Jeson Derulo yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana bya hafi n’igitsina gore nyuma y’imanza yisanzemo zimushinja ihohotera rishingiye kugitsina.
Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko 2024 umuhanzikazi ‘Emaza Dilan’ yafashaga mu bijyanye na muzika yatanze ikirego inshuro ebyiri amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no kumusaba ko baryama kugira ngo amufashe kugeza umuziki we kure.
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uyu muhanzikazi yari yatanze muri Mata 2024 mu nkuko zo muri Nevada na California, gusa arongera arajurira i New York mu Ugushyingo 2024 gusa nabwo biba iby’ubusa.
Ubwo yari mu kiganiro ‘In Depth yahuriyemo na Graham Bensinger’, #jasonderulo yavuze ko asigaye yirinda kuba yasigarana n’umukobwa bonyine mu cyumba cyangwa ahandi hantu hose baba ari bonyine.
Derulo agaragaza ko iby’iki kirego byatumye, atakaza ibiraka byinshi, umubano yari afitanye n’abantu bamwe urangirika ndetse byangiza n’isura ye muri rubanda.
Derulo asanzwe ari umunyamigabane mu ikipe y’abagore ya Omaha Supernovas, a ikina umukino w’intoki wa Volleyball.
INGANZO HUB