Ni idini ryigisha ukuri no kwimenya. Amashirakinyoma ku itorero rya Satani “Satanic Church” benshi mwabeshywe ko ari iry’ikuzimu
Mu mateka y’abantu, idini ryabaye inkingi ikomeye igena imyemerere, imyitwarire n’imitekerereze y’abantu. Kuva ku madini akomeye azwi ku isi, ashingiye ku kwemera Imana, ku mategeko yayo no ku buzima nyuma y’urupfu, kugeza ku yandi madini yavutse agamije gusubiza umuntu hagati, yose ahurira ku kintu kimwe: gusobanura uwo umuntu ari we n’icyo abaho agambiriye.
Ariko mu gihe amadini menshi asaba kwemera, kumvira no kwiyanga, hari irindi zina rituma benshi bahagarara umutima: Itorero rya Satani. Izina ryumvikanamo sekibi, ikibi n’icuraburindi.
Abenshi bararitinya, abandi baryanga bataranaryumviseho byinshi kubera ko gusa bumvisemo Satani mu gihe abandi barivuga nk’inkuru y’ubugome n’imigenzo y’amaraso.
Ese koko Satanic Church ni idini risenga Satani? Ese ni umuryango w’abantu b’icuraburindi, cyangwa ni philosophie itavugwaho rumwe? Ese impungenge z’abantu zishingiye ku kuri, cyangwa ni umusaruro w’ubwoba bwubatswe n’amadini asanzwe?
Iyi nkuru yacu ije gusenya ibihuha, kugira ngo igusigire ukuri wowe uyisomye.
Itorero rya Satani, rizwi nka Satanic Church, ryavutse mu kinyejana cya 20, rivukira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryashinzwe mu 1966 bikozwe na Anton Szandor LaVey, mu gihe isi yari irimo guhinduka mu mitekerereze, abantu batangira gushidikanya ku madini asanzwe n’ububasha yari afite ku buzima bwabo.
Icyo benshi batamenya ni uko Satanic Church idashingira ku gusenga Satani nk’ikiremwa cy’ikirenga. Izina “Satani” rikoreshwa nk’ikimenyetso gihagarariye kwigenga k’umuntu, kwiyemera, no kwanga uburyarya bw’amadini asaba umuntu kwitanga no kwiyima mu izina ry’Imana.
Mu myemerere ya Satanic Church, umuntu afatwa nk’uwihagije, ufite uburenganzira bwo kwishakira icyamunezeza, agaharanira inyungu ze atabangamiye abandi. Ntibemera ubuzima nyuma y’urupfu, ntibemera icyaha nk’uko gishushanywa n’amadini asanzwe, kandi bamagana imyumvire ivuga ko umuntu yavukanye icyaha.
Icyo itorero rya Satani rishyira imbere ni philosophie y’ubwigenge n’ubusitari, si idini rishingiye ku masengesho cyangwa imigenzo y’amaraso nk’uko bikunze kuvugwa.
Itorero rya Satani ryashinzwe mu 1966 na Anton Szandor LaVey, umunyamerika wavutse mu mwaka wa 1930. Ntiyari umupfumu, ntiyari umusazi, kandi ntiyari “intumwa ya sekibi” nk’uko byakunze kuvugwa n’abumvise iby’inkuru ze zo gushinga iri dini. Yari umuntu witegereje sosiyete cyane, akayibona mu isura itavugwa n’amadini.
LaVey yakuriye mu muryango usanzwe, akora imirimo itandukanye irimo n’iyerekeranye n’imyidagaduro, aho yabonaga abantu bihindura cyane bitewe n’aho bari: nijoro bakaba indaya, abanyabyaha n’abasinzi, mu gitondo bakiyita abakirisitu beza. Iryo banga ry’uburyarya ni ryo ryamuciyemo igikuba ariko aribyazamo igitekerezo cy’ubwigenge no kwigobotora ingoyi y’ubwoba.
Yabonye ko amadini menshi yigisha kwiyanga, kwiyima no kwihangana, nyamara abayakurikira bagakomeza gukora ibinyuranye n’ibyo abigisha ariko mu ibanga. Aho ni ho yahereye avuga ko idini rishingiye ku guhakana kamere y’umuntu ari ikinyoma gikomeye.
LaVey yashinze Satanic Church nk’igitekerezo cyo gusubiza umuntu hagati: kwiyemera, kwigenga, no kwemera irari, uburakari n’irari ry’ubuzima nk’ibigize umuntu, aho kubifata nk’ibyaha. Yanze Imana itegeka, ashyira imbere umuntu utekereza kandi wigenga.
Kuki yakoresheje izina Satani? Si uko yamwemeye, ahubwo kuko Satani, mu mateka y’idini, ahora ahagarariye ubugome, kwigomeka no kwanga kugengwa. LaVey yahinduye icyo kimenyetso akigira isura y’ubwigenge n’ukurwanya uburyarya bw’idini.
Anton LaVey ntiyashatse kurema ikibi. Yashatse guhamagarira abantu kureba ukuri batinya: ko umuntu atari umwere, kandi ko kubyemera ari intambwe ya mbere yo kwigenga.
Itorero rya Satani si idini risanzwe nk’andi azwi ashingiye ku gusenga Imana, amasengesho ya buri munsi, cyangwa icyizere cy’ubuzima nyuma y’urupfu. Ahubwo, rishingiye kuri philosophie ishyira umuntu hagati y’ibyo yemera n’uko abaho.
Abayoboke baryo ntibiyita abacakara b’Imana cyangwa b’ikiremwa icyo ari cyo cyose; biyita abantu bigenga, bafite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo.
Kimwe mu bintu by’ingenzi Satanic Church ihagarariye ni ukwanga igitekerezo cy’uko umuntu yavukanye icyaha. Mu myemerere yayo, umuntu avuka ari uko ari, afite irari, agira uburakari, ibyifuzo n’inyungu ze bwite, kandi ibyo ntibifatwa nk’ibibi bigomba gukandamizwa. Ahubwo bifatwa nk’ibintu bisaba ubwenge n’ubushishozi mu kubicunga.
Itorero rya Satani kandi rishyira imbere kwishimira ubuzima bwo ku isi, aho kwiringira ingororano z’ahazaza zitazwi. Kubaho neza, kunezerwa, kwigirira icyizere no guharanira inyungu zawe bitarangamiye abandi bifatwa nk’indangagaciro zemewe. Ibi bitandukanye cyane n’amadini yigisha kwiyima, kwitanga no kwihangana nk’inzira y’ubutagatifu.
Ku bijyanye n’imigenzo, Satanic Church ntigira imihango igamije gusenga Satani cyangwa gutamba ibitambo by’amaraso. Ibyo bikunze kuvugwa ni inkuru zishingiye ku bwoba n’ibihuha. Hari imigenzo y’ikirango (rituals), ariko igamije cyane guhindura imitekerereze y’umuntu: kwiyizera, gusohora amarangamutima no kwemeza ibyemezo yafashe, aho kuba ibikorwa bya gicuti n’icuraburindi.
Izina “Satani” rikomeje kuba intandaro y’impaka, ariko muri Satanic Church rifatwa nk’ikimenyetso cy’uwigomeka ku butegetsi bumuhatira kwemera atabanje gutekereza. Ni ikimenyetso cyo kwanga kuyoborwa n’ubwoba, icyaha n’isezerano ry’ijuru ridafatika.
Satanic Church ni ihuriro ry’abantu bahisemo guha agaciro ubwenge, kwigenga n’ukwemera kamere muntu, aho kubaho bayobowe n’amategeko y’idini batigeze bibaza impamvu yayo.
Anton LaVey ntiyashingze Satanic Church ku munsi umwe ngo ejo abantu bose bahite bayoboka nk’ibintu bisanzwe. Byari urugendo rwatwaye imyaka myinshi yo kwitegereza, gutekereza no kubanza kwiyumvisha we ubwe mbere yo kugerageza kumvisha abandi.
Mu by’ukuri, Satanic Church yatangiye nk’itsinda rito ry’abantu bari basanzwe basangira imitekerereze yo gushidikanya ku madini n’imigenzo asanzwe.
Mu myaka ya mbere ya za 1960, LaVey yatangije ibiganiro byitwaga magic circle cyangwa lectures, aho yigishaga philosophie ishingiye ku kwigenga, kwiyemera no kunenga idini gakondo. Ibi biganiro byamaze imyaka mike bikurura abantu bake ariko bafite amatsiko n’ubwigenge mu bitekerezo.
Mu 1966, ni bwo yahisemo kubishyira ku mugaragaro abigira itorero ku mugaragaro, aryita Satanic Church.
Ntabwo LaVey yigeze abona inkunga ya Leta, amadini akomeye, cyangwa ibigo bikomeye. Ahubwo, yafashijwe n’abantu bo mu rwego rw’abahanzi, abanditsi, abakora imyidagaduro n’abantu bari basanzwe barambiwe uburyarya bw’idini. Itangazamakuru na ryo ryagize uruhare runini, ariko si uko ryamushyigikiraga ahubwo ryamuhaye ijwi kubera izina ryateye impaka rya “Satani”, ngo asobanurire abantu icyo bivuze, na we akaboneraho umwanya wo gusobanura.
Imbaraga nyinshi LaVey yashyizemo ntizari iz’amafaranga, ahubwo zari izo guhangana n’urwango, gusebywa no gufatwa nk’umwanzi wa sosiyete. Yari azi ko guhitamo izina rya Satani bisobanuye kwiyemeza kuba umuntu wangwa, ariko yabibonye nk’igiciro cyo gutuma abantu batekereza.
LaVey ntiyashutse abantu. Yabashyize imbere igitekerezo kitemerwa n’abenshi, ababishaka baraza. Kandi ibyo byari bimuhagije.
Bitandukanye n’amadini asanzwe, Satanic Church nta ngoro zubatswe zitwa “inzu y’Imana” cg insengero ifite ku rwego rwose, kandi nta munsi w’icyumweru cg isabato wagenewe gusenga ku buryo buhoraho. Impamvu ni uko batemera Imana isengerwa ahantu runaka, bityo nta nzu yayo bashaka.
Abagize Satanic Church ntibahurira mu rusengero buri cyumweru. Iyo bahuye, biba mu nama z’abantu bafite imitekerereze imwe, mu biganiro, cyangwa mu migenzo idahoraho igamije imitekerereze n’icyemezo cy’umuntu ku giti cye, si ugusaba imbaraga z’ikirenga.
Nta makorari aririmba Imana, nta bavugabutumwa babwiriza ijuru n’ikuzimu, kandi nta badiyakoni nk’uko bisanzwe. Ahubwo, hari abayobozi b’inyigisho n’abagize inshingano zo kubungabunga philosophie y’itorero, atari abo kuyobora abantu mu masengesho.
Ku bijyanye n’amaturo, nta tegeko ribitegeka. Abantu bashyiraho umusanzu runaka ku bushake, ahanini mu rwego rw’ubunyamuryango cyangwa ibikorwa by’itorero, si nk’igikorwa cy’iyobokamana.
Satanic Church si idini ry’imigenzo rusange. Ni ihuriro rishingiye ku bitekerezo, aho buri muntu ari we wihagarariye.
Satanic Church igendera ku mategeko n’amahame 21 y’ingenzi, agizwe n’amahame 9 ya Satani (The Nine Satanic Statements) n’amategeko 11 y’Isi (The Eleven Satanic Rules of the Earth). Aya si amategeko y’Imana aturutse mu ijuru, ni amahame yatekerejwe n’umuntu agamije kuyobora imyitwarire ye mu buzima busanzwe.
1️⃣ Amahame 9 ya Satani (The Nine Satanic Statements)
Aya mahame ashyira ahagaragara ishingiro rya philosophie ya Satanic Church:
Satani ahagarariye kwishimira ubuzima aho kwiyima.
Aha bavuga ko kwishimira ibyo ubuzima butanga atari icyaha. Kwiyima byose mu izina ry’ijuru ritazwi bifatwa nk’uburiganya.
Satani ahagarariye kubaho nyakuri aho inzozi z’iyobokamana zivuga ko uzabaho ugeze mu ijuru.
Ntugomba kubeshya ubuzima bwawe ngo wirengagize iby’isi kubera ibyasezeranyijwe nyuma y’urupfu.
Satani ahagarariye ubwenge budasesereza aho kwibeshya ubwawe.
Kwibwira ko uri mwiza kurusha uko uri ni ikinyoma kibi kurusha ikosa.
Satani ahagarariye ubugiraneza ku babikwiriye aho kubuha buri wese.
Nta tegeko ryo gukunda umwanzi wawe. Ubugiraneza bugomba kugendana n’icyubahiro.
Satani ahagarariye kwihorera aho kwihanganira akarengane.
Aha ni ho benshi bagwira. Si ugushishikariza urugomo, ni ukwanga gukomeza kugirirwa nabi mu izina ry’ubutagatifu, ni ukuvuga ngo ntabwo uba ugomba kugira uwo ubangamira cg ukorera ubugome. Nk’uko ntawe uba ugomba kubigirira, ubigukoreye wemerewe kumukubira 2.
Satani ahagarariye inshingano ku babishinzwe aho kwitirira intama.
Umuntu agomba kwemera ko afite ubushobozi bwo gukora neza cyangwa nabi, kandi akabibazwa.
Satani ahagarariye umuntu nk’inyamaswa ifite ubwenge.
Umuntu afite irari n’amarangamutima. Kuyihakana ni ukwiyahura mu mitekerereze.
Ahagarariye ibyaha byose bituma umuntu anezerwa.
“Ibyaha” bivugwa aha bifatwa nk’ibintu kamere by’umuntu bitanga ibyishimo n’imbaraga.
Satani yabaye inshuti nziza y’itorero kuko yatumye ribaho.
Iki ni igitekerezo gityaye: bavuga ko Satani ari umwanzi w’idini kuko ari we utuma abantu barigana, baritinya, bityo rigakomeza kubaho.
2️⃣ Amategeko 11 y’Isi (The Eleven Satanic Rules of the Earth)
Aya ni amategeko ngiro agenga imyitwarire ya buri munsi ku muntu wese wumuyoboke w’iri dini:
Ntugatange inama utabajijwe.
Ntugateze undi ibyago mu buryo atabigusabye.
Wubahirize amategeko y’aho uri.
Igihe uri mu rugo rwawe, wubahwe; igihe uri iw’abandi, wubahe cyangwa ugende.
Niba umuntu aguteye mu rugo rwawe, wirwaneho.
Ntugafate iby’abandi batabikwemereye.
Emera imbaraga z’ubumaji n’imitekerereze igihe wabonye ko zikugiriye akamaro.
Ntukishinje icyaha mu gihe ibyo wakoze ubishaka.
Ntukagirire nabi abana.
Ntukagirire nabi inyamaswa keretse ari uburyo bw’ubwirinzi cyangwa ibyokurya.
Igihe uri ahantu rusange, ntugahungabanye abandi; niba bakomeje kukubangamira, basabe kubihagarika, ni byanga uhave.
Icy’ingenzi cyo gusobanukirwa
Aya mategeko ntashishikariza kwica, urugomo cyangwa ububi nk’uko bikunze kuvugwa. Ashishikariza inshingano, ukwemera ibyo uri byo, no kubaho utaryarya.
Nta tegeko ririmo riguhana igihe wishe rimwe muri ayo mategeko cg wayishe yose, nta kuzimu guhari, cyangwa indi gereza yo gufungiramo utarabikurikije. Ibyemezo byawe ni byo bikwihanira cyangwa bikaguhemba.
Igihe umuntu ashaka amategeko yoroshye amukingira ikibaba ngo yice inshingano, muri Satanic Church si ho ayasanga. Iri dini risaba umuntu kuba mukuru mu bitekerezo, utari umwigishwa ukurikiza ibyo yigishwa. Abantu benshi batinya Satanic Church si uko ari mbi, ahubwo ni uko ibasaba kwibaza ibyo batigeze babazwa.
Ayo mategeko ya Satanic Church, iyo uyarebye neza, ntiyubaka umuntu mubi ahubwo yubaka umuntu wiyizi, wigenga kandi wemera inshingano ze. Umuntu uyakurikiza abanza kwemera ko ari umuntu ufite irari, uburakari, ibyifuzo n’intege nke, aho kubihakana akiyitirira ubutungane. Ntibamwigisha kuba umwere, bamwigisha kuba inyangamugayo kuri we ubwe.
Mu myitwarire ye, yubaha abandi ariko ntagire ubwoba bwo kwirwanaho. Ntakwihanganira guhohoterwa mu izina ry’ubugwaneza, ariko kandi ntashishikarizwa gutera abandi ibibazo.
Ubwigenge bwe bufite umupaka: aho atangiye kubangamira undi, agomba gusigaho cg agahunga.
Umuntu uyakurikiza ntiyitirira Imana amakosa ye. Iyo akoze nabi, arabyemera akabibazwa, azi ko ingaruka ziri mu buzima bwo ku isi, atari mu kuzimu kw’ahazaza. Ntategereza ingororano z’ijuru; aharanira kubaho neza ubu.
Ayo mahame amwigisha kwitandukanya n’uburyarya, kwanga kwigira intama, no kubaho ashingiye ku bwenge aho kugengwa n’ubwoba. Si imyitwarire y’umugome, ni iy’umuntu wemeye ko nta muntu umucungira umutimanama, awicungira wenyine.
Satanic Church, nubwo izina ryayo ritera ubwoba benshi, si idini ry’icuraburindi cyangwa ibibi. Ni philosophie ishingiye ku bwigenge bw’umuntu, ku kwiyemera no ku gusobanukirwa kamere ye. Itandukanye cyane n’amadini asanzwe, kuko ntiyemera Imana, ntiyigisha kwiyima cyangwa kwihangana ngo habeho ubutagatifu, kandi nta mihango y’amaraso cyangwa imigenzo y’ibitutsi igaragaramo.
Ahubwo, ishimangira inshingano z’umuntu ku buzima bwe, kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi mu buryo bwumvikana, no guharanira ibyishimo by’ubu buzima aho kwiringira ibidafite gihamya nyuma y’urupfu.
Impamvu y’ibihuha byinshi n’amakimbirane ku izina rya Satanic Church si uko abayoboke bayo ari abantu b’icuraburindi, ahubwo ni ubwoba n’ukutamenya by’ubukristu n’amadini asanzwe. Izina “Satani” ryatoranyijwe na LaVey kugira ngo ritere impaka, risuzume ubwoba bw’amadini, kandi ryerekane ko umuntu ashobora kuba umukuru w’ubuzima bwe bwite.
Ku muntu witeguye gusoma, kwiga no gutekereza, iyi Church ntabwo ari ugutinya cyangwa gukora ibibi, ahubwo ni kwemera ubwigenge, gucengera mu bitekerezo no kubaho ubuzima budashingiye ku bwoba. Ibi ni byo by’ingenzi: kwiyemera, gutekereza, no kubaho nta bwoba bw’ijuru cyangwa ukuzimu, ahubwo ubuzima bukaba igice cyacu cyo guhitamo, kubazwa no kwishimira.
Muri make, Satanic Church ni ihuriro ry’abashaka kumenya no kwiyobora, aho kwigomeka ku mategeko y’idini risanzwe cyangwa ku bitekerezo by’uburyarya. Ni isomo rikomeye: umuntu ni we soko y’ubwigenge bwe, kandi kumva ibyo akora no kubibazwa ni intambwe yo kuba umuntu mukuru.