Umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya Uganda, Simon Byabakama, abita “ibihimbano” kandi bidafite inkomoko isobanutse.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga X (Twitter), Bobi Wine yavuze ko Byabakama adashobora gusobanura aho ayo majwi n’ibyavuye mu matora bituruka, n’ubwo abahagarariye ishyaka rye bari ku kigo cy’ibarura rusange (tally centre) bamubajije kenshi.
Yagize ati: “mwirengagize ibyavuye mu matora byose biri gutangazwa na Byabakama. Ntabwo ashobora kubwira umuntu uwo ari we wese aho ibyo byavuye mu matora byaturutse. Abahagarariye ishyaka ryacu bari ku kigo cy’ibarura rusange bamubaza inkomoko y’ayo majwi, ariko nta gisubizo na kimwe afite. Abaturage ba Uganda ni bo bazagira ijambo rya nyuma kuri iyi kinamico idafite ishingiro.”
Bobi Wine yakomeje ashimangira ko abaturage ba Uganda ari bo bazafata icyemezo cya nyuma, asaba abaturage kutemera ibyo yise “ikinamico ya politiki” igamije gukomeza ubutegetsi.
Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Abaturage ba Uganda ni bo bazagira ijambo rya nyuma kuri ibi bikorwa bidafite ishingiro.” Anongeraho intero #FreeUgandaNow, isanzwe ikoreshwa n’abashyigikiye impinduka za politiki muri icyo gihugu.
Ibi bije nyuma y’amakuru yashyizwe hanze na Komisiyo y’Amatora muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, agaragaza ko Yoweri Kaguta Museveni ari imbere n’amajwi 76%, mu gihe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 20%. Amajwi yose amaze kubarurwa angana na 45%.
Mu gihe ibintu byakomeza gutya, Museveni w’imyaka 81 yakwegukana manda ya karindwi nk’Umukuru w’Igihugu muri Uganda.
Aya magambo ya Bobi Wine kande anaje mu gihe habayeho impaka zikomeye ku bwisanzure n’ubunyangamugayo bw’amatora muri Uganda, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakunze gushinja Komisiyo y’Amatora kubogamira ku butegetsi buriho.
Kugeza ubu, Komisiyo y’Amatora ya Uganda ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro isubiza ibi birego, mu gihe umwuka wa politiki ukomeje gukara mu gihugu hose.