Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na bimwe mu bihugu bikomeye by’i Burayi byashyize igitutu gikomeye ku mutwe wa AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bisaba ko imirwano iri kuba iminsi ku yindi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) “ihagarara ako kanya”.
Mu itangazo ryihuse ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Washington yagize iti: “Turasaba AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda guhita zihagarika operasiyo zo kugaba ibitero mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, kandi RDF ikava ku butaka bwa Congo.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Amerika n’inshuti zayo zirimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Budage, u Bubiligi, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Denmark, u Busuwisi na Suède. Abo bose bahurije ku kuvuga ko ubushyamirane buri hafi y’umupaka w’u Burundi “bushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose”.
Imirwano ikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo
Guhera mu ntangiriro z’icyumweru gishize, intambara yongeye gufata indi ntera hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ririmo FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo. Nyuma y’iminsi irenga icyumweru imirwano ikaze, AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi by’Amajyaruguru ya Kivu y’Amajyepfo, irimo n’Umujyi wa Uvira uwa kabiri mu bunini muri iyi ntara waraye ugezwemo n’izingabo kuri uyu wa 9 Ukuboza.
Ibi bibaye mu gihe ku wa Kane w’icyumweru gishize Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bari bamaze gusinyira i Washington amasezerano yo gukomeza inzira y’amahoro, ibintu ibihugu by’i Burayi na Amerika bivuga ko imirwano iri kubangamira.
AFC/M23 yasabwe gusubira mu birindiro no kubahiriza amasezerano ya Doha
Itangazo rya Amerika n’ibihugu by’i Burayi rivuga ko AFC/M23 igomba gusubira mu birindiro byayo, ikanubahiriza ibyo amasezerano ya Doha ateganya. Ibihugu byasinye iri tangazo byongeye kwibutsa ko gukomeza kurenga kuri ayo masezerano “bishyira mu kaga abaturage n’umutekano w’akarere”.
Impungenge ku ikoreshwa rya ‘drone za gisirikare ’
Aba bafatanyabikorwa banagaragaje ko hari ubwiyongere bw’intwaro zahanutse mu mirwano, cyane cyane ikoreshwa rya “drone z’ubwiyahuzi”, bavuga ko ryerekana ko intambara irimo gufata intera nshya iteye impungenge n’akaga gakomeye ku baturage b’imirenge iri mu mirwano.