Abaturage baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika berekeje muri Ghana ku bw’“ubuhanuzi” bw’umugabo wiyita Ebo Noah
Abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, barimo abiganjemo abo muri Bénin, bakoze urugendo rurerure rw’amaguru berekeza muri Ghana, bagamije kwihisha mu nkuge yubatswe n’umugabo wiyita Ebo Noah, wavugaga ko imperuka y’Isi izaba ku wa 25 Ukuboza 2025.
Abo bantu bagaragaye bikoreye ibikapu birimo imyambaro n’ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi, mu gihe ababyeyi bamwe bari bahetse abana babo. Bamwe muri bo bakoze urugendo mu masaha y’ijoro, ibintu byatumye benshi bagaragaza gutungurwa n’iyo migendekere idasanzwe.
Uyu mugabo wigereranya na Nowa uvugwa muri Bibiliya, amaze igihe kinini yubaka ubwato yemeza ko bwagenewe kwakira “abakiranutsi” mu gihe Isi yaba igezweho n’umwuzure ukomeye. Mu butumwa bwe, Ebo Noah yavuze ko imperuka itazabera rimwe, ahubwo izagenda iba mu byiciro mu gihe cy’imyaka itatu guhera kuri iyi Noheli.
Mu kwezi kwa Kanama 2025, Ebo Noah yari yatangaje ko ubwato yubaka bufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi bitanu. Yavugaga ko Imana ari yo yamutegetse kubwubaka, kugira ngo abazayumvira bazabone aho bihisha mu gihe cy’ibiza yavugaga ko biri hafi kuba.
Nubwo hari bamwe mu bemera Imana bahaye agaciro ubu buhanuzi, abandi babufashe nk’ubushukanyi, bagaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba agamije kumenyekana no kwiyubakira izina ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mbuga ze nkoranyambaga, Ebo Noah akunze kugaragara yambaye igunira ryanduye, yitwara nk’umuntu uri mu butumwa bwihariye. Konti ye ya Instagram ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 29, mu gihe urubuga rwe rwa TikTok rukurikirwa n’abarenga miliyoni 1,3.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, Ebo Noah yatangaje ko imperuka yari yahanuye itakibaye, avuga ko nyuma y’amasengesho akomeye yakoze, Imana yamuhaye ikindi cyerekezo.
Yagize ati: “Kubera amasengesho, nabonye ikindi cyerekezo. Abantu baturutse hirya no hino mu gihugu no ku Isi yose bari benshi ku buryo inkuge imwe itari kubakira. Twahuje icyerekezo n’abandi bantu b’Imana bakomeye, turasenga.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo “kwivuganira n’Imana”, bahawe umwanya wo kubaka izindi nkuge n’amahema kugira ngo mu bihe biri imbere hatazagira ugira impamvu yo guhungira ahandi.
Ati: “Sindi kugurisha amatike kandi nta we ndi kwaka amafaranga. Nyabuna nimugume mu ngo zanyu, munezerwe.”
Ebo Noah si we wa mbere wahanuye imperuka y’Isi ntibe. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abantu benshi bakomeza kwizera abiyita abahanuzi, bagafata ubutumwa bwabo nk’ukuri kudashidikanywaho. Ibi bigaragarira cyane ku bwiyongere bukomeje kugaragara ku mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa TikTok, aho akomeza gushyigikirwa umunsi ku wundi.
