Umuforomo wo mu Budage yakatiwe igifungo cya burundu azira kwica abarwayi ngo yigabanyirize akazi
Mu Budage, urukiko rwakatiye umuforomo wakoraga mu rwego rwo kwita ku barwayi barembye cyane (palliative care) igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abarwayi icumi no kugerageza kwica abandi 27, mu byo abashinjacyaha bise kwigabanyiriza akazi ke.
Uyu muforomo w’imyaka 44, utatangajwe amazina, yakoreraga mu bitaro byo mu mujyi wa Würselen, mu burengerazuba bw’u Budage. Ibyaha yahamijwe byakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Gicurasi 2025.
Nk’uko abashinjacyaha babitangaje, uyu mugabo yakoraga cyane mu masaha y’ijoro, akita ku barwayi barembye cyane barimo n’abageze mu zabukuru. Aho kubitaho nk’uko inshingano ze zabimusabaga, ngo yajyaga abatera imiti myinshi igabanya ububabare cyangwa iyabasinzirizaga ku rwego rukabije, agamije gutuma basinzira cyane bityo akaruhuka akazi ke.
Urukiko rwabwiwe ko yakoreshaga cyane imiti irimo morufine na midazolam, imiti ikoreshwa mu kugabanya ububabare no gusinziriza abarwayi, ariko akayibaha ku rugero rurenze cyane urwemewe mu buvuzi. Ibyo byatumaga bamwe mu barwayi bapfa, abandi bagashyirwa mu byago bikomeye by’ubuzima.
Abashinjacyaha bo mu rukiko rwo mu mujyi wa Aachen bavuze ko uyu muforomo yagaragazaga imyitwarire irimo uburakari no kutagira impuhwe, cyane cyane ku barwayi basabaga kwitabwaho kenshi. Ibi byagaragajwe n’ubuhamya bw’abakozi bakoranaga na we ndetse n’ibimenyetso byakusanyijwe mu iperereza.
Mu gihe cyo kuburana, uyu muforomo yireguye avuga ko nta mugambi wo kwica yari afite. Yagize ati: “Nashakaga gukorera abarwayi ibintu byiza. Abarwayi bakwiye gusinzira, kuko ibitotsi ari wo muti mwiza kurusha indi uko byagenda kose.” Yakomeje avuga ko atari azi ko iyo miti yahaga abarwayi ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, ashimangira ko nta gitekerezo kibi yari abafiteho.
Icyakora, urukiko rwatesheje agaciro izo mpamvu, ruvuga ko ibyaha yakoze bifite uburemere budasanzwe, kuko yishe abantu bari bamaze kumushyira mu biganza byabo ngo abarinde ubuzima. Rwemeje ko yakoze ibyo yamenye neza ingaruka zabyo, bityo rumukatiye igifungo cya burundu.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), uyu muforomo yatangiye gukorera mu bitaro bya Würselen mu mwaka wa 2020, nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ubuforomo mu 2007.
Ku rundi ruhande, inzego z’ubutabera zatangaje ko iperereza rigikomeje, aho hakozwe isesengura ry’imirambo yatabaruwe hagamijwe kumenya neza uburyo abarwayi bapfuye. Abashinzwe iperereza bemeza ko hari amahirwe ko hashobora kuvuka urundi rubanza, mu gihe hagaragaye ibindi byaha yaba yarakoze mu mwuga we w’ubuforomo.
Iyi dosiye ikomeje gutera impaka zikomeye mu Budage, cyane cyane ku mutekano w’abarwayi barembye cyane no ku igenzurwa ry’abakozi b’ubuvuzi, by’umwihariko abakora mu masaha y’ijoro.