo cya Houston
Mu gitaramo aherutse gukorera i Houston, hagaragaye imyanya myinshi ituzuye ibintu bidasanzwe ku muhanzi umenyereweho gucuruza amatike yose agashira mu gihe gito. Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba ari ishimangiro ko umwuka mubi utangiye kumugiraho ingaruka.
Abitabiriye bavuga ko n’uburyo igitaramo cyarimo bwari butandukanye: hari umwuka urimo igihunga n’ugutinya aho kuba ibinezaneza byari bimenyerewe.
Kuri benshi mu bafana be, ikibazo gikomeye si igikorwa ubwacyo, ahubwo ni ukuntu yagikemuye nabi. Icyo benshi bari bategereje ni ugusaba imbabazi gusa byabaye ikintu atigeze anatekereza. Ibyo byumvikanye nk’aho abamushyigikira nta gaciro bafite.
Nubwo Burna Boy akiri icyamamare gifite izina rinini ku ruhando mpuzamahanga, iki kibazo cyerekanye neza uburyo isura y’umuhanzi ishobora guhinduka mu kanya gato mu gihe nk’iki cy’ikoranabuhanga. Abafana basigaye bifuza ikirenze indirimbo: bifuza icyubahiro.
Niba ubu bukangurambaga bugumaho cyangwa buzarangira bidatinze, ntibiramenyekana. Ariko ikigaragara ni kimwe:
Abafana bamuhaye ubutumwa bweruye; kubaha no kugaragaza ubupfura ni ingenzi kurusha byose.