Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo urarushaho kuzamba: AFC/M23 ikomeje kwiyegekaho Uvira no kwigura imipaka y’uduce dufite akamaro ka gisirikare
Imiterere y’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gukomera, mu gihe amakuru menshi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura uduce ugenzura ndetse ukanegera cyane Umujyi wa Uvira, umwe mu mijyi minini ifite agaciro ka gisirikare n’ubucuruzi muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangwa n’abayobozi bamwe b’imitwe ya Wazalendo ishyigikiye FARDC, aravuga ko AFC/M23 imaze kwigarurira uduce turimo akamaro gakomeye mu birebana n’ibirindiro bya gisirikare. Utu duce twavuzwe harimo Luvungi, imisozi ya Katogota, Lubarika, Kiringi, Rugenge, Kambara, Luvimvi, ndetse n’agace ka Rubumba, kari ku mupaka wa Bugarama mu Rwanda no hafi ya Kamanyola muri Congo.
Mu majwi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu bayobozi ba Wazalendo wakurikiranye imirwano yemeza ko AFC/M23 ariyo imaze kugira ingabo nyinshi mu duce twavuzwe, ndetse ko iri gukomeza kwagura ibirindiro byayo mu buryo bufatika. Uyu muyobozi anemeza ko hari bamwe mu basirikare b’u Burundi bari baje gufasha FARDC bahungiye iwabo banyuze i Rugombo, kubera gukazwa kw’ibitero bya AFC/M23.
Hari kandi amakuru yemeza ko uduce twa Sange na Runingu dushobora kuba dukubiye mu duce dushobora kuberamo imirwano ikaze mu minsi ya vuba, bitewe n’uko AFC/M23 imaze kwegera cyane Uvira, iri mu bilometero bike uvuye kuri uwo mujyi w’ingenzi mu Burasirazuba bwa Congo.
Gusa, si henshi hitezwe imirwano ikaze; nk’uturere twa Bwegera, Lubirizi na Kaburimbo, bituwe ku rugero rwo hasi, bivugwaho ko imirwano ishobora kutahakomerera nk’uko bimeze mu zindi zone zifite ingaruka za gisirikare.
Uwo muyobozi wa Wazalendo yakomeje kunenga bamwe mu bayobozi n’abatangazamakuru bari gukwiragiza amakuru yemeza ko AFC/M23 iri gutsindwa, avuga ko “ukuri kugaragarira mu bikorwa ari uko AFC/M23 ikomeje kwigaruea ibindi bice kandi ikagura umuvuduko w’ibitero byayo.”
Iyi mirwano ikomeje kurushaho guhungabanya umutekano mu karere ka Kivu y’Amajyepfo, bituma abaturage bakomeje guhangayikishwa n’ukuntu urugamba rugenda rwisukiranya, mu gihe FARDC n’ingabo z’u Burundi zikomeje kuvugwaho guhura n’imbogamizi mu gukumira icyerekezo cya AFC/M23.
Mu gihugu hose, kimwe no mu baturage bo mu ntara za Kivu, hakomeje kugaragara impungenge zigaragaza ko iki kibazo gishobora gukomeza guhindura isura y’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.