Kigali: Buri munsi abashofere 150 bahanirwa kunyura mu muhanda wagenewe bus zonyine
Guhera ku wa 2 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangije gahunda nshya yo kunoza ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugabanya umubyigano w’imodoka, kwihutisha ingendo z’abagenzi no kunoza serivisi zitangwa n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Iyi gahunda icungwa n’ikigo gishya cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions, gifite inshingano zo gucunga no kugenzura imikorere y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hagamijwe ko zikora neza, ku gihe kandi mu mutekano.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ibisate by’imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali byahariwe gusa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bizwi nka Bus Lane, kugira ngo izi modoka zibashe kugenda nta nkomyi, bityo abagenzi bagere aho bajya vuba kandi ku gihe.
Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku muhanda uva kuri gare ya Kigali mu mujyi rwagati (Downtown), ugakomeza Sonatube kugera i Remera. Uyu muhanda watangiye kubahirizwamo Bus Lane kuva ku wa 2 Ukuboza 2025.
Ubwo yari mu kiganiro kidasanzwe kuri KT Radio ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu ntangiriro habanje igihe cy’icyumweru kirenze cy’ubukangurambaga, kigamije gusobanurira abakoresha umuhanda imikoreshereze y’izi nzira nshya.
Yagize ati: “Twahaye abantu igihe gihagije cyo kubyumva no kubimenyera. Nyuma y’icyo gihe, abatubahiriza Bus Lane batangiye kujya bahanwa.”
Ugendeye mu gisate cyahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange atabyemerewe, acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Frw).
SP Kayigi yasobanuye ko abatwara imodoka benshi bamaze gusobanukirwa n’iyi gahunda, nubwo hakiri bake bakosa. Ati: “Ku munsi tubona imodoka zigera hagati ya 50 zishobora kwinjira muri Bus Lane zitabigenewe, ariko moto zo ziba zirenga 100.”
Yashimangiye ko ahanini moto arizo zigaragara cyane mu kutubahiriza iyo gahunda, anasaba abagenzi gutanga umusanzu mu kuyubahiriza.
Ati: “Reka dusabe n’abagenzi, kuko nibo baba bari kuri moto bakabona umushoferi anyuze muri Bus Lane. Ntibikwiye kwishimira ko abihutishije binyuranyije n’amategeko. Turi muri 2026, dukeneye imyumvire mishya.”
Bamwe mu batwara moto bavuga ko bazi amategeko, nubwo bemera ko hari benshi mu bo bakorana bagiye bahanwa. Longin Niyobyose, umwe mu bamotari, yagize ati: “Niba uzi ko ari ahagenewe bisi, ntabwo uba ugomba gucamo. Ariko ni byo, hari bagenzi bacu benshi bagiye bahanwa.”
Ku rundi ruhande, abagenzi bagaragaza ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro, kuko bisi zisigaye zigenda vuba kandi ku gihe. Ibi byatumye bamwe mu bari bararetse gutega bus rusange bongera kuzitegq.
Yvonne Batamuriza, umwe mu bagenzi, yagize ati: “Ugera kuri station ugahita ubona imodoka, ntutinde. Ibi bizadufasha kuzigama amafaranga no kugabanya igihe tumara mu muhanda.”
Yatanze urugero agaragaza ko kuva i Remera ujya mu mujyi kuri moto bishobora kugutwara amafaranga 1,500Frw, mu gihe ukoresheje bisi wishyura 400Frw gusa, kandi ukagerayo vuba kandi neza.
Biteganyijwe ko mu gihe iyi gahunda izaba imaze kunozwa no kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali, izakomereza no mu bindi bice by’igihugu, hagamijwe korohereza abakoresha ubwikorezi rusange, guteza imbere ingendo zitekanye no kugabanya igihombo cy’igihe gitakarira mu muhanda.
Uretse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izindi zemerewe gukoresha Bus Lane ni imodoka z’ubutabazi (ambulances) n’izikoreshwa mu kuzimya inkongi.