Yaguye igihumire bitunguranye: Ishow Speed atangiye kwishyurira ikiguzi k’imbaraga zirenze urugero muri Afurika
Icyamamare ku mbugankoranyambaga byumwihariko YouTube IShowSpeed, uri mu rugendo rwe ruzwi nka “Speed Does Africa”, yateje impungenge zikomeye ku isi yose nyuma yo kugaragara agwa igihumure mu gihe yari ari gutambutsa amashusho live muri Ethiopia ku wa 13 Mutarama 2026.
Aya mashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma abamukurikira batangira kwibaza niba uyu musore wari umaze amezi atembera ibihugu bitandukanye bya Afurika atari atangiye kwishyura ikiguzi cyo kunanirwa no kurenza urugero mu kwishora mu bikorwa biremereye ku mubiri n’ubwonko. Nubwo icyateye iyo mpanuka kitaratangazwa ku mugaragaro n’abaganga, abenshi bahuriza ku kuba byaratewe n’umunaniro ukabije akesha ingendo zidahagarara, amasaha maremare yo gukora live, n’imyidagaduro isaba imbaraga zidasanzwe.
Ibyabaye kuri IShowSpeed si byo gusa byagaragaje ko uru rugendo ruri gusiga ibikomere. Umufatanyabikorwa we wa hafi, Slipz, uzwi cyane nk’ufata amashusho ye, na we yagize ikibazo gikomeye ku mitsi n’umugongo, bikavugwa ko byatewe no kwishora mu bikorwa bisaba imbaraga nyinshi. Ibyo byatumye ahita ava mu kazi ke ko kumufata amashusho, arabanza ashyirwa mu kiruhuko cy’agateganyo.
IShowSpeed asanzwe azwiho kugira amateka y’indwara zagaragaye kenshi mu bihe byashize. Mu 2023 no mu 2025 yagiye ajyanwa mu bitaro kubera uburibwe bukabije bw’amaso n’umutwe buzwi nka cluster headaches. Icyo gihe abaganga bemeje ko yari afite indwara ikomeye yo mu myanya y’ubuhumekero yatumye ijisho rye ribyimba cyane, hanavugwa n’ibishobora kumusaba kubagwa. Ibi byabaye byongera kwibutsa abantu ko ubuzima bwe busanzwe butameze neza nk’uko bigaragara mu mashusho ye. 
Nubwo ari uko bimeze, uruzinduko “Speed Does Africa” rwabaye intsinzi ikomeye ku rwego rw’itangazamakuru ryo kuri internet. IShowSpeed yasuye ibihugu byinshi birimo Afurika y’Epfo, Zambia, Eswatini, Angola, Mozambique, Zimbabwe, u Rwanda, Kenya na Ethiopia, aho hose yakiriwe n’imbaga y’abantu. Muri Kenya, Kenya byabaye akarusho kuko live yakoreyemo yashize umuyoboro we wa YouTube wageze ku banyamuryango miliyoni 48, ahita ashyiraho agahigo gashya kagaragaza imbaraga afite ku rubyiruko rwo ku isi.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, uru rugendo ntirwabuze n’impaka. Hari aho yagiye anengwa cyane ku mibanire ye na Miss Universe Zimbabwe 2025 kuko ngo ubwo yari muri iki gihugu,uyu mukobwa yaramwegereye ngo amusuhuze, nyuma yo kumusuhuza uyu Speed yikomereza into yari arimo. N’ubwo bari bicaranye ku ntebe imwe bigaragarako afitanye kuri uyu mukobwa, ndetse n’aho yakomerekejwe n’ibitekerezo by’abantu nyuma yo kunywa amaraso y’inka avanze n’amata muri Kenya, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kubaha umuco waho. Hari n’abari kuvuga ko kuba yarwaye munda ndetse akaba yanaguye igihumire, yabitewe n’ayo maraso yanyoye ndetse n’inyama mbisi yariye ubwo yari ari mu bwoko bw’abamasayi. Hanavugwa ko agikurikiranwaho n’inzego zo muri New Zealand ku byaha bivugwa ko yaba yarakoze mu ruzinduko rwe rwo mu Ugushyingo 2024.
Ibi byose byatumye abafana benshi batangira gusaba IShowSpeed kugabanya umuvuduko, akabanza kwita ku buzima bwe aho gukomeza kwiruka inyuma y’imibare n’udushya two gukurura abantu. Ku bantu benshi, ikibazo si ukumenyekana kwe, ahubwo ni ukumenya niba uyu mukinnyi atari kugana ahabi mu gihe akomeje kwitanga atizigamye.
Inkuru ya IShowSpeed yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye mu isi y’abakora imyidagaduro yo kuri internet: gutsinda ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuba intsinzi igaragara, ariko ubuzima bwo bushobora kuba ari bwo bwishyura ikiguzi cyihishe.