Ihirwe Régine arasaba FERWAFA ubutabera avuga ko ari kirenganywa na APR WFC
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC, Ihirwe Régine, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba guhabwa ubutabera, nyuma yo kubuzwa ibyangombwa bimwemerera gukina, n’ubwo hari icyemezo cyasohotse kimurekura muri APR WFC.
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa FERWAFA ku wa 19 Mutarama 2026, Ihirwe Régine agaragaza ko yagizweho ingaruka n’ikibazo cy’inyandiko zo kumurekura (release letter), nyamara Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA yari yarategetse APR WFC kumuha iyo baruwa.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya FERWAFA yo ku wa 24 Ugushyingo 2025, iri shyirahamwe ryari ryemeje ko Ihirwe Régine afite ikirego cyumvikana, rinagaragaza ko APR WFC igomba kumuha release letter, nyuma yo gusuzuma impaka zari hagati y’impande zombi.
FERWAFA yari yemeje ko:
- APR WFC yemera ko Ihirwe Régine yari ayifitiye ikirego,
- Uwo mukinnyi agomba guhabwa ibyangombwa bimwemerera gushaka indi kipe.
Gusa, n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe, Ihirwe Régine avuga ko atahawe iyo baruwa, bigatuma adashobora gukinira Rayon Sports WFC, ikipe yamuguze imukuye muri APR WFC.
Mu ibaruwa ye, Ihirwe agaragaza ko yari afitanye amasezerano na APR WFC, ariko ayo masezerano yahagaritswe n’icyemezo cyafashwe ku wa 28 Ugushyingo 2022, bikarangira asezerewe burundu ku wa 13 Nyakanga 2025. Asobanura ko kuva icyo gihe atakiri umukinnyi wa APR WFC, bityo kwimwa release letter bikaba bidafite ishingiro.
Uyu mukinnyi asaba FERWAFA:
- Gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe mbere,
- Kurengera uburenganzira bwe nk’umukinnyi,
- Gutanga umurongo uhamye ku makimbirane nk’aya akomeje kugaragara mu mupira w’abagore.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza intege nke mu micungire y’amasezerano n’uburenganzira bw’abakinnyi, by’umwihariko mu mupira w’amaguru w’abagore, aho abakinnyi benshi bagaragaza ko bagorwa no kubona ubutabera ku gihe.
Kugeza ubu, APR WFC ntiratangaza icyo ivuga kuri iki kibazo, mu gihe amaso yose ahanzwe FERWAFA harebwa niba izashyira mu bikorwa icyemezo cyayo, Ihirwe Régine agahabwa uburenganzira bwo gukina nk’uko amategeko abiteganya.