Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bafatanywe amadolari ibihumbi 10 y’amahimbano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, yataye muri yombi abagabo babiri bafatanywe amadolari ya Amerika ibihumbi 10 y’amahimbano, bari bagiye kuyavunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Aba bagabo bafashwe ku wa 14 Mutarama 2026, bafatirwa ahazwi nko ku Iposita, nyuma y’uko abakozi b’aho bari bagiye kuvunjishiriza aya mafaranga bagize amakenga, bagahita batanga amakuru kuri Polisi.
Abapolisi bahise bagera aho byabereye, bafata aba bagabo, maze babazwa inkomoko y’ayo mafaranga ariko ntibashobora kuyisobanura. Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga y’amahimbano ndetse n’abandi baba babigizemo uruhare.
Kugeza ubu, aba bagabo bakorewe dosiye, bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abakozi bagize ubushishozi bakamenya ko ayo mafaranga ari amahimbano, bakihutira gutanga amakuru, bigatuma afatwa atarakwirakwizwa mu baturage.
CIP Gahonzire yasabye abaturage, by’umwihariko abacuruzi, kujya bashishoza igihe bakira amafaranga, bagakoresha utumashini dusuzuma inoti kugira ngo birinde gutuburirwa n’abatekamutwe.
Yanihanangirije kandi abantu bose bishora mu bikorwa byo gucura no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, abasaba kubireka burundu kuko ari ibyaha bikomeye bihungabanya ubukungu bw’igihugu.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 269, rivuga ko umuntu wese wigana, uhindura cyangwa ukwiza amafaranga y’amahimbano, yaba ari akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha gihanwa n’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi. Iyo icyaha gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, hiyongereyeho ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 na 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
