RIB yafunze umwarimu wa Kaminuza ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza, akekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abashukisha amafaranga.
Mu itangazo RIB yashyize hanze ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Dr Manirakiza yakoraga ibi bikorwa mu bihe bitandukanye, aho yajyaga yiyegereza abana b’abakobwa akabizeza amafaranga kugira ngo abashore mu busambanyi.
RIB yemeje ko ukekwaho ibi byaha ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko.
Uru rwego rwasobanuye ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye, kigaragaza ubugambanyi bukomeye ku buzima bw’umwana, kikangiza ejo hazaza he, kikagira n’ingaruka ku muryango we ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.
RIB yanibukije ko nta na rimwe ibyaha byo gusambanya abana byakwihanganirwa, inasaba abantu bose kwirinda kubigiramo uruhare urwo ari rwo rwose. Yanashishikarije abana n’ababyeyi kuba maso, birinda abantu babashukisha amafaranga cyangwa ibindi bintu bagamije kubashora mu bikorwa bibangiriza ubuzima bwabo.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugera ku myaka 25.