Venezuela n’isi igendera ku mbaraga: isomo rikomeye ku kwigira, balance of power n’uburyarya bw’amategeko mpuzamahanga
Ibyabaye kuri Venezuela si inkuru isanzwe ya politiki mpuzamahanga; ni indorerwamo ikomeye yerekana uko isi ikora mu by’ukuri, si uko tuyibwirwa mu magambo meza. Ni isomo riremereye ku bihugu bikiri mu nzira yo kwigira, by’umwihariko Afurika, byari byaramenyereye kwizera ko hari “amategeko mpuzamahanga”, “balance of power” n’“ubufatanye bw’inshuti zikomeye” zishobora kubirinda igihe bihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo. Venezuela yerekanye ko ibyo byose ahanini ari amagambo atagira ibikorwa.
Kwigira kwa Afurika: inzozi zidafite imbaraga
Kwihagararaho kw’igihugu bisobanura gufata ibyemezo bya politiki, ubukungu n’umutekano bitajyanye n’inyungu z’abandi. Ariko ikibazo gikomeye ni iki: ni gute wihagararaho utari witegura kurwanira ibyo byemezo? Venezuela yahisemo inzira yo kwigenga mu bukungu n’ibikomoka kuri peteroli, yanga kugendera ku mabwiriza ya Amerika n’ibigo mpuzamahanga by’imari. Igisubizo cyabonetse si ikiganiro, ni ibihano, kwigizayo ubukungu no gushaka guhirika ubutegetsi.
Iri ni isomo rikomeye kuri Afurika. Benshi bavuga kwigira, ariko kwigira nta ngabo, nta bukungu bwigenga, nta bufatanye bwa Afurika ubwabyo ni amagambo atagira ibikorwa. Ibihugu bya Afurika bikomeje kohereza umutekano wabyo hanze, ibikoresho bya gisirikare bikagurwa ku bandi, ubukungu bugashingira ku kohereza umwimerere wabyo. Ibyo bisobanuye ko igihe inyungu za Amerika cyangwa Uburayi zibangamiwe, kwigira guhinduka icyaha.
Urugero rufatika ni Libya ya Muammar Gaddafi. Yagerageje gushyiraho ifaranga rya Afurika rishingiye kuri zahabu nyafurika nubundi, atangira kuvuga Afurika yigenga ku mbaraga zayo. Ibyakurikiyeho byari intambara, igihugu kirasenyuka, Afurika kandi iraceceka. Venezuela iri kunyura mu murongo umwe: kwigenga bikurikirwa no guhanwa.
Balance of power: igitekerezo kiri mu bitabo, kitari mu buzima
Abanyapolitiki n’abanyeshuri ba siyansi ya politiki bakunda kuvuga ko isi ifite “balance of power”, ko Amerika itagishobora gukora uko ishaka kubera ko hari China, Russia n’abandi. Ariko Venezuela yerekanye ko iyo balance of power ari iy’inyandiko, itari iy’ibikorwa.
Amerika yafashe ibyemezo bikomeye kuri Venezuela: ibihano bikomeye, gufatira imitungo, gushyigikira opposition, no gufata Perezida wa Venezuela nk’ufite ikibazo cyemewe n’amategeko mpuzamahanga. Ese China na Russia byabujiji ibi cg byarabihagaritse? Oya. Byamaganye mu magambo, bikora ubucuruzi buke bwitondewe, ariko ntibyigeze bihagarika Amerika.
Ibi byerekana ko balance of power ibaho gusa iyo inyungu z’ibihugu bikomeye zihuye. Iyo zitandukanye, igihugu gifite imbaraga nini z’igisirikare, ubukungu n’inzego mpuzamahanga kirigira. Amerika iracyafite ijambo rikomeye mu bigo mpuzamahanga, mu bukungu bw’isi no mu itangazamakuru. Ibyo ni byo byayihaye ubushobozi bwo gukora kuri Venezuela ibyo yakoze.
Russia na China: inshuti cyangwa abacuruzi b’inyungu zabo gusa?
Hari igihe Afurika n’ibindi bihugu byizeraga ko Russia na China ari “urukuta” rwo kwikingaho Amerika. Ariko Venezuela yerekanye ukuri: ibi bihugu si abacunguzi, ni abacuruzi b’inyungu zabo.
Russia ifite inyungu mu ntwaro, ingufu n’icyubahiro cya geopolitics. China ifite inyungu mu masoko, peteroli n’imishinga. Iyo izo nyungu zishobora kuboneka hadakoreshejwe imbaraga zo kurinda igihugu mu buryo bweruye, ziba zihagije. Nta gihugu na kimwe muri byo cyiteguye gutangiza intambara n’Amerika kubera Venezuela.
Urugero ni Syria: Russia yivanzemo kuko yari ifite inyungu z’igisirikare n’icyubahiro mu Karere ka Middle East. Venezuela ntifite uwo mwanya wihariye kuri Russia cyangwa China. Bivuze ko kurindwa kw’igihugu kugendera ku kamaro gifitiye ikindi, si ku mahame.
Ese hari igihugu kiramutse kitirwaniriye cyarindwa?
Igisubizo kigufi kandi kigayitse ni: oya. Mu mateka ya vuba, nta gihugu na kimwe cyarokowe n’abandi igihe kitari cyiteguye kwirwanaho. Afghanistan yaratereranywe, Ukraine yahawe inkunga ariko ntiyahawe ingabo, Libya yarasenywe, Iraq yararimbuwe. Isomo ni rimwe: nta gihugu kirindwa n’amagambo n’amasezerano gusa.
North Korea ni urugero ruteye ubwoba ariko rwigisha: nta gihugu kiyivogera byoroshye kubera ko ifite intwaro zituma igiciro cyo kuyigabaho igitero kiba kinini. Si uko ari “inshuti” za China cyangwa Russia, ni uko kuyigabaho ibitero byabahenda cyane.
Iyo igihugu gikorewe akarengane, amahanga atanga itangazo ryamagana. Ariko ayo magambo nta bubasha aba afite. Ni uburyo bwo kugaragaza ko “twabibonye” ariko ntitwiteguye kubihagarika. Venezuela yahawe amagambo menshi nk’ayongayo (Condemne), ariko nta gihugu cyakoresheje imbaraga gifite ngo gihagarike Amerika.
Ibi byerekana ko politiki mpuzamahanga idakorwa n’ubutabera, ikorwa n’inyungu. Amagambo yo kwamagana ni uburyo bwo gucunga isura, si ubwo gukiza abantu.
Amategeko mpuzamahanga: inkota ifata kuri bacye
Mu mahame, amategeko mpuzamahanga arinda ubusugire bw’ibihugu kandi akabuza igihugu kwivanga mu bindi. Ariko mu bikorwa, ayo mategeko yubahirizwa n’abadafite imbaraga, agasuzugurwa n’abafite imbaraga nyine. Amerika ishobora gufatira imitungo y’igihugu, gutangaza ko perezida atemewe, ikaba urega ndetse n’umucamanza icyarimwe mu rwego mpuzamahanga, nta ngaruka.
Ibi byerekana ko amategeko mpuzamahanga atari itegeko, ni inama. Iyo ufite imbaraga urayubahiriza igihe bikunogeye, ukayirangagiza igihe bikubangamiye.
Ese Venezuela ifite inshuti?
Ukuri gukomeye ni uku: nta gihugu gifite inshuti zihoraho, gifite inyungu zihoraho. Venezuela ifite abafatanyabikorwa, si inshuti. Iyo inyungu zihindutse, n’ubufatanye burashira. Afurika ikwiye kwiga iri somo hakiri kare.
Isi igendera ku mbaraga, si ku butabera
Venezuela yerekanye ko isi itagendera ku mategeko n’indangagaciro tuvuga mu magambo, igendera ku mbaraga, ku bukungu no ku gisirikare. Kwizera ko hari “abakomeye beza” bazarengera abakomeye baciriritse ni ukwibeshya. Afurika n’isi igomba gufata iki cyigisho nk’impuruza: kwigira nyakuri bisaba imbaraga zawe, si amagambo y’abandi.
Nitudashora mu mbaraga zacu, mu bufatanye bwa Afurika, no mu kwigenga kw’ubukungu n’umutekano, tuzakomeza kurebera amateka yisubiramo.