INGORORANO Y’UBWISHONGOZI Season01 Episode 02
Mu gice cya mbere twasize ARSENE akiri kutubwira ukuntu ANDREW yababwiraga amateka ye na KAMIKAZI umukobwa w’icyamamare,…
Twari tukicaye muri salon, ariko bitewe n’aho ANDREW yari ageze atubwira ibye na KAMIKAZI byari byatangiye gutuma mukecuru atangira kugira agahinda! Nyamara nge nari nkifite amatsiko y’ibyabaye mbere kuko ANDREW yari yatangiye kutubwira iyi nkuru asa nk’aho ahereye ku iherezo rye na KAMIKAZI, ubwo twakomeje kumutega amatwi kuko wabonaga uko arushaho kutubwira inkuru ye ari na ko arushaho kugenda akomera, uretse ko yari n’inkuru iteye amatsiko.
ANDREW yarakomeje ati: “Kamikazi akimara gutegeka abashinzwe umutekano ngo bankure aho ngaho, nyine ntabwo numvaga ibiri kumbaho ngo mbisobanukirwe, nari nasize rya gare ryange hafi y’umuryango winjira muri iyo salle, kubera ukuntu bansohoye nabi bankurubana bageze ku muryango bahita barinsunikaraho ndikubitaho imbavu ndetse amahembe yaryo aranshinga. Imbavu ziraryana cyane, ariko kuri uwo munsi ubanza ntarigeze numva uburibwe bwazo kubera ko uburibwe nari mfite ku mutima bwari budasanzwe, KAMIKAZI yari amaze kunshishimurira umutima akoresheje icyuma cy’ubugi bubiri, kandi icyo gikomere cyari kikiri gishya rwose, ntabwo nabyumvaga, sinaniyumvishaga ko akokanya ari KAMIKAZI uri kunkora ibyo.
Abashinzwe umutekano, babonye ntinze guhaguruka, baza kunyihagurukiriza bakoresheje imigeri, gusa ntabwo nari ndi kuvuga, nari nabaye nk’ikiragi, umubiri na wo wari wabaye nk’igipfamatwi kuko ntiwari ukiri kumva uburibwe bw’iyo migeri n’ibipfunsi. Nyine natekerezaga ubuzima bwose nabanyemo na kamikazi bikangora kwiyumvisha ko ari we wankora ibintu nk’ibyo. Nari naramwitangiye, nariyatse byose nari mfite, naribujije imigisha n’amahirwe by’ibyo nari ngenewe kugira ngo nkunde ntume abaho yishimye kandi anyuzwe, ariko kuri iyo nshuro ibyo byose yari abirengeje ingohe, anyitura kungira umwanda kandi nange nari ngeze igihe cyiza cyo kumukenera!
Uwo munsi nagize amahirwe ya mvura yari yiriwe igwa irongera iba iraguye, nuko mpitamo kuyigendamo nsunika igare ryange mpaka ngeze mu rugo, ntawari kubasha kubona intimba yange, ntawari kubasha kubona amarira yange, ntan’uwari kubasha kubona ko imyenda yange yanduye bitewe no kungaragura hasi, iyo mvura yankingiye ikibaba cy’amenyo y’abasetsi n’abashinyaguzi kubera ko ubwo yagwaga abenshi bahise bajya kwiyugamira, abatarugamye bagendaga mu ma modoka yabo. Nageze mu rugo nsanga RUGAMBA wa mugenzi wange tubana yiryamiye ku buriri agaramye, akimbona rero ntan’ubwo yigeze ambaza uko byagenze kuko wagira ngo yari azi ibiri bumbeho byose, ahubwo yahise ansaba gukuramo ibyo byenda byatose ngo ntabyicaza ku buriri, atangira kumbwira uburyo naho atazi ibyo nari nanyweye ku buryo nagira ikizere kirengeje urugero, icyakora iryo joro yaranyihoreye, ntiyigeze anansaba kurya cg kunywa, ahubwo we yaranyihoreye burira buracya.
