AFC/M23 yeruriye America ko itazongera kuva mu bice yafashe hatabanje gushyirwaho ingabo zitabogamye
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ritazongera kwemera kuva mu bice ryafashe hatabanje gufatwa ingamba zihamye zo kurinda abasivili, rikavuga ko ikosa ryabaye mbere ritazongera gusubirwamo.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko AFC/M23 ku wa 17 Ukuboza 2025 ivanye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, yari imaze iminsi umunani iwugenzura, nyuma y’imirwano yahuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi ba FDLR, ingabo z’u Burundi, n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo.
Bertrand Bisimwa, Perezida w’umutwe wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC, yavuze ko gufata Uvira byari igikorwa cyo gutabara abasivili, aho yavuze ko bari bamaze igihe batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ifatanyije na Leta.
Yagize ati:
“Muri Uvira hari politiki yo gutoteza abaturage hashingiwe ku moko no ku isura y’abantu. Abasivili barashimutwaga, bakicwa, ndetse bakameneshwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta.”
Bisimwa yakomeje avuga ko Wazalendo, ifatanyije n’ingabo za Leta n’iz’u Burundi, yafashe bugwate Abanyamulenge, ikanafungira abaturage batuye i Minembwe amasoko, ibintu byateje ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Yagize ati:
“Mu mezi abiri, nta kintu na kimwe cyinjiraga cyangwa ngo gisohoke. Banakoresheje drones mu kwica abantu. Ibi byari ibintu bidashobora kwihanganirwa.”
Ku bijyanye no kuva mu mujyi wa Uvira, Bisimwa yavuze ko byakozwe ku busabe bw’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bya Doha, ariko agaragaza ko AFC/M23 yabanje kubamenyesha ibyari byarabaye mu bindi bice yavuyeho.
Yatanze urugero rwa Walikale, aho yavuze ko AFC/M23 yavuye ku bushake, ariko FARDC ikaza ikica abasivili basigaye, ikanifashisha drones.
Yagize ati:
“Twabwiye Abanyamerika ko tutazongera gukora iryo kosa. Nituramuka dusubiye inyuma, hagomba gushyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zo kurinda abaturage bacu.”
Bisimwa yanavuze ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zishobora kongera koherezwa mu mujyi wa Uvira kugira ngo zirinde abasivili kandi zifashe mu gusubukura ibiganiro bya politiki, n’ubwo Leta ya Kinshasa yaba itabyemera.
Ati:
“Ni ingabo ziri hafi yacu, kandi ibihugu bya EAC bigirwaho ingaruka n’iyi ntambara kuko ari byo byakira impunzi. Zashobora kurinda Uvira no gutuma ibiganiro bikomeza.”