Umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi wongeye gushyirwa mu majwi n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta, nyuma y’uko hagaragajwe icyegeranyo gishinja bamwe mu bawugize kugira uruhare mu mikorere icumbagira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu masoko y’intwaro akekwa ko yahindutse isoko y’inyungu zabo bwite. Ibi birego bikomeye bikomeje gutera amakenga mu nzego za politiki n’abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bimaze igihe biha umurego imiyoborere ishingiye ku nyungu z’umuntu ku giti cye mu gipimo kidashobora kwihanganirwa mu nzego za Leta.
Raporo y’imiryango itegamiye kiri leta yo muri Katanga ivuga ko hari ubucukuzi 15 buri mu maboko y’abagize umuryango wa Perezida harimo abavandimwe be batatu n’abana be babiri kandi ko ari bo bayobora ibikorwa by’ubukungu bibonekamo inyungu ziremereye, ku buryo bikomeje kuganisha ku bibazo bijyanye no kwikubira umutungo wa Leta.
Muri Gashyantare 2025, Justicia ASBL, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro, watangaje ko hari igikorwa cyo kwigarurira no kwinjirira imitungo ya mine mu buryo butemewe n’amategeko. Watunze agatoki imikoranire y’abashoramari b’Abanyalebanone n’Abashinwa n’abasirikare bo muri Republican Guard mu ntara za Haut-Katanga na Lualaba, mu bikorwa bifatwa nk’ubusahuzi buteguye neza kandi bwambura igihugu umutungo wacyo w’ingenzi.
Paul Kasembele wigeze kuba umugabo wa mushiki wa Tshisekedi kandi uyobora ibikorwa muri Foundation ya Denise Nyakeru Tshisekedi ashyirwa mu majwi kuba yarakinnyemo uruhare rukomeye mu mukino wo kugura intwaro ku izina rya Leta ya Kinshasa. Ni we winjiye mu biganiro byo kugura RPG-7 50,000, amasoko yahindutse urudubi rw’inyerezwa ry’umutungo, amasezerano ahenze kurenza ibisanzwe, ndetse n’inyungu zabitswe mu mifuka y’abantu ku giti cyabo.
Dani al-Achkar, umuyobozi wa Prince Invest Group, wakoranaga bya hafi na Kasembele muri uru rugendo rwo gutanga intwaro ku giciro cya miliyoni 36.4 z’amadolari, yahamagawe i Kinshasa hanyuma atabwa muri yombi muri Mata 2025. Nubwo bimeze bityo, Kasembele we yakomeje kugenda nta nkomyi, ahabwa urubuga rwo gukora no gutwara izo ntwaro akoresheje Sun Express Group, ndetse akavugwaho kugira uruhare mu kugabana miliyoni 15.7 z’amayero zagiye mu nzego nk’amakomisyon.
Abasesenguzi ba politiki bemeza ko icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kuzamura ingengo y’imari y’umutekano n’ingabo kugeza kuri kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari ya 2026 gishobora kuba kitagendeye ku nyungu rusange z’igihugu, ahubwo kikaba ari ikimenyetso cyo kwirundanyiriza umutungo no gushimangira inyungu z’itsinda ry’abo hafi y’ubutegetsi mbere yo gusoza manda muri 2028.