Bwarinze bucya ntarasinzira, uretse ko ntari nanigeze ndira, kugeza n’ako kanya niyumvishaga ko ibyambayeho bitabayeho koko! RUGAMBA we rero yabyutse nk’ibisanzwe ankoraho agira ngo tujye ku gahigo ariko atungurwa no gusanga nkiri maso ndetse nambaye ubusa ijoro ryose ntigeze niyorosa uretse ko n’imbeho ntayo numvaga. Byaramutunguye akomeza kunyeganyeza, aho kugira icyo mvuga ahubwo ndahogora, ndongera ndahogora. Muby’ukuri n’ubwo nahogoye, sinari nigeze ndira ngo undi muntu amenye ko ndi kurira, ahanini sinari nanababajwe n’uko KAMIKAZI anyanze ahubwo naricuzaga. Nicuzaga ubuzima bwange nangije kubera we!
RUGAMBA yarandebye ahita atangira kumbwira ati: ‘wenda sinzi ngo umuntu uri muri iyo mimerere aba ameze ate, ariko ukuri ni uko ntawe ugomba kurenganya, ni wowe wiyishe, wiyaka byose wari ufite, usuzugura iwanyu ngo uri kwitangira umukunzi none ndebera ibyo agukoze, ngaho ongera ushinje ubugome iwanyu ngo ni abatindi ku mutima!’
RUGAMBA yambwiye atyo numva arankomerekeje pe. Ubundi njye navukiye inaha i Kigali, mvuka nsanga ndi umwana wa gatatu mu bana bane, nari mfite bakuru bange babiri na gashiki kange gatoya. Kubera rero uburyo nakuze, numvaga nta kintu kibi na gito kibaho, papa yari umucuruzi ukomeye ibintu byamushyiraga ku mwanya mwiza w’ikigero cy’ubukire umuntu yakenera ngo abeho neza. Kuba rero naratekerezaga ko ntabuzima bubi bubaho byari byaragizwemo uruhare n’ababyeyi bange batari baratumye menya ubuzima bwo hanze na gato.
Nakuze ntozwa kutavugana n’umwana uwo ari we wese udafite aho ahurira n’ubuzima bwange kubera ko abakene iteka bagukonsoma, natozwaga kwiga kuba ahari uruhare rwange n’urwabandi. Gusa nk’ibisanzwe ku mwana wese hari igihe kigera akamera nk’uvuye mu biganza by’ababyeyi be. Amashuri abanza nayize hafi yo mu rugo ku kigo cyari gisanzwe kigaho burimwana wese ushobora kuza atwawe mu modoka, ni nako byangendekeye nkigera mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, na ho nize mu kigo aho twese twatahaga kandi nta bus y’ikigo yari ihari, buri munyeshuri wese yari afite umushoferi we wamutwaraga mu modoka iwabo babaga baramuguriye, ntaho nahuriraga n’ubuzima busanzwe bwo mu isi n’ubwo rwose nari nyituyemo, ubuzima bwose no kwiyoroshya nabyigishijwe na Kamikazi, aranyigarurira ku rwego nge ntasobanuraga.
Igihe rero cyarageze gusoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, biba ngombwa ko bashaka kunjyana kwiga hanze, ariko biba impaka ndende kuko papa yashakaga ko noneho mpinduka umugabo uzi byinshi ku myumvire itandukanye y’abantu batari mu kiciro kimwe cy’ubukungu, byari impaka ndende hagati ye na Mama, mama washakaga ko njya hanze ngo ntabwo ashaka gukomeza kumbona hafi ye, mu gihe papa we atabyifuzaga na busa, yashakaga ko nguma hafi aho babasha kungeraho. Nyamara nari maze kugira imyaka 18 numvaga nshoboye kubaho nk’umