Rutare Pierre Intiti, umubyeyi w’ibyamamsre, n’igitambo Cy’amateka y’u Rwanda. Byinshi utari uzi ku mubyeyi wa Papa Stromae na Cyusa Ibrahim
Iyo izina Stromae rivuzwe ku rwego mpuzamahanga, benshi baryumvamo umuziki wihariye, amagambo aremereye n’ubuhanga budasanzwe. Ariko inyuma y’iryo zina ryamamaye ku isi, hari inkuru ikomeye, ikomeretsa kandi yuzuye amateka y’u Rwanda. Iyo nkuru itangirira ku izina Rutare Pierre, se wa Stromae ndetse na Cyusa Ibrahim, umuhanzi uzwi mu njyana gakondo nyarwanda.
Rutare Pierre yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu 1958, avukira mu muryango mugari w’abana barindwi. N’ubwo yavukiye mu mujyi, ibihe by’ivanguramoko n’itotezwa byibasiye Abatutsi byatumye umuryango we ufata icyemezo gikomeye cyo kwimukira i Shyorongi mu karere ka Rulindo, ahari hakiri icyaro gituje ariko kitoroshye kwihanganira. 
Uyu mwimukira wo mu mujyi yisanze mu buzima bushya butandukanye cyane n’ubwo yari amenyereye, ahantu hari ingo nkeya, ibihuru byinshi n’umutekano muke. Ariko ibi ntibyabujije Rutare kwigaragaza nk’umwana w’umuhanga cyane mu ishuri, n’ubwo yakomeje guhura n’akarengane ko kwirukanwa kenshi kubera ubwoko bwe.
Amashuri, ubwoba n’icyemezo cyo guhunga igihugu
Rutare Pierre yize mu mashuri yisumbuye ya Collège de Rulindo, aza kuyakomereza muri Collège Saint André i Nyamirambo. Icyo gihe, ubuzima bwe bwahinduwe n’urupfu rw’umuvandimwe we Paul, wishwe agatwikwa mu buryo butigeze busobanuka neza. Uru rupfu rwabibye ubwoba bukomeye muri Rutare, rumwumvisha ko ejo he mu Rwanda hatizewe bityo ko agomba gushaka icyo abikoraho, ni uko yatangiye gushaka ibyangombwa byatuma ava mu Rwanda.
Mu 1978, ubwo yari ageze mu mwaka we wa nyuma w’amashuri yisumbuye, Rutare yabonye passport na visa y’u Bubiligi, ibintu bitari byoroshye ku Mututsi muri icyo gihe. Afashijwe na se Gasamagera Gabriel, yafashe icyemezo cyo guhunga igihugu ajya gushakira ubuzima mu mahanga.
Ubuzima mu Bubiligi n’urugamba rwo kwiga
Rutare Pierre yagiye mu Bubiligi afite imyaka 20 abifashijwemo na se Gasamagera Gabriel wari usanzwe unifashije. Yarahageze arabanza arangiza amashuri yisumbuye, ahita yinjira muri Kaminuza yigenga yiga ubwubatsi n’igenamigambi (Civil Engineering and Architecture). Nta buruse yari afite. Kwiga byamusabaga kwitanga bidasanzwe: ku manywa akiga, nijoro agakora kuri sitasiyo ya esansi, rimwe na rimwe adasinzira.
Uyu munyamurava yatsinze urugamba rutoroshye maze mu 1986 arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, agaruka mu buzima afite impamyabushobozi n’inzozi zo kubaka ejo hazaza hatandukanye n’aho yavuye.
Urukundo, kubyara Stromae n’igisobanuro cy’izina “Paul”
Mu gihe yakoraga kuri sitasiyo ya esansi mu Bubiligi, Rutare Pierre yahuye na Miranda Marie Van Haver, umubiligikazi wamubaye hafi. Urwo rukundo rwabyaye umwana wabo wa mbere mu 1985, bamwita Paul Van Haver, uzamenyekana ku isi yose nka Stromae.
Birashoboka ko waba wumvise izina Rutare Pierre, ukongera ukumva Paul Van Haver ry’umuhungu we ukibaza impamvu mu mazina ya Stromae hatarimo amazina ya se ahubwo wumvamo aya nyina Miranda Marie Van Haver, shun Izina “Paul” rifite igisobanuro kimbitse ku buzima bwe kurusha uko yari kumwita izina rye bwite, ni irya wa muvandimwe we wishwe atwiswe, rwa rupfu rwamuteye kumva adatekanye agashaka ibyangombwa byo kuva mu gihugu, ni izina ry’urwibutso n’inkomoko y’agahinda kamukurikiranye mu buzima bwe bwose. N’ubwo Stromae yakuriye mu Bubiligi atazi se bihagije, umuzi w’amateka ye wari waratewe kera.

Gusubira mu Rwanda no kubaka igihugu
Mu 1988, Rutare Pierre yagarutse mu Rwanda kuko se Gasamagera yari ageze mu zabukuru kandi amukeneye. Yahise ashinga kompanyi y’ubwubatsi yise Bureau de Deux Génies (B2G), ikorera mu mujyi wa Kigali. Rutare yabaye umwe mu banyabwenge bagize uruhare mu gishushanyo mbonera cy’umujyi, harimo rond-point yo mu mujyi rwagati wa Kigali n’inyubako zigezweho z’i Kimihurura n’ahandi hatandukanye mu Murwa. 
Mu 1990, Stromae na nyina baje gusura Rutare mu Rwanda ku nshuro ya mbere, basanga umuryango i Shyorongi. Uru ruzinduko rwari rugufi, ariko rwerekanye isano n’umuzi Stromae atigeze amenya bihagije. Yari akiri muto, ndetse ni nabwo bwanyuma yari abonanye n’umubyeyi we. 
Rutare Pierre yakundaga cyane basketball, yayikinnye mu Bubiligi ubwo yigaga muri kaminuza, ayikomereza no mu Rwanda aho yabaye umuyobozi w’ikipe Inkuba yabicaga bigacika muri icyo gihe, nyuma aza no gushinga ikipe B2G yaterwaga inkunga na kompanyi ye bwite.

Nyuma yo gutandukana na Miranda bitewe n’intera nini yari hagati yabo, Rutare yashatse undi mugore w’umunyarwandakazi babyarana abana bane, barimo Cyusa Ibrahim, umuhanzi uzwi mu njyana gakondo, ndetse na Kevin Rutare, Cynthia na Ornelle Rutare.
Jenoside: iherezo ry’ubuzima, intangiriro y’urwibutso
Mu 1994, Rutare Pierre, se Gasamagera Gabriel n’abandi bo mu muryango wabo, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri 2013, Stromae yasubiye kuri uru rupfu mu ndirimbo “Papaoutai”, indirimbo yabaye indorerwamo y’agahinda k’umwana wakuriye mu kizu cy’ibibazo se atabajijwe kandi yaragombaga kubimubaza.

Rutare Pierre si “papa wa Stromae” gusa. Ni ishusho y’umunyarwanda wahizwe n’ivangura, agahunga, akiga yiyubaka, agaruka kubaka igihugu cye, ariko akaza kugwa mu mwijima wa Jenoside. Inkuru ye ni yo isobanura impamvu Stromae na Cyusa Ibrahim batari abahanzi basanzwe, ahubwo ari abana b’amateka ataremereye umuntu umwe gusa, ahubwo igihugu cyose.
