Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye kunenga u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yagejeje ku baturage b’igihugu cye, agaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ugikomeje kuzamo umwuka mubi.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze ko igihugu cye gifitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu byo mu karere, ariko agaragaza ko u Rwanda ari rwo rwonyine bakomeje kutumvikana.
Yashinje u Rwanda kudashyira imbere amahoro n’umutekano mu karere, mu gihe ibindi bihugu ngo bikora ibishoboka byose kugira ngo bibane neza n’abaturanyi babyo.
Yagize ati: “Ku bireba u Rwanda, ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kitarajwe ishinga n’amahoro mu karere, mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose kugira ngo bibane neza n’ibyo bituranye bisangiye imipaka.”
Perezida Ndayishimiye yanashinje u Rwanda gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Burundi bukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu bitewe n’impungenge z’uko ibyo bibazo byakwirakwira bikagera no ku Burundi.
Ati: “Ibirimo kubera muri Congo turabikurikirana, cyane ko igihugu kiyigabaho intambara dufitanye inzika, kuko ari cyo gikomeje gucumbikira abishe Abarundi. Nta kimenyetso dufite kigaragaza ko nyuma ya Congo atari u Burundi.”
Yakomeje avuga ko u Burundi bwagiye bushaka kwegera u Rwanda, bugasaba ibisobanuro ku byo rubushinja, mu rwego rwo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro, ariko ngo nta gisubizo gifatika bwigeze bubona.
Yongeyeho ko u Rwanda rutigeze rutanga ibimenyetso bigaragaza ko u Burundi bushaka kurutera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, nta cyo rwari rwatangaza kuri aya magambo ya Perezida Ndayishimiye. Icyakora, u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko u Burundi bucumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aya magambo ya Perezida Ndayishimiye avuzwe mu gihe u Burundi bwatangaje ko umwaka wa 2025 bawise “Umwaka wo gukunda igihugu”, aho Umukuru w’Igihugu yashishikarije urubyiruko kwitabira igisirikare ku bwinshi.