AFC/M23 yatamaje Leta ya Kinshasa? Isesengura ku makuru y’ibanga, amasezerano ya Doha na Washington n’akavuyo kabaye muri Uvira
Mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, amakuru agenda asohoka agaragaza isura nshya y’umubano mubi hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, by’umwihariko ku bijyanye n’inzira z’amahoro zari zarashyizweho na Washington na Doha.
Amakuru ava mu masoko afitanye isano n’umutekano avuga ko AFC/M23 yaba yarabonye amakuru y’ibanga akomoka muri Togo, aho Perezida Félix Tshisekedi yari yagiriye uruzinduko rwa dipolomasi. Aya makuru avuga ko Tshisekedi yaba yaramenyesheje Perezida wa Togo ko atagifitiye icyizere amasezerano ya Washington na Doha, ayabona nk’adashyira igitutu gihagije kuri AFC/M23.
Nk’uko ayo masoko abivuga, Tshisekedi yaba yaragaragaje ko ahitamo igisirikare aho gukomeza inzira y’imishyikirano, avuga ko ashaka gutsinda AFC/M23 ku rugamba aho kuyihindura ikibazo cya dipolomasi.
Nubwo Leta ya Kinshasa itigeze yemeza ku mugaragaro aya makuru, AFC/M23 yo yahise iyafata nk’ikimenyetso cy’uko amasezerano ashobora gupfa, bituma yihutisha imyanzuro yayo ijyanye n’amasezerano ya Doha na Washington.
Kuva kwa M23 muri Uvira n’ingaruka zabyo ku mutekano
Mu minsi ishize, havuzwe ko AFC/M23 yaba yaravuye mu mujyi wa Uvira ikisubirira mu nkengero zawo. Aya makuru, nubwo atavugwa n’inzego za Leta ya Congo, ahuzwa n’ibyabaye nyuma y’iyo myitwarire: umutekano mucye, gusahura, ihohoterwa n’ibikorwa byibasira abasivile.
Abatangabuhamya n’abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko icyuho cy’umutekano cyasizwe no kuva kwa M23 mu mujyi wa Uvira, cyahise cyuzuzwa n’imitwe irimo Wazalendo, abasirikare b’Abarundi bivugwa ko bari muri Congo, ndetse na FDLR. Ibi byatumye Uvira ihinduka ahantu huzuye akavuyo, aho abasivile aribo ba mbere bishyura igiciro cy’iyo mikino ya politiki n’igisirikare.
Doha, Washington n’ikibazo cy’ububasha bwa Kinshasa
Icyigaragara mu isesengura ry’iyi dosiye ni ikibazo cy’ububasha bwa Leta ya Kinshasa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro. Abasesenguzi bamwe bavuga ko abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kugera ku mwanzuro w’uko Tshisekedi adafite ubushobozi bwo kugenzura neza inzego za gisirikare n’imitwe imushyigikiye ku butaka.
Aho ni ho AFC/M23 ishingira igaragaza ko yo ishobora “kugarura umutekano” mu bice igenzura, nubwo iyo mvugo nayo ikomeje kugibwaho impaka zikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’igihe kirekire cy’amahoro.
Ibyo byose byerekana ko inzira y’amahoro ishobora kuba iri mu bihe bikomeye kurusha na mbere hose. Iyo amakuru avuga ku gukura amaboko ku masezerano atangiye guhabwa agaciro, bigaragaza ko impande zose ziri gutekereza ku ntsinzi y’ako kanya aho kureba ku mahoro arambye.
Icyizere cyo gusubira inyuma kiragenda kigabanuka, kandi ibizakurikiraho nk’uko bamwe babivuga bishobora kuba intambwe nshya y’intambara aho kuba iy’amahoro.