Iyo Leta Ifashe Icyemezo: Inyeshyamba n’Iterabwoba Birazima, Amateka Akandikwa Aho Amaraso Yatembye
Iyo Leta ifashe icyemezo: Amasomo dukuye muri Etiyopia no muri El Salvador
Mu bihe bitandukanye, amateka yagaragaje ko hari igihe imitwe yitwaje intwaro igera aho igafata umwanya munini, ikagira imbaraga ku buryo isi yose itangira gutekereza ko ubutegetsi buri hafi gusenyuka. Ni ko byagenze muri Etiyopia, ubwo inyeshyamba z’Aba Tigrinya zari zimaze kwigarurira ibice binini by’igihugu, zigatera impungenge z’uko umurwa mukuru Addis Ababa wari hafi gufatwa.
Icyo gihe, amaradiyo na televiziyo mpuzamahanga, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye byatangiye gutangaza ko ihirima ry’ubutegetsi bwa Abiy Ahmed ryari riri hafi. Mu magambo make, isi yari yamaze kwandika iherezo rya Leta ya Etiyopia.
Ariko amateka ntiyandikwa n’ababirebera kure gusa.
Abiy Ahmed yahisemo guhindura umukino. Aho kugendera ku ntambara zisanzwe z’abasirikare bo ku butaka gusa, yakoresheje ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane drones n’ubundi buryo buhanitse bw’intambara. Ibyo byahinduye isura y’urugamba mu gihe gito. Inyeshyamba zari zifite umuvuduko nk’uw’amaraso zahise zitangira kurwana zisubira inyuma, zigenda nka nyomberi, kugeza ubwo uyu munsi zitakivugwa nk’uko byari bimeze mbere. Icyari gisa n’inkubi y’umuyaga cyahindutse umwotsi ubona ugenda ariko ntumenya iyo urengeye.
Ibi si Etiyopia yonyine byabayeho.
Muri El Salvador, igihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiri mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo MS-13 na Barrio 18, byari byarafashe hafi 80% by’igihugu. Iyi mitwe yarishe, yarasahuye, yateranyije abaturage, igihugu kigira isura y’akazu k’abicanyi. Leta zari zarabanje zose zasaga n’izatinyaga cyangwa zidafite ubushobozi bwo kubahagarika.
Ariko igihe Nayib Bukele yafashe icyemezo cyo kudakomeza kuganira n’ubugizi bwa nabi, amateka yahise ahinduka. Ubu abo biyitaga ba shebuja b’imijyi bari gutoragurwa umwe umwe. Muri abo barwanyi hari umusore nabonye barakatiye igifungo cy’imyaka 1.335, abandi bagenda bahabwa ibihano biri hagati y’imyaka 463 na 958. Abo ni abo amategeko yagiriye imbabazi zo kubaha igihe cyo guhumekera muri gereza, kuko hari n’abandi batabonye ayo mahirwe bishwe ku ikubitiro.
Icyo ibi bihugu byombi bihuriraho ni kimwe: igihe Leta ifashe icyemezo, nta mutwe urusha ububasha igihugu cyemewe n’amategeko.
Amateka ahora yigisha ariko abantu bagahitamo kutayumva. Ibyari bisa n’ibikomeye uyu munsi biba inkuru yo gusoma ejo. Abatekerezaga ko inyeshyamba cyangwa imitwe y’iterabwoba bidatsindwa, basigara babirebera ku ruhande.
Nk’uko umugani w’abanyarwanda ubivuga, “amaraso si amazi”, kandi “inda nini yishe ukuze”. Iyo kwirara, kwibona no kwiyumvisha ko ntawe uzaguhagarika bikwinjiyemo, iherezo riba ryegereje.
Ibi byose bizaba amateka. Abazarama bazayasoma, abandi bayarebere n’amaso yabo. Ariko isomo rizahoraho: ubutegetsi bushobora gutinda, ariko iyo bufashe icyemezo, buba bufashe icyerekezo.