Leta ya Tanzaniya yatangaje ko itazizihiza Umunsi w’Ubwigenge uteganyijwe ku wa 9 Ukuboza, amafaranga yagenewe ibyo birori akaba agiye gukoreshwa mu kongera kubaka ibikorwa remezo byasenyutse mu mvururu zakurikiye amatora yo mu kwezi gushize. Ibi byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Mwigulu Nchemba, mu gihe igitutu gikomeje kwiyongera ku matora anengwa cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe amashyaka atavuga rumwe na Leta ari gukangurira abaturage kwitabira imyigaragambyo ku munsi nyirizina w’Ubwigenge, basaba ubutabera ku bw’iyicwa ry’abantu bishwe mu mvururu zakurikiye amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye ku mvugo ivuga ko abantu amagana bashobora kuba barishwe, mu gihe Leta yo itaratangaza umubare n’umwe kandi ikavuga ko yabishyiriyeho komisiyo y’ubugenzuzi.
Amatora arimo amakemwa akomeye
Perezida Samia Suluhu Hassan yatangajwe ko yegukanye intsinzi ku majwi 98%, ibintu abatavuga rumwe na Leta bise “isekwa rya demokarasi”.
Abagahanganye na we bashyizwe mu manegeka:
Tundu Lissu yafunzwe ashinjwa ubugambanyi ibyaha ahakana yivuye inyuma.
Luhaga Mpina we kandidatire ye yashinjwe “amakosa ya tekiniki” ahita yamburwa uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Abasesenguzi mpuzamahanga n’abakurikiranye amatora batangaje ko hari ibimenyetso bifatika by’uko amajwi yabitswe nabi, imigendekere y’amatora igasubira inyuma ku bipimo bya demokarasi.
Ikirego cyajyanywe muri ICC: Ubwicanyi, guca abaturage mu rihumye, gutaburura imibiri rwihishwa
Itsinda mpuzamahanga rigizwe n’abanyamategeko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ryashyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ikirego kibasira Perezida Samia n’abayobozi be. Ikirego kivuga ko habaye ubwicanyi ndengakamere, gutwika cyangwa gutabwa mu rufunzo kw’imibiri irenga 500, n’ubundi bugome bukorerwa rubanda.
Icyo cyegeranyo gifite impapuro 82, cyashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC ku ya 13 Ugushyingo ariko bitangazwa hakiri kare kugira ngo hatabaho kubangamira iperereza. Leta yo ivuga ko ibi bikorwa byo kubashyira mu majwi ari “uguharabika igihugu”.
Guhera ku munsi w’amatora kugeza ku minsi itanu yakurikiyeho, Leta yashyizeho ibwiriza rihagarika itumanaho ku mbuga nkoranyambaga, inashyiraho ibihano kuri buriwese wafataga amashusho y’imyigaragambyo. Nyamara nyuma ni bwo amafoto n’amashusho yerekana imirambo n’ubugome bukabije, byemejwe n’itangazamakuru mpuzamahanga ko ari ukuri, byatangiye gusakara hose.
Leta yo iravuga ko ibi byose bigamije guhindanya isura y’igihugu, ndetse ko umutekano ukomeje kuboneka.
Umuvugizi wa Leta, Gerson Msigwa, yavuze ko komisiyo yashyizweho izatanga ukuri ku byabaye. Ariko imiryango itandukanye iravuga ko ubwigenge bwayo bushidikanywaho, cyane ko yaguye mu maboko y’abagenga ubutegetsi nyir’izina.
Abantu barenga 240 bafashwe bakurikiranweho ubugambanyi nyuma y’imyigaragambyo, ariko Perezida Samia yaje gufata umwanzuro wo kugabanya uburakari, asaba abashinjacyaha “kugira impuhwe”. Amakuru aturuka imbere mu gihugu avuga ko benshi muri bo bamaze kurekurwa.
Mu gutangaza ko kwizihiza Ubwigenge bihagaritswe, Minisitiri w’Intebe Nchemba yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo no guharanira ibiganiro bya politiki.
“Ndasaba Abatanzaniya gushyira hamwe tukaganira ku bibazo dufite. Ntidukwiye gusubira mu bihe byadushenguye, kuko ingaruka zabyo zidakosorwa,” niko yabivuze.
Samia yagiye ku butegetsi mu 2021 asimbuye nyakwigendera John Magufuli. Yashimiwe cyane mu ntangiriro igihe ystangiraga ingamba za politiki zari zikomeye. Ariko muri iki gihe, abarengera uburenganzira bwa muntu n’abatuye muri Tanzaniya ubwabo bavuga ko ubwisanzure bwa politiki bwongeye kugabanywa ku rwego ruteye inkeke.