Imirwano irimo gukoresha intwaro ziremereye ikomereje mu bice bihana imbibi n’umujyi wa Uvira, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Iyi mirwano yongeye gufata indi ntera kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, aho impande zombi ziregana gutangiza imirwano mu gihe abaturage bo mu Karere ka Ruzizi bakomeje guhitanwa n’ibisasu biraswa mu bice bituwe.
Imirwano yatangiriye mu kibaya cya Ruzizi
Radio Maendeleo yo mu mujyi wa Bukavu yatangaje ko ibibazo bikomeje kwibanda mu bice bya Katogota, ku rubibi rwinjira muri Teritwari ya Uvira mu gace ka Kamanyola muri Walungu. Abaturage baho bavuga ko bumvise urusaku rw’intwaro ziremereye kuva mu gitondo, abantu bakomeje kuva mu byabo bahungira mu duce dutandukanye twa Uvira no hakurya ya Ruzizi.
AFC/M23 irashinja u Burundi n’abacanshuro kurasa mu baturage
Umuvugizi wa politiki wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yatangaje ko ingabo z’u Burundi “zifatanyije n’abacanshuro” ziri kurasa ibisasu mu bice bituwe n’abaturage, bigatuma inzu nyinshi zangirika ndetse bigahitana ubuzima bwabo.
Kanyuka yavuze ko “ibibazo birushaho gukomera buri munota”, ashimangira ko FARDC n’ingabo z’u Burundi arizo zatangije ibitero mu duce twose turimo kuraswamo.
Ku rubuga X, AFC/M23 yari yatangaje ko FARDC yagabye ibitero ku birindiro byayo mu bice birimo Katogota – Luvungi, Kaziba – Haut Plateau, Tchivanga – Hombo, na Kasika – Mwenga. Abaturage bo muri ibyo bice bemeza ko babonye ingabo nyinshi za AFC/M23 zerekeza mu majyepfo, bamwe bakeka ko zishobora kuba ziri kwitegura “gufata Uvira”.
FARDC yo ishinja AFC/M23 guhungabanya amasezerano y’amahoro
Ku rundi ruhande, igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo kiryoza AFC/M23, kivuga ko “yishe agahenge” mu gihe intumwa za Amerika na Qatar zikomeje ibikorwa byo gushaka umuti urambye w’amahoro mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
FARDC ivuga ko AFC/M23 “ifashwa n’u Rwanda” yagabye ibitero mu bice bya Kaziba, Katogota, na Lubarika, ibyo ikabihuza no “kwigomeka ku masezerano y’amahoro y’i Washington na Doha”.
Mu itangazo ryayo, FARDC yasabye abaturage gukomeza umutima, ivuga ko “hafashwe ingamba zihamye zo guhagarika ibikorwa byose by’iterabwoba bya AFC/M23”.
Kugeza ubu nta mubare uhamye w’abahitanywe n’imirwano uratangazwa, ariko amakuru ava mu bayobozi b’inzego z’ibanze yemeza ko hari abaturage bamaze guhitanwa n’ibisasu, abandi benshi bakomeretse ndetse bakomeje guhungira mu bice bitandukanye bya Sud-Kivu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iravuga ko imirwano ikomeje mu gihe abaturage bo muri Ruzizi na Walungu bakomeje gucengera mu rujijo, badasobanukiwe neza igihe ibitero bishobora guhagarara ntibyongere guhungabanya ubuzima bwabo.