๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] Episode 01
” ITANGIRIRO 1: 2-5
2 Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.
3 lmana iravuga iti โHabeho umucyoโ, umucyo ubaho.
4 Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n’umwijima.
5 Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere. ”
Mu ijoro ry’ umwijima ukomeye cyane aho nta kintu na kimwe mbasha kubona impande yanjye ntakoresheje urumuri aya niyo magambo nari maze gusoma muri Bibiliya yera.
Ndabyibuka neza nari nicaye ahantu mugashyamba ibihuru impande n’ impande ikintu kinkikije ari umwijima gusa. Icyonumvaga impande yanjye yari utujereri nutundi dusimba twose two mu ijoro, aho ntabashaga gutandukanya ikirimo kiraza cyangwa ikirimo kiragenda. Amagambo nari maze gusoma mu itangiriro igice cya mbere umurongo wa kabiri kugera ku wa gatanu yatumye nkomeza kwibazaho ibintu byinshi.
Nakomeje kwibaza nimba ibyo nari nje gusengera ari byo mbonye cyangwa niba ibyo nari ntegereje gusubizwa n’ lmana yo mu ijuru ari byo nsubijwe ariko birancanga.
Natangiye kwibaza nti: ” ese kubera iki ubundi hariho umwijima hakabaho n’ umucyo? ”
Mubyukuri nta gisubizo kizima nigeze mbona muri njyewe ariko uko biri kose hari impamvu narimbonye ayo magambo. Iyo mbimenya neza yuko igisubizo cyayo nari kuzagikenera ngeze imbere nari kubona nayahaye agaciro.
Uwo munsi nakomeje kwibaza byinshi ndavuga nti nimba ku munsi wa mbere Imana yararemye umwijima n’ amanywa hanyuma igatandukanya umwijima n’ amanywa ni gute njyewe yahisemo kuntuza mu ndiba y’ umwijima hafi ubuzima bwanjye bwose?
Byari bigoye kubyumva nibazaga ati se mama igihe kizagera nanjye mwenyure? Igihe kizagera nanjye nishime ? Ese igihe kizagera nanjye nkunde maze nkundwe nk’ abandi bana? nkumva nyine nta cyerekezo cy’ ubuzima bwanjye mfite.
Namaze imyaka myinshi ntekereza byinshi ndetse mara imyaka myinshi ndeba byinshi ariko sinagira igisubizo gihuye na kimwe mu bibazo byanjye natekerezaga mu buzima bwanjye umunsi kuwundi.
Umutima wanjye wari uremerewe ndetse agahinda ari kenshi ubuzima bwanjye bwose nkibaza iherezo ryabyo ariko nkaribura.
Amagambo dutangiranye inkuru yacu ni amagambo asobanuye byinshi mu buzima bwanjye kandi ni amagambo yahinduye byinshi mu buzima bwanjye.
Ibyo ntatekerezaga yuko bishoboka byaje gushoboka kubera we. Ese ubundi yakoze iki? Byagenze gute? Kuki dutangiranye amagambo aboneka muri Bibiliya yera? Ntagutinda reka dutangire inkuru yacu….
Amazina yanjye nitwa Ishimwe William akaba ari njyewe ugiye kubagezaho inkuru y’ ubuzima bwanjye n’ urukundo rwanjye aho ibyo nitaga urumuri byambere umwijima ndetse aho umwijima waje guhunga habonetse urumuri. Akaba ari inkuru ishingiye ku mateka y’ ibyambayeho ndetse mugiye kugezwaho ku bufatanye na Jermie Snaiper.
Nta gutinda rero reka dutangire.
Nkuko nabivuze haruguru amazina yanjye nitwa Ishimwe William. Ndi umusore w’ imyaka 27. Murugo ni mu ntara y’ amajyepfo mu karere ntaribuze kuvuga kubera impamvu zanjye bwite. Mvukana na mushiki wanjye umwe we afite 23. Yitwa Divine.
Nakuze iwacu dusengera mu idini rya Catholic, kubera iyo mpamvu natwe twisanze dusengera yo muri ubwo buryo. Inkuru itazamva mu mutima wanjye ntekereza ko ari nayo ntandaro y’ amateka mabi nagize mu buzima ni umunsi nageraga mu rugo nkasanganirwa n’ inkuru y’ incamugongo imenyesha yuko mama yavuye mu buzima ( yitabye lmana )
Wari umunsi w’ ikimenamutwe aho natekereje byinshi ku buzima bwanjye ntangira gutekereza amateka yanjye na mama nibuka byinshi hagati yanjye nawe, udukino yajyaga ankinisha , ukuntu yanyitagaho mbese niho intimba yanjye yatangiriye aho urugendo rw’ agahinda rwatangiriye. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri yisumbuye aho mushiki wanjye we yigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza. Yego twari bakuru ariko nanone ntabwo twari bakuru bo kubura umubyeyi cyane ko baca umugani mu kinyarwanda ngo: ” Akabura ntikaboneke ni nyina w’ umuntu”
Ikintu cyanje mu mutwe cya mbere nahise ntangira gutekereza nti: ” ubu papa agiye gushaka undi mugore namara gushaka undi mugore aze aducunaguze” nahise numva muri njyewe nzamubwira ngo ntazigere ashaka undi mugore ko tuzabaho kandi twimenye ndetse tuzakura kuko lmana izaba iri kumwe natwe. Sinzi impamvu aribyo nibajije mbere gusa numvaga akantu ka mukase atari sawa gusa nanone nari mbifitiye impungenge byari bibabaje kubyakira ndetse no kubyumva, Lilinne we ntabwo yabashaga kubyumva pe nasanze yarize yahogoye amarira yatembye hafi kurira ingunguru.
Byari agahinda nyine ababuze ababyeyi icyo kintu ngirango muri kucyumva cyane kubura umuntu ukomeye mu buzima bwawe.
Nkimara gukubitwa n’iyo nkuru y’ ikimenamutwe nkamera nk’ ukubiswe n’ inkuba natangiye kubura icyerekezo cy’ ubuzima bwanjye mbura epfo na ruguru ndetse ntangira kwibwira nti: ” noneho nagiye kera kubusa ibyanjye birarangiye ”
Abantu benshi bari baje mu rugo bamwe bakomeza kuvuga amateka ya mama abandi bavuga ibihe byiza bagiye bacanamo, bavuga ukuntu ari intangarugero… ibyo byose uko bakomeza kubivuga niko amarira yakomezaga kuzura amanuka atemba mu nda kumwe kwa abagabo nyine, ndavuga nti nta kundi nyine ubwo nanjye mbaye umugabo reka nicare hamwe nakire urwaje.
imihango yose ikorwa yarakozwe ibintu byose birarangira abantu baradutabara, abanyeshuri twiganaga barahagera.
Nyuma y’ icyo gihe nibwo natangiye kwigunga kurya byo wapi biragenda biranga atari njye gusa ahubwo hagati yanjye na Lilianne.
Papa yakundaga kwicara akatuganiriza akatubwira ati โbana banjye mutuze mumere nkaho ntacyabaye mu buzima niko bigenda, mu isi niko biba abantu baraza bakagenda ndetse ibyo twibwira ahanini sibyo lmana yo iba yibwira ” ati: ” muhumure kandi muzamera neza icyo mbasezeranije cyo ni kimwe nuko nzabitaho” nubwo papa yarapfakaye akiri mutoya nta myaka myinshi yari afite yo kugirango abe yapfakara gutya. umugore upfushije umugabo bamwita umupfakazi ababizi neza muranyibutsa umugabo we wapfushisje umugore we ukuntu bamwita.
Papa yakomeje kuduhumuriza nk’abana be ubwo abantu bose bari baje kudufata mu mugongo bari bamaze kugenda nibwo twatangiye urugendo rukomeye rw’ ubuzima bwo kubaho tudafite mama wacu, tudafite urukundo rw’ umubyeyi urukundo rw’ umumama.
Twakomeje gutyo umwaka wose wa kabiri murangiza numva nta nkuru numva mbabaye ndetse amasomo ndi kugenda nsubira inyuma rwose bigaragara ko hari ikintu kitari cyarabaye cyiza.
Umunsi umwe hari mu gitondo akazuba kavuye neza ndetse utunyoni turi kuvuga, nicaye ku irembo ndikota akazuba kamwe gafite vitamini nibwo mama wanjye yari akiriho yansanze ku irembo arambwira ati: ” William muhungu wanjye ndakureba nkakubonamo udasanzwe”
Numvise ngize amatsiko cyane kuko muri icyo gihe numvaga niba mbyibuka neza ashobora kuba yari mu wa gatanu w ‘ amashuri abanza. Yakomeje kumbwira ko nzavamo igitangaza. Nagize amatsiko yo gukomeza kumubaza ibintu byinshi mu buzima abimbwiye arambwira ati: ” mwana wanjye icyo ugomba kumenya cyo ni uko muri iyi si nta gahora gahanze kandi ibyo wibwira none si byo biba ejo nibyo wibwira ko bishoboka ejo biba bidashoboka cyane ko nanone ibyo wibwira ko bidashoboka ejo biba bishoboka cyane”
Naramwitegereje ndamubaza ati ese mama aya magambo uri kumbwira ko numva akomeye ndetse udakwiye no kuba ari ku rwe rwanjye?
Yaransubije ati: ” sinitaye urwego uriho kugirango wumve ibintu icyo nzi ni uko ibyo ndi kukubwira uri kubyumva kandi bizakugirira akamaro” icyo nkubonamo cyo ni uko ufite icyakugirira akamaro igihe cyose uzaba ugihumeka uri muzima ugomba kumva ibi iby’ imyaka byo ni imibare imyaka ufite ugomba kubyumva.
Yakomeje anganiriza arambwira ati: ” igihe kizagera njye mbe ntahari ariko igihe cyose naba ntahari uzamenye yuko ari wowe uzaba uri umugabo wo muri uru rugo ugomba kuzakora ukagera aho twebwe tutageze. Igihe nzaba ntahari mushiki wawe uzamumenye kandi uzamwiteho
Mama yakomeje kumbwira amagambo menshi akomeye muri icyo gitondo njye sinkamenye yuko ahari cyari cyo gihe cye cyo kwigendera wenda ahari yarimo abyiyumvamo kwa kundi bavuga ngo iyo umuntu agiye kwitaba lmana muri we abyiyumvamo ikubazo nuko byatwaye imyaka myinshi ngo yigendere.
Nakomeje kumubaza ibintu byinshi ndetse n’ ibibazo byinshi ariko birangira ansubije bikeya muri ibyo byose rero nahise mubaza ikibazo ndetse cyamutunguye ndetse nanjye ntungurwa n’igisubizo yari amaze kumpa.
Ako kanya naramubajije nti: ” ese mama ubu nanjye nzubaka urugo rukomere nk’urwawe na papa”
Nkimara kubimubaza yaratuje gatoya mbona atekereje ibintu byinshi maze arambwira ati: ” muhungu wanjye kubaka urugo biragoye ntago ari igihe cyo kubitekereza ungana gutyo, ubundi kuki umbaza ibyo? ”
Nahise mubwira nanjye nti: ” nawe mukanya umaze kumbwira ibintu bikomeye umbwira neza yuko imyaka ari imibare rero nanjye nsubiza”
Yarandebye araseka maze araterura arambwira ati: ” muhungu wanjye urukundo rutangwa n’ uwiteka kandi umugore mwiza umuhabwa n’ lmana” amahirwe uhura nayo mu buzima bwawe ni yo akugenera urugo uzagira imbere yawe gusa icyo nagutangariza cyo ni kimwe nuko ushobora kuba mu mwijima igihe kirekire ariko umunsi umwe cyangwa se igihe kimwe umucyo ukaza.
Umucyo nuza rero ibyo ushaka byose uzabibona, umugore mwiza uzamubona, ubutunzi uzabubona ndetse ibintu byiza byose bizakomaho ariko igihe cyose uri mu mucyo naho igihe uri mu mwijima ntabwo byakunda habanza hakaza umucyo nibwo ibintu byose bigaragara.
Umucyo nuza nibwo uzamenya umugore wahawe , nibwo uzamenya uzakubera mama w’abana bawe ndetse ugahitamo nyine uzakugirira akamaro.
Ibintu mama yansubije ako kanya numvise njye ntabyumva neza ndetse numva biranshanze kumubaza iby’ umugore akambwira iby’ imicyo n’ imyijima bikancanga ariko iyo nza kumenya amagambo yambwiye uwo munsi ari yari gusobanura ubuzima bwanjye uyumunsi ntabwo nari kwirirwa mbitindaho cyane kuko ntacyo yari kuba atambwiye.
Ndabyibuka neza ubwo nari ngeze mu mwaka wa kane w’ amashuri yisumbuye twari twicaye njye namushiki wanjye nubundi mu rugo bisanzwe. Papa yaramaze kudutumizaho atubwira ko adushaka twese twicara muri salon kugira ngo atubwire ikintu cy’ ingenzi yari yaduteganyirije uwo munsi twaricaye turatuza nta n’ umwe uri kuvugisha undi maze papa araterura aratubwira ati:” bana banjye ndabakunda cyane ndagirango mbatangarize yuko mu buzima bwanjye nta kintu na kimwe kizigera kibasimbura , sinzigera mbata n umunsi numwe kandi ntanubwo muzigera mugira ikintu mu mburana icyaricyo cyose.
Hari ikintu rero nagira ngo mbatangarize ndatekereza ko mwese ubu mumaze kuba bakuru ari mushiki wawe yatwara inda yabyara umwana ndetse nawe wa musore we watera inda ukabasha kuba waba papa w’ umuntu ntekereza rero ko mumaze kuba abantu bakuru kandi ibyo mubona mu buzima busanzwe nta bintu byinshi mwagakwiriye kwirirwa mubibaza.
Njyewe nahise ngira amatsiko menshi cyane yo kumenya no gusobanukirwa ikintu papa yaba ari gushaka kutumenyesha no kutubwira muri ako kanya nahise nshaka gushyugumbwa ngo mubaze ariko nihagararaho maze araterura aratubwira ati: ” nagira ngo mbabwire yuko igihe cyo kuba njyenyine kigeze ngo kirangiye”
Narabareze murakura ntabwo mukiri ibitambambuga muzi kwigenza nubwo mama wanyu yagiye akiri muto bamwe mukiri batoya ariko mwarakuze mwabaye abagabo William wowe wazanye ubwanwa ndetse nawe Lilianne wapfunduye amabere, nagirango mbamenyeshe rero yuko ngiye gushaka undi mugore usimbura mama wanyu kandi muzamukunde cyane.
Eehhh akimara kuvuga ngo undi mugore nahise mvuga ati: ishyano riraguye mana nyagasani noneho karanaye”
Undi mugore? Undi mugore kandi? undi mugore wo kumaza iki? oya , oya pe biraye ibyuya ntibibe amaraso ntabwo nabyemera umugani wa wawundi……………..Loading Part 2
โข Mana yanjye uyu mugore se ugiye kutuzira mu buzima ubu turamukeneye?
โข Ubu se tumwemerere cyangwa tumuhakanire?
Nibwo kagitangira byinshi byiza biri imbere.
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.