Perezida Museveni yemeje ko ingabo za Amerika zitakwisukira iza Uganda mu mirwano yo ku butaka
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo gutsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zaba zihuriye mu ntambara yo ku butaka gusa, hatifashishijwe ikirere, inyanja cyangwa isanzure.
Ibi yabivuze ku wa 4 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, amasaha make nyuma y’uko Amerika igabye ibitero kuri Venezuela, igafata Nicolas Maduro wari Perezida w’icyo gihugu cyo muri Amerika y’Epfo.
Abajijwe isomo Afurika yakwigira ku byabaye muri Venezuela, Perezida Museveni yavuze ko n’ubwo atarasobanukirwa neza ibyabaye byose, yarimo kubikurikiranira hafi. Yavuze ko ibyo byabaye bigaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu bitandukanye ku Isi.
Museveni yasobanuye ko intsinzi ya Amerika muri Venezuela ishingiye ku mbaraga z’igisirikare cyayo gikorera mu nzego enye icyarimwe: ikirere, inyanja, isanzure n’ubutaka, bitandukanye n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Abanyamerika bafite imbaraga nyinshi cyane mu kirere no mu mazi. Ariko mu gihe baza kurwana natwe ku butaka gusa, dufite ubushobozi bwo kubatsinda.”
Perezida Museveni yashimangiye ko imirwano yo ku butaka igabanya cyane inyungu z’ikoranabuhanga n’ibikoresho bya gisirikare Amerika isanzwe ifite, bigatuma n’ingabo zikomeye zishobora gutsindwa mu gihe zihuye n’umwanzi mu ntera ya bugufi.
Ati: “Iyo imirwano igeze hafi, buri wese abona undi. Nta kirere, nta nyanja, nta sanzure bikigufasha. Uza hafi yanjye nanjye nkabona intera ya bugufi, nshobora kukugirira nabi.”
Gusa yanemeye ko hari icyuho gikomeye hagati y’ingabo za Amerika n’iz’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubutasi n’ikoranabuhanga ryo gukusanya amakuru, cyane cyane irikorerwa mu isanzure.
Yagize ati: “Uri kundebera mu isanzure njye sinkubona. Uri mu nyanja njye sindi mo5. Ariko ndi hano ku butaka.”
Mu gusoza, Perezida Museveni yavuze ko ibyabaye muri Venezuela bikwiye kubera Afurika isomo rikomeye, asaba ibihugu by’Afurika gushyira imbaraga mu bumwe, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.