Rayon Sports: Akabaye icwende karoze karacya none kanze gushira umunuko. Ikipe y’amateka yahindutse igikomere ku bafana bayo
Rayon Sports ni izina rifite uburemere mu mupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni ikipe yubakiye ku mateka, ku bafana benshi, no ku cyizere cy’uko buri mwaka igomba guhatanira ibikombe. Ariko mu myaka ya vuba, iyi kipe imaze kuva ku rwego rwo kuba inkingi ya ruhago y’igihugu, igenda ihinduka isoko y’agahinda, umunabi n’icuraburindi ku bayikunda.
Gutsindwa kwa Rayon Sports si inkuru nshya. Ariko uburyo itsindwa, uko itsindwa, n’igihe itsindirwa, ni byo byahinduye ikibazo kiba ikirenze umukino. Uko imikino igenda ishira, niko icyizere cy’abafana kigenda gishirana na yo, maze ikipe igahinduka urwibutso rw’icyo yari cyo aho kuba icyizere cy’icyo izaba cyo.
Umukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na mukeba wayo APR FC, urangira APR itwaye igikombe itsinze ibitego 4-1, wabaye ikimenyetso gikomeye cy’ukuntu Rayon Sports yacitse intege mu buryo bugaragara. Si igitego kimwe cyangwa bibiri by’impanuka. Byari ugutsindwa kugaragaza ikinyuranyo mu mitegurire, mu mitekerereze no mu buyobozi bw’amakipe yombi.
APR FC yaje muri uwo mukino isa n’ifite gahunda isobanutse, abakinnyi bazi inshingano zabo, n’ubuyobozi bugaragara nk’ubufite icyerekezo. Rayon Sports yo yaje isa n’ikipe itazi aho ijya, abakinnyi badafite icyizere, n’abatoza n’abayobozi batanga ubutumwa buhindagurika. Uwo mukino warangiye, ariko wasize isura nyakuri y’ikibazo cyari kimaze igihe gihishwe n’amagambo yo guhumuriza abafana.
Ibyakurikiyeho byarushijeho gushimangira ko ikibazo cya Rayon Sports kitari ku kibuga gusa. Nyuma y’iyo ntsinzi ya APR FC, inkuru y’umufana wiyahuye yavuze ko yabikoze kubera agahinda yatewe n’uko ikipe ye itsinzwe, yatumye benshi bahagarara baratekereza. Nta muntu ushobora kwemeza ko gutsindwa k’umukino ari ko konyine kwabiteye, ariko si ngombwa kubigabanya ngo tubyirengagize, Dore amambere, iyi kipe yagaragaje intege nke abafana baguma ku kizere ko wenda ari ibihe bibi bizaza bihita bishira ku mukino wo gutaha stade amahoro iba inganyije na mukeba wayo wenda aba Rayon barashima, ariko bataha bikomanga mu gatuza ngo umukeba arabacitse! Kubw’amahirwe yabo yo kwerekana ubuhangange bwabo, bongera kuhahurira ku mukino wakurikiyeho ariko kandi birangira ari bya 3 ku busa bwa Rayonsport, nk’aho into bidahagije n’ejobundi ku mukino wabahuje bahatsindirwa umuba w’ibitego 4 kuri kimwe kidafite icyo kivuze! None n’ubu tubivuge neza ko nyuma y’aho ihatsindiwe 4 ku busa na ya kipe yo muri Sudan, Rayonsport itsinzwe ibitego 8 mu cyumweru kimwe?
Iyo ikipe igeze aho ihungabanya mu buryo bukomeye amarangamutima y’abafana bayo, iba imaze kuva ku rwego rwa siporo igahinduka ikibazo rusange cy’imibereho n’imitekerereze.
Rayon Sports yubakiye ku bafana bayo. Abo bafana si imibare yo ku miryango yinjira ku ma stade, ni abantu bashora amarangamutima, icyizere n’icyubahiro cyabo muri iyo kipe. Iyo ubuyobozi bw’ikipe bukomeje kubabwira ko “biri mu nzira nziza” mu gihe ku kibuga ibintu bihazbera bihabanye n’ibyo, si ukunanirwa gusa, ni ukubahuka.
Ikibazo cya Rayon Sports si umutoza umwe, si umukinnyi umwe, si umukino umwe. Ni ikibazo cy’imiyoborere idafite icyerekezo gihamye, ihora ihindagurika, idaha agaciro amateka n’inshingano iyi kipe ifite ku bafana bayo. Iyo ikipe ihindutse aho guhora isaba imbabazi aho gutanga ibisubizo, iba imaze gutakaza icyubahiro cyayo.
Kwamamaza ko Rayon Sports “izagaruka” ntibihagije. Abafana ntibakeneye amagambo, bakeneye ibimenyetso. Bakeneye kubona gahunda, imyanzuro ikomeye, n’abantu biteguye kubazwa inshingano. Bitabaye ibyo, iyi kipe izakomeza gutsindwa, ariko ikirenzeho, izakomeza kubabaza abafana bayo mu buryo burenze ibitego byo ku kibuga.
Rayon Sports ntikeneye gusonerwa kubera amateka yayo. Ahubwo, ayo mateka ni yo ayisaba gukora neza kurushaho. Mu gihe bitabaye bityo, izakomeza kuba igikomere gifunguye ku bayikunda, aho kuba ishema ryabo.