RPL: Al-Hilal ikomeza kugenda izamuka, Musanze FC inyagira Gasogi United
Mu mikino y’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, amakipe ya Musanze FC na Al-Hilal Omdurman yegukanye intsinzi zitandukanye, zikomeza kuyazamura ku rutonde rwa shampiyona.
Ku kibuga, Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino waranzwe n’ubunyamwuga no gukina neza kw’ikipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda. Ibitego byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino, byatsinzwe na Hakizimana Tithy, Katembo Lubila na Shabani Hussein, bituma Musanze FC ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 22, mu gihe Gasogi United yasubiye ku mwanya wa 10 n’amanota 19, ikomeza kugorwa no kubona amanota muri iyi shampiyona.
Ku rundi ruhande, ku kibuga cya Kigali Pele Stadium, ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye Al-Hilal Omdurman mu mukino wabanje kwibuka Ndayiragije Jean Bosco, wahoze ari umukinnyi ndetse n’umuyobozi ushinzwe imibereho y’abakinnyi (Team Manager) ba Gicumbi FC, witabye Imana vuba aha.
Umukino watangiye Al-Hilal iyoboye umukino, ikomeza gusatira izamu rya Gicumbi, ariko umunyezamu Ahishakiye Hertier agaragaza ubuhanga bukomeye mu minota ya mbere. Ku munota wa 12, habaye kutumvikana hagati y’abakinnyi ba Gicumbi mu bwugarizi, rutahizamu Emmanuel Flomo abyungukiramo afungura amazamu ya Al-Hilal.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 42, umunyezamu Ahishakiye yongeye gukora ikosa, bituma umunya-Mali Adama Koulibaly atsinda igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Al-Hilal iri imbere n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Gicumbi FC yakoze impinduka zigamije kugaruka mu mukino, maze ku munota wa 72 Ndikumana Arteta atsinda igitego cya mbere cya Gicumbi ku mupira mwiza ahawe na Lola Kanda Moses. Icyizere cyatangiye kwiyongera ku ruhande rwa Gicumbi, ariko cyaje kuzima nyuma y’uko Aksante Dieu Merci ahabwa ikarita itukura, agasiga ikipe ye ikina ari 10.
Ibyo byahaye Al-Hilal icyuho cyo kongera gusatira, maze ku munota wa 86 Emmanuel Flomo atsinda igitego cya gatatu, acyinjiza ku mupira wari utanzwe na Mazin Fadol wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Iyi ntsinzi yahesheje Al-Hilal amanota atatu y’ingenzi, ifata umwanya wa cyenda n’amanota 20 mu mikino 10 imaze gukina, mu gihe Gicumbi FC yasubiye ku mwanya wa 11 n’amanota 18, ikomeza urugamba rwo kwitandukanya n’imyanya yo hasi ku rutonde rwa shampiyona.