Perezida Kagame ashimangira ko Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ibikwiriye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bakurikiranye imbona nkubone umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025, wabereye muri Maroc, aho ikipe ya Sénégal yegukanye igikombe itsinze Maroc igitego 1-0.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru n’abanyapolitiki.
Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye uyu mukino harimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Rwego Ngarambe, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla Umutoni.
Mbere y’uko umukino utangira, habanje kuba ibirori byo gusoza iri rushanwa ku mugaragaro, byasusurukijwe n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Idris Elba, ndetse n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, uri mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, wari wambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 kiri mu ishusho y’intare.
Ku kibuga, amakipe yombi yatangiye umukino asatirana ariko nta n’imwe yashoboye kubona izamu mu gice cya mbere, kirangira ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Maroc yagaragaje imbaraga mu kugumana umupira, igera aho ihusha igitego cyari cyabazwe ku munota wa 57, ubwo Ayoub El Kaabi yateye umupira ugaca hafi y’izamu rya Sénégal.
Mu minota ya nyuma y’umukino, ku munota wa 93, Pape Gueye yatsinze igitego rukumbi cyahesheje Sénégal intsinzi, nyuma yo kwirukankana umupira akareba mu izamu rya Maroc ateramo ishoti rikomeye.
Maroc yagerageje kwishyura mu minota yari isigaye, ikomeza kugaba ibitero mu kibuga cya Sénégal, ariko biranga, umukino urangira ari igitego 1-0.
Iyi ntsinzi yahesheje Sénégal Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yegukanye mu 2021.
Nyuma y’umukino, Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Sénégal ku ntsinzi ikwiriye, anashimira Maroc ku mikino myiza yagaragaje n’uko yateguye neza iri rushanwa, ashimangira ko ryagenze neza kandi ryitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
