Umusesenguzi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Prof. Jason Stearns, yavuze ko amasezerano y’amahoro yasinywe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC atajya kure y’intambara y’inyungu z’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa, cyane cyane ku bijyanye n’amabuye y’agaciro ya Congo.
Prof. Stearns, wigisha politiki muri Kaminuza ya Simon Fraser University muri Canada, yabwiye ikiganiro Focus on Africa cya BBC ko Amerika imaze igihe ishaka kugira ijambo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo mu rwego rwo guhatana n’Ubushinwa. Avuga ko ubushake bwa Washington atari bushya kandi ko bwigaragaje cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden.
Yagize ati:
“Ibi mu by’ukuri byatangiye mbere y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko usubiye inyuma ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, umuntu yabonye ko abategetsi bo mu gihe cya Biden bashishikariye cyane DRC.”
“Kandi ibi byose bijyanye n’Ubushinwa, ibi byose bijyanye no kugira ijambo kw’Ubushinwa muri Afurika n’ugushaka kw’Amerika ko kugenzura ubucukuzi n’uruhererekane rw’ubucuruzi kandi Congo ni kimwe mu bihugu bicukurwamo amabuye y’agaciro menshi cyane muri Afurika acyenewe mu nzibacyuho yerekeza ku gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.”
DRC, umutima w’inyungu za Amerika
Prof. Stearns yibukije ko Congo ari cyo gihugu cya mbere ku isi gikungahaye kuri cobalt, ikenerwa mu ruganda rw’ikoranabuhanga, cyane cyane muri batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi. Ati:
“Congo ni ahantu h’ingenzi kuri Amerika. Ubushinwa burimo kuhagura cyane, bityo Amerika ikabona ko ifite impamvu zo gushishikarira amahoro aharangwa imiyoboro y’icyo gikoresho.”
Nubwo abasesenguzi bamwe babona ibi nk’ukwinjiza inyungu z’ubucuruzi mu masezerano y’amahoro, abandi babifata nk’impamvu ishobora gutuma Amerika yihatira ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa neza.
Trump, Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano y’amahoro ariko icyizere kigumana ishusho y’ibidashoboka
Ku wa Kane, Perezida Donald Trump yakiriye abayobozi bombi i Washington, aho basinye amasezerano y’amahoro avuga ko yemeza ibyafatiwe umwanzuro mu kwezi kwa Kamena, birimo kurandura FDLR n’isubizwa inyuma ry’ingabo z’u Rwanda ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande nubundi rw’u Rwanda.
Muri ibyo byemejwe harimo:
•Guhagarika burundu imirwano
•Kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba
•Gahunda yo kugarura impunzi mu gihugu
•Guha ibihano abakoze ibyaha mu ntambara
N’ingingo zijyanye n’ubutwererane mu bukungu
Ariko icyagaragaje ko icyizere hagati ya Kagame na Tshisekedi kigisa nk’ikidashoboka, ni uko nyuma yo gusinya batashoboye guhana ibiganza nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu gihe habaye kumvikana hagati y’abanyapolitiki.
Inzitizi zishingiye kuri M23
Prof. Stearns avuga ko kugera ku ntego z’amasezerano bishobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye bitewe n’uko icyo gikorwa cy’amahoro kiri kumwe n’indi gahunda ijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.
Ati:
“N’iyo ibyo hagati ya DRC n’u Rwanda byagenda neza, ikibazo cyagumaho ni: M23 ishobora kwanga gushyira intwaro hasi, kandi u Rwanda rushinjwa kuyishyigikira mu ibanga. Ibyo byose bishobora kongera ibintu mu rujijo.”
Prof. Stearns ashimangira ko amasezerano azaba ageze ku ntego ari uko M23 yemeye gushyira hasi intwaro, kandi hagashyirwa mu bikorwa ibisubizo bihamye ku mpamvu zimaze imyaka 30 zitera intambara mu burasirazuba bwa Congo.
M23: Imirwano iracyakomeje
Nubwo itari yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’i Washington, M23 yatangaje binyuze ku rubuga X ko ku wa Gatanu imirwano yakomeje, ishinja ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo kugaba ibitero muri Kivu ya Ruguru no mu Majyepfo. FARDC yo iravuga ko M23 ari yo ibanza kugaba ibitero, ikabihindura inkuru igoretse ngo iyobye rubanda.
Umutwe wa M23 ukomeje kugenzura umujyi wa Goma na Bukavu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, kimwe n’ibindi bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo.
Amahoro nta wizeye ko ari hafi
Nubwo Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bombi batangaje ko bafitiye icyizere amasezerano y’i Washington, abasesenguzi nka Prof. Stearns bemeza ko intambwe iri imbere izaterwa ari uko habonetse igisubizo ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23, kugira ngo ayo masezerano atarangira ari imfabusa, adakoze icyo yagombaga gukemura mu burasirazuba bwa Congo.