Mozambique: Umwana wavukiye mu giti ubwo nyina yari yahunze umwuzure, yitabye Imana ku myaka 25
Umuryango wa Rosita Salvador Mabuiango n’Abanyamozambike muri rusange bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa wari waramenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kubera uko yavutse mu buryo budasanzwe mu gihe cy’imyuzure ikomeye yibasiye iki gihugu mu mwaka wa 2000.
Rosita Salvador Mabuiango yavukiye mu gace ka Chibuto, mu ntara ya Gaza, mu majyepfo ya Mozambike. Yavutse mu bihe bikomeye cyane, ubwo umugezi wa Limpopo wari wararenze inkombe, amazi akibasira imijyi n’icyaro, agatwara abantu benshi, amatungo n’ibikorwaremezo.
Icyo gihe, nyina wa Rosita, Carolina Cecilia Chirindza, yahungiye mu giti kugira ngo yirinde amazi yari yuzuye hose. Ni muri icyo giti uwo mubyeyi yamaze iminsi atagira aho ajya, ari na ho yaje kubyarira umwana w’umukobwa, ibintu byafashwe nk’igitangaza n’abantu benshi babimenye binatuma umwana yitwa uwigitangaza. 
Nyuma yo kuvuka, Rosita na nyina barokowe n’indege ya kajugujugu y’abashinzwe ubutabazi bo muri Afurika y’Epfo, bari bari mu bikorwa byo kurokora abari bagizweho ingaruka n’iyo myuzure. Amashusho y’uwo mwana muto wavukiye mu giti yakwirakwiye ku isi hose, aba ikimenyetso cy’icyizere mu gihe cy’akaga. 

Nyuma yo kurokorwa, Rosita yakuriye iwabo muri Mozambike. Nubwo yamenyekanye cyane akivuka, ubuzima bwe bwakurikiyeho bwabaye nk’ubw’abandi bana benshi bo mu gihugu: kwiga, gukurira mu muryango woroheje, no guhangana n’ibibazo by’imibereho.
Mu byumweru bishize, Rosita yari amaze igihe arwaye indwara ikomeye, aho yari arwariye mu bitaro bya Chibuto. Nyuma y’ibyumweru bibiri by’uburwayi bukabije, yitabye Imana afite imyaka 25 y’amavuko.
Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye, cyane cyane ku bantu bari barakurikiranye inkuru ye kuva akivuka. Abayobozi batandukanye n’abaturage bagaragaje ko Rosita yari yarabaye ikimenyetso cy’uko ubuzima bushobora gutsinda n’igihe ibintu bigaragara nk’ibyarangiye.
Inkuru ya Rosita Salvador Mabuiango isize isomo rikomeye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, intege nke z’ibikorwaremezo by’ubutabazi, ndetse n’uburyo ubuzima bw’umuntu bushobora gutangirira mu kaga ariko bugakomeza kuba inkuru igarukwaho n’isi yose.
Imana imuhe iruhuko ridashira