U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 532 batahutse bavuye muri RDC
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage barimo abagiye bahungira muri icyo gihugu mu bihe bitandukanye kuva mu 1994.
Uko gutahuka kwabaye mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze mu nama yahuje u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie ku wa 24 Nyakanga 2025. Iyo nama yanzuye ko hakomeza gushyirwaho uburyo bworohereza abanyarwanda bifuza gutaha ku bushake bwabo.
Aba baturage bageze ku butaka bw’u Rwanda bakiriwe n’inzego z’igihugu zibishinzwe, mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Biteganyijwe ko bazabanza gucumbikirwa mu kigo cya Nkamira giherereye mu Karere ka Rubavu, aho bazahabwa serivisi z’ibanze zirimo ubuvuzi, uburezi, n’ibindi byoroshya isubukurwa ry’ubuzima bushya mu gihugu cyabo.
U Rwanda rukomeje gukorana n’inzego mpuzamahanga kugira ngo abanyarwanda bose bakiri mu buhungiro bagaruke mu gihugu ku bushake, bityo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ryacyo no mu kubaka ahazaza hacyo.
