Kamonyi: Umugabo witwa Oscar yafashe umugore we bamaranye imyaka 10 asambana n’umusore arusha imyaka 15
Umugabo witwa Oscar Musabyimana, utuye mu Kagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, aravuga ko afitanye amakimbirane akomeye n’umugore we Uwase Emerine bamaranye imyaka icumi bashakanye, amushinja kumuhemukira no gusambana n’abandi bagabo.
Musabyimana avuga ko ku wa 12 Mutarama 2026, irondo n’inkeragutabara bafatiye umugore we mu cyuho ari kumwe n’umusore witwa Nizeyimana Albert, mu Mudugudu wa Kidahwe, bikaba ngo byabereye mu rugo rw’uwo musore. Avuga ko ibyo byabereye imbere y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’aho batuye.
Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yari asanzwe afite amakuru ko umugore we amuca inyuma, ari na yo mpamvu avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda kugira ngo abagwe gitumo.
Musabyimana avuga ko afitanye abana babiri n’uwo mugore, umuhungu n’umukobwa, kandi ko bashakanye Uwase asanzwe afite undi mwana umwe. Yemeza ko babanaga basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ibintu avuga ko bimushengura cyane.
Avuga kandi ko afitiye impungenge ubuzima bwe n’ubw’abana, ari na yo mpamvu yemeza ko ubu abana babana nawe mu Mujyi wa Kigali. Asaba ko inzego zibishinzwe zamufasha kubona gatanya no gusubizwa imitungo avuga ko yatakajwe n’umugore we, harimo n’akabari avuga ko yari yaramuguriye kakaza guhomba.
Ku rundi ruhande, Uwase Emerine we ahakana ibyaha byose ashinjwa n’umugabo we, avuga ko amubeshyera agamije kumutandukanya n’abana no kumuharabika mu ruhame. Avuga ko amakimbirane yabo ashingiye ku kutumvikana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina idakingiye, avuga ko umugabo we yabimuhatiraga.
Uwase avuga ko atigeze ata abana, ashimangira ko ari umugabo wabasabye ngo bajye kumusura nyuma akanga kubamusubiza, bikaba ari na byo byatumye batakibana.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kidahwe, Juste, yemereye Ukweli Times dukesha iyi nkuru ko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi, ariko atagaragaje impamvu cyagiye mu itangazamakuru. Yavuze ko azatanga ibisobanuro birambuye nyuma, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywaga, ntiyabashije kongera kuboneka kugira ngo agire icyo ayisobanuraho.
Iki kibazo kigaragaza amakimbirane yo mu miryango akomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, aho impande zombi zishinjanya, bigasaba ko inzego zibishinzwe zigira uruhare mu gushakira ibisubizo birambye umuryango n’abana bireba.