Umusore wari wakatiwe urwo gupfa yandikiye Nyina ibaruwa imushinja ubufatanyacyaha mu byaha byose yakoze
HARI UKURERA NO KUROGA!!
Umusore muto w’imyaka 20 yaciriwe igihano cyo gupfa,kubera ibyaha yaregwaga byo kwiba no kwica.
Hasigaye amasaha make ngo yicwe,ubuyobozi bwa gereza bwamubajije icyo yifuza gukora mu gihe gito asigaranye.
Nuko asaba urupapuro n’ikaramu,yandika ubutumwa bwe bwa nyuma.
Ni urwandiko yari yandikiye Mama we umubyara,rwagiraga ruti:‘’Mubyeyi wanjye iyo habaho ukuri mu mikirize y’urubanza rwanjye,nawe wari kuba ugiye kwicwa nk’umufatanyacyaha.
Kuba narabaye ikirara cy’umujura ruharwa,wabigizemo uruhare kuko nta burere bwiza wampaye.
Reka nkwibutse byose mpereye mu buto bwanjye:
1.Uribuka nkiri muto nigeze kwiba inkoko y’abaturanyi,ndayizana urayibaga turayirya.
Ba nyirayo baje kutubaza ko twayibonye,warahakanye ko ntayigeze igera iwacu.
Kandi ari wowe twafatanije guhamba ubwoya n’ibyo mu nda yayo.
2.Uribuka umwana w’umuturanyi namwibye agakinisho iwabo bari bamuguriye,ababyeyi be baje kukubaza niba ntako nazanye.
Wararahiye ko ntigeze mva imuhira uwo munsi,kandi ko nta ngeso yo kwiba ngira.
Ahubwo ushinja umwana wabo ko amfitiye ishyari,kuko wari wanguriye imyenda mishya.
3.Uribuka kw’ishuri bagutumaho bakundegera ko bamfashe nibye amafaranga y’umwarimu nyakuye mw’isakoshi ye,aho kumpana warabatonganije,uramfata ubabwira ko ugiye kunshakira ishuri ahandi.
3.Uribuka ko ahantu hose bamaze kumenya ko ndi umujura,nahawe akato mbuze aho niba ntangira kwiba ibyo mu nzu iwacu.
Uribuka igihe niba isaha ya Papa nkayigurisha,agiye kumpana uramubwira ngo yibeshye ankoreho arakubona.
Wabonaga ko mbiterwa n’ubwana ko ninkura bizashira,nyamara wibagiwe ko igiti kigororwa kikiri gito.
4.Papa yashakaga kumpana kugira ngo nzakure nzi ko hariho ibintu bizira gukora,
kuko yari azi ko umubyeyi guhana umwana wakosheje ari inshingano z’umubyeyi,naho wowe ukibwira ko kunkingira ikibaba arirwo rukundo.
Nakuze numva ko icyo nshaka cyose nshobora ku kibona ahariho hose,kuko nta muntu wari kunkoraho wowe uhari,kuko iteka wankingiraga ikibaba.
5.None reba ya ngeso yo kwiba yanze kumvamo,
kugeza aho nisanga nishe umuntu kubera inyota yo gushaka gutunga ibyo ntafitiye ubushobozi,kuko nakuze ntazi kwirinda ibitari ibyanjye.
Uyu munsi ndi mu maboko y’ubutabera,ubu ntiwaba ukintabara nk’uko wari warabimenyereje.
Nabibonye ntinze ko birya wakoraga byo kundengera,bitari urukundo ahubwo wari urimo kundoga.
None reba aho uburozi bwawe bungejeje,
ngiye gupfa nk’umunyabyaha ruharwa bitewe n’uburere bubi wampaye.
6.lyo amategeko aba akurikizwa neza,bari kumenya ko ari wowe wanyononnye mba uwo ndiwe uyu munsi.
Ntiwabaye umubyeyi nyawe,nawe wari ukwiye kubihanirwa kuko wararebereye,
umwana wawe aba inkozi y’ibibi ureba.
Ndapfuye ariko uzahore wibuka ko amaraso yanjye ari ku biganza byawe.
Amaze gusoza kwandika bahise bamunyonga.
ISOMO:
Hariho ababyeyi batwarwa n’amarangamutima,aho guha abana uburere bukwiye harimo no kubahana,bakabarera bajeyi cyangwa cira aha nikubite.
Abana bamara gukura batakiri kumwe n’ababyeyi babo,ubuzima bukabagora cyane kuko ababyeyi babo batamenye ibanga ryo kurera.
Rero umubyeyi wese usoma iyi nkuru,menya ko ubuzima bw’abana bawe buri mu maboko yawe.
Nutabaha indangagaciro nziza bizabagora bamaze gukura,kandi nawe ntacyo ugishoboye gukosora.