Umutekano wagenze neza mu mpera z’umwaka wa 2025 n’itangira rya 2026, Polisi itanga impuruza ku mpanuka n’uburangare bw’ababyeyi
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gusoza umwaka wa 2025 no kwakira umwaka wa 2026, umutekano muri rusange wagenze neza hirya no hino mu gihugu, nubwo habaye impanuka nke zo mu muhanda ndetse hagafatwa abatwaraga ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 no ku wa 1 Mutarama 2026, imigendekere myiza y’umutekano wo mu muhanda yagaragaye, ariko hakabamo impanuka enye. Muri izo mpanuka, ebyiri zabereye mu Mujyi wa Kigali, indi ibera mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe indi yabereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
ACP Rutikanga yanavuze ko muri icyo gihe Polisi yafashe abantu 47 batwaraga ibinyabiziga banyoye ibisindisha, aho benshi muri bo bari abamotari n’abatwaraga amagare.
Yibukije ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bishyira ubuzima bw’utwaye, ubw’abandi bakoresha umuhanda ndetse n’umutekano rusange mu kaga.
Ikindi Polisi yagaragaje nk’ikibazo cyagaragaye muri ibi bihe byo kwizihiza impera z’umwaka, ni uburangare bwa bamwe mu babyeyi baretse abana babo bakajya kureba uko haturitswa ibishashi (fireworks) bonyine, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ahantu hatandukanye mu gihugu hagaragaye abana bari hagati y’imyaka 6 na 10 bagenda bonyine mu masaha akuze, bamwe muri bo bakaba bari hanze saa saba z’ijoro nta muntu mukuru bari kumwe.
Yagize ati: “Ibi ni ikibazo gikomeye cy’uburangare ku ruhande rw’ababyeyi batita ku nshingano zabo zo kurinda abana.”
ACP Rutikanga yasabye ababyeyi n’abarezi gushyira imbere umutekano w’abana babo, cyane cyane abakiri bato, babarinda kugenda bonyine mu ijoro, anibutsa ko inshingano ya mbere yo kurinda umwana ihera mu muryango.
Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagize uruhare mu kubungabunga umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ikomeza gusaba ubufatanye bw’abaturage mu gukumira ibyaha n’impanuka, hibandwa ku kwirinda ibisindisha mu gihe cyo gutwara no kwita ku bana.