U Rwanda rwemeye ku mugaragaro imikoranire yarwo n’umutwe wa AFC/M23 mu bya Gisirikare
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda i Washington DC, Guverinoma y’u Rwanda yemeye ku mugaragaro ko igirana imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iri tangazo, ryashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ni intambwe idasanzwe mu mvugo ya dipolomasi y’u Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere rwemeye ku mugaragaro ibyo rwakunze guhakana mu myaka ishize.
Iyo nyandiko itangira ishimangira ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gifite imizi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umutwe wa FDLR ugizwe n’abayigizemo uruhare uvugwa nk’utaranatsindwa burundu, ahubwo ko wakomeje kurindwa, gufashwa no gukingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye busimburana. U Rwanda ruvuga ko uwo mutwe wagize uruhare runini mu kubangamira umutekano warwo no guteza umutekano muke mu karere, bikaba byaratumye ingamba zarwo z’umutekano zishingira ku gukumira ibyago bishobora kongera kwambuka imipaka.
Mu gusobanura impamvu yo gukorana na AFC/M23, u Rwanda ruvuga ko uwo mutwe ari uw’Abanye-Congo wigenga ufite ibibazo byawo byihariye byaturutse ku ihohoterwa, ubwicanyi no gukumirwa bya politiki byakorewe Abatutsi bo muri Congo mu myaka isaga makumyabiri ishize. Itangazo rivuga ko AFC/M23 yagiye yirengagizwa mu masezerano atandukanye yo gushaka amahoro, bigatuma ikibazo cyayo gikomeza gufata isura ya gisirikare aho kuba iya politiki.
U Rwanda ruvuga ko impamvu ihuza impande zombi atari uguhindura imiyoborere ya RDC, ahubwo ari inyungu ihuriweho yo kurinda Abatutsi bo muri Congo no gukumira iterabwoba rishobora guteza Jenoside yambukiranya imipaka, nk’uko byabaye mu mpera z’imyaka ya 1990, igihe intambara zo muri Congo zagiraga ingaruka zikomeye ku mutekano w’u Rwanda. Iyi mvugo ishyira ku rwego rwo hejuru ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, ikawuhuza n’ibiri kubera mu gihugu cy’abaturanyi.
Ariko nubwo u Rwanda rushimangira ko rutagamije kwivanga muri politiki ya RDC cyangwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nk’inzira isimbura imiyoborere ishingiye ku biganiro, kwemera imikoranire ya gisirikare na AFC/M23 ku mugaragaro bihindura uko u Rwanda rugaragara mu kibazo cya Congo. Mu mategeko mpuzamahanga, gukorana n’umutwe w’inyeshyamba uharanira impinduka mu gihugu cy’abandi bifatwa nk’ikibazo gikomeye, cyane cyane ko uwo mutwe ukomeje kugenzura ibice by’ubutaka, gushyiraho ubuyobozi bwaho no kugena ibikorwa by’ubukungu.
Itangazo rikomeza risobanura ko iyo mikoranire izagabanywa buhoro buhoro kandi mu buryo bupimwa, hashingiwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Ayo masezerano asaba Leta ya Congo gusenya FDLR, kuyambura intwaro no guhagarika gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro, ibintu u Rwanda ruvuga ko nibimara kugerwaho, bizatuma impamvu yo gukomeza iyo mikoranire itakibaho. U Rwanda ruvuga ko izo ngamba ari iz’igihe gito, zishingiye ku rwego rw’iterabwoba ruriho.
Ariko amateka y’amasezerano menshi yashyizweho umukono mu Burasirazuba bwa Congo agaragaza ko inshuro nyinshi yasinywe ariko ntashyirwe mu bikorwa, bigatuma hibazwa niba amasezerano ya Washington azaba atandukanye n’ayabanje. Abasesenguzi bavuga ko iki ari kimwe mu bice bikomeye by’itangazo, kuko rishingira ku cyizere gito gishingiye ku mateka atari meza.
Mu gusoza, itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Washington DC rigaragaza impinduka ikomeye mu buryo u Rwanda ruvuga ku kibazo cya AFC/M23, aho rwavuye ku guhakana ahubwo rukemera ruvuga impamvu n’aho ruhera. Ku ruhande rumwe, ni uburyo bwo kwereka amahanga ko u Rwanda rufata ikibazo cy’umutekano warwo nk’ikidashobora gusuzugurwa. Ku rundi ruhande, ni intambwe ishobora kurushaho gukomeza amakimbirane n’igihugu cy’abaturanyi no kongera igitutu mpuzamahanga.
Iyi nyandiko, yashyizweho umukono na Ambasaderi Mathilde Mukantabana, ishyira ku mugaragaro ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kitagifatwa nk’ikibazo cy’imbere muri RDC gusa, ahubwo cyahindutse ikibazo cy’umutekano w’akarere kose, mu gihe igisubizo kirambye kigikomeje kuba ingorabahizi.

