Ibya Rayon Sports bikomeje kuba agatereranzamba
APR FC yanyagiye Rayon Sports 4-1 yegukana Super Cup 2026 inemeza bidasubirwaho ko iyoboje inkoni y’icyuma mukeba
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma wabaye muri iri ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, amakipe yombi akina yitonze ariko adahita arema uburyo bukomeye bw’ibitego. APR FC ni yo yabanje kugaragaza ubushake bwo gusatira izamu, ku munota wa 11 ibona amahirwe akomeye ku mupira wahereye kuri koruneri, wakurikiwe na kufura ariko byose ntibyagira icyo bitanga.
Uko iminota yicumaga, APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, by’umwihariko iyinyuze mu gutakaza imipira kenshi kw’abakinnyi bayo bo hagati. Ku munota wa 19, iryo kosa ryabyaye umusaruro, ubwo Kwizera Olivier yatakazaga umupira ugera kuri William Mel Togui, wahise awushyira mu rushundura atsinda igitego cya mbere.
Rayon Sports yakomeje kugorwa no kwinjira mu mukino, APR FC ikomeza kuyirusha imbaraga n’ubuhanga. Ku munota wa 43, Ronald Ssekiganda yatsinze igitego cya kabiri nyuma ya koruneri nziza yatewe na Memel Rouf Dao, aterekamo umutwe wizewe uha APR FC ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0, mu mukino wabonyemo Rayon Sports igorwa cyane no kugera imbere y’izamu ry’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Mu gice cya kabiri, APR FC yasubiye mu kibuga igabanyije umuvuduko, bituma Rayon Sports yongera kotsa igitutu ishaka kwishyura. Nubwo yabonaga amahirwe, kuyabyaza umusaruro bikanga.
Ku munota wa 70, APR FC yongeye guca mu rihumye Rayon Sports, Seidu Dauda Yusif acenga ba myugariro aterekamo igitego cya gatatu, ashimangira ubukana bw’iyi kipe.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko yagabanya ikinyuranyo, ku munota wa 79 ibona kufura itewe neza na Ndayishimiye Richard, ariko umupira uca inyuma y’izamu.
Mu minota itanu y’inyongera, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Habimana Yves, bitanga icyizere gito ku bakunzi bayo. Icyakora, ntibyatinze kuko APR FC yahise yongera gutsinda igitego cya kane, Ruboneka Jean Bosco agitsinda nyuma yo guhabwa umupira na Mamadou Sy, acenga umunyezamu Kwizera Olivier mbere yo gutanga pass havuyemo igitego cyiza.
Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya Super Cup 2026. APR FC yagaragaje ubuhanga n’ubwenge mu mukino, by’umwihariko mu gukoresha imipira miremire n’umuvuduko byagoye cyane Rayon Sports, bigena uko umukino urangira.