Amerika yivanye mu mikoranire n’imiryango mpuzamahanga 66: Intambwe ya “America First” ishobora kuyisiga yonyine ku isi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye iteka rishyira iherezo ku mikoranire y’igihugu cye n’imiryango mpuzamahanga 66, irimo 31 ikorera mu Muryango w’Abibumbye (Loni) n’indi 35 itari iya Loni, avuga ko iyo miryango itagifitiye inyungu abaturage ba Amerika.
Iki cyemezo kiri mu murongo wa politiki Trump yise “America First”, aho ashimangira ko azashyira imbere inyungu z’igihugu cye n’Abanyamerika, aho kugira uruhare mu bigo mpuzamahanga avuga ko bitwara amafaranga menshi ariko bidatanga umusaruro ufatika kuri Amerika.
Ubutegetsi bwa Amerika bwatangaje ko imiryango yavuyemo iyobowe nabi, itajyanye n’icyerekezo cya Amerika, ndetse imwe ikaba inagaragaza imyitwarire ishobora guhungabanya ubusugire n’ubwisanzure bw’Abanyamerika. Abayobozi bo muri White House bavuga ko Amerika itakomeza gutanga inkunga mu bigo “bikora binyuranyije n’indangagaciro zayo cyangwa bikayihindura umunyantege nke mu byemezo mpuzamahanga.”
Gusa iki cyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye ku rwego mpuzamahanga. Abanenga Trump bavuga ko Amerika ishobora kuba irimo kwigamburuza umwanya yari imaze igihe ifite wo kuyobora isi mu bya dipolomasi, umutekano n’ubukungu. Bavuga ko kwitandukanya n’imiryango mpuzamahanga bidakuraho ibibazo isi ihuriyeho birimo intambara, ihindagurika ry’ikirere, indwara z’ibyorezo n’ubucuruzi mpuzamahanga, ahubwo bishobora gutuma Amerika itakigira ijambo rikomeye mu kubikemura.
Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko iki cyemezo gishobora gusigira umwanya ibihugu nka China n’u Burusiya, byari bisanzwe bishaka kongera ijambo ryabyo muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga. Bavuga ko mu gihe Amerika isubira inyuma, abo bahanganye na yo bashobora kuziba icyuho.
Ku rundi ruhande, abafasha Trump n’abamushyigikiye bavuga ko Amerika yari yarahindutse “umuterankunga w’isi” utabasha kugena uko amafaranga yayo akoreshwa. Bemeza ko kuva muri iyo miryango bizafasha igihugu kugabanya igihombo cy’amafaranga no kwisubiza ububasha bwo gufata ibyemezo bigamije inyungu z’abaturage bacyo gusa.
Iki cyemezo kiragaragaza itandukaniro rikomeye riri hagati ya politiki ya Trump n’iy’abamubanjirije, bari barashyize imbaraga mu mikoranire mpuzamahanga nk’inzira yo kurinda inyungu za Amerika binyuze mu kuyobora aho kwitandukanya.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bisaba ibisubizo bihuriweho, igihari ni ukumenya niba Amerika izabasha kurinda inyungu zayo irimo yitandukanya n’abandi, cyangwa niba iyi politiki ya “America First” ishobora kuyisiga mu bwigunge ku rwego mpuzamahanga.