Umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yatangaje ko yiteguye kwakira no kubahiriza ibyavuye mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu, mu gihe cyose azaba yarakozwe mu mucyo, mu bwisanzure kandi hubahirijwe amategeko.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bobi Wine yavuze ko nubwo intego ye nyamukuru ari ugutsinda amatora, icy’ingenzi kiruta byose ari uko amatora yaba ay’ukuri, abaturage bakagira amahirwe yo gutora mu bwisanzure, kandi amajwi yabo ntahindurwe. Yagize ati: “Amatora naramuka abaye mu mucyo, nzemera aho abaturage bashyize amajwi yabo, yaba ari aho ntsinze cyangwa aho ntsinzwe.”
Uyu muyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP) yashimangiye ko amatora atabaye mu mucyo ataba ari amatora y’ukuri, ahubwo aba ari igikorwa cyo gushimangira ubutegetsi binyuze mu mbaraga n’igitutu. Yasabye inzego za Leta ya Uganda gushyira imbere kubahiriza Itegeko Nshinga n’amategeko agenga amatora, birinda ibikorwa byose byabangamira uburenganzira bw’abaturage.
Bobi Wine yanavuze ku kibazo cyakunze kugarukwaho mu matora yabanje, ari cyo guhagarika serivisi za internet. Yasabye Leta kudafata uwo mwanzuro, avuga ko internet ari igikoresho cy’ingenzi mu gutuma amatora anyura mu mucyo. Yagize ati: “Internet igomba kuba ihari kugira ngo abaturage, akarere n’amahanga babashe gukurikirana uko amatora agenda, bamenye uko natsinze cyangwa natsinzwe.”
Yongeyeho ko mu gihe yaba atsinze Perezida Yoweri Kaguta Museveni cyangwa abandi bakandida, byaba ari inshingano zabo kwemera no kubahiriza ubushake bw’abaturage. Ku rundi ruhande, yavuze ko mu gihe amajwi yaba agiye ku wundi mukandida mu buryo bwemewe n’amategeko, nawe yiteguye kubyemera nta gushidikanya, mu rwego rwo kurengera amahame ya demokarasi.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026. Aya matora azitabirwa n’abakandida umunani barimo Perezida uri ku butegetsi Yoweri Kaguta Museveni uhagarariye ishyaka NRM, Bobi Wine uhagarariye NUP, ndetse n’abandi bakandida barimo James Nandala Mafabi wo mu ishyaka FDC, Gregory Mugisha Muntu, Robert Kasibante, Joseph Mabirizi, Mubarak Munyagwa Sserunga na Frank Bulira Kabinga.
Mu bakandida bose, Museveni na Bobi Wine ni bo bafatwa nk’abahanganye bikomeye, nubwo Nandala Mafabi nawe abarirwa mu banyapolitiki bafite igikundiro kitari gito mu bice bimwe by’igihugu.
Kuri iyi nshuro ariko, Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, wari umaze guhangana na Perezida Museveni inshuro enye mu matora atandukanye, ntazitabira aya matora. Besigye yatawe muri yombi muri Kenya mu buryo butunguranye, ubu akaba afungiwe muri Uganda aho akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu.
Aya matora ari gukurikiranwa cyane n’abaturage ba Uganda ndetse n’amahanga, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ibihugu byo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga basaba ko azaba mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure busesuye, kugira ngo ibisubizo byayo byemerwe kandi byubahirizwe.