Meet & Greet Yahindutse Meet & Heat: Uko Davido yateje Akavuyo Muri Kigali Pinacle Hotel kugeza ubwo bamufungiranye ashaka gutaha atishyuye
Nyuma yo gusoma iyi nkuru, urasobanukirwa uburyo Davido yateje impagarara muri Kigali Pinacle Hotel yari yamucumbikiye nyuma yo kwanga guhura n’abamukundaga bari bamuteze amaso mu gikorwa cya meet and great no gushaka kugenda atishyuye♦
Mu gitondo cyo ku wa 06 Ukuboza 2025, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yateje imvururu muri Kigali Pinacle Hotel yari imucumbikiye ubwo we n’itsinda ryari rimuherekeje bashakaga gusohoka ngo batahe nyamara batishyuye serivisi zirimo ibyo kurya no kunywa bari bakoresheje, nyuma yo kwanga kwitabira igikorwa cya “Meet and Greet”.
Amakuru avuga ko mu masezerano yari yagiranye n’iyi hotel harimo ko uyu muhanzi n’ikipe ye bazakoresha ibyumba by’ubuntu mu gihe baziyishyurira ibyo kuryo n’ibyo kunywa, ariko kandi iyi hotel ikaba yaragombaga kwishyurwa ibihumbi 250,000rwf kuri burimuntu mu bafana bashaka kwitabira igikorwa cyo guhura na Davido bakanasuhuzanya “Meet And Great” kwikubitiro hakaba hari abafana 100 bari bararangije kwishyura iki gikorwa ndetse bagombaga guhura n’uyu muhanzi.
Amakuru yemejwe n’umwe mu babikurikiraniraga hafi ariko wahisemo kudatangazwa amazina kugira ngo akomeze atekanye, yemeza ko Davido yari yagiranye amasezerano na Kigali Pinacle Hotel yo gucumbikirwa ku buntu we n’itsinda rye, ariko agomba kwishyura ibyo kurya n’ibyo kunywa byose bakoresheje.
Yatinze kugera mu Rwanda, yanga no guhura n’abari bamwishyuye
Davido yagombaga kugera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2025 kugira ngo ahure n’abantu 100 bari barishyuye 250,000 Frw kuri buri umwe mu gikorwa cya “Meet and Greet”. Gusa indege ye yaratinze, imugeza i Kigali ku wa 5 Ukuboza ku munsi w’igitaramo nyirizina.
Nyuma yo kurara muri Kigali Pinacle Hotel, ubuyobozi bw’iyi hoteli bwamwibukije ko agomba kubona igihe cyo guhura n’abamufana nk’uko amasezerano yabiteganyaga. Gusa mu gitondo cyo ku wa 6 Ukuboza, Davido yahisemo kuvuga ko ashaka gutaha, anategeka itsinda rye gutangira gupakira ibikapu batabanje kwishyura ibyo bari bamaze gukoresha.
Habayeho gukoreshw amagambo akomeretsa n’uburakari bwinshi. Davido yatangiye kurakara, atuka abakozi, ndetse agaragaza imyitwarire idahesha agaciro ubwo yatangiraga no kunywa itabi ry’urumogi.
Ubwo uwatanze amakuru yaganiraga na UKWELI TIMES dukesha aya makuru yagize ati”Abanyanijeriya se ntuzi uburyo bisaza bateza amahane muri bwa buryo bamenyereye iwabo?”.
Byageze n’aho ubuyobozi bukuru bwa hoteli busaba abashinzwe umutekano gufunga imiryango ngo hatagira usohoka cyangwa uwinjira, kugira ngo Davido n’itsinda rye badasohoka batishyuye.
Kwishyura miliyoni zisaga 11.5 Frw kugira ngo barekurwe
Itsinda rya Davido ryabonye ko ibintu bikomeye, ryemerw kwishyura amafaranga yose ryarimo ryirengagiza kwishyura. Ubuyobozi bwa hoteli bwemeje ko bishyuwe asaga 11,500,000 Frw, arimo amafaranga y’ibyumba byakoreshejwe n’ibyagombaga gusubizwa abafana bari barishyuye “Meet and Greet” itabaye.
Nyuma yo kwishyura, imiryango yarafunguwe barasohoka basubira ku kibuga cy’indege.
Iyi nkuru yibutsa uburemere bw’amasezerano hagati y’abahanzi mpuzamahanga n’ababatumiye nko kubahiriza igihe, inyungu z’abafana, n’ubunyamwuga mu kubahiriza ibyo bemeye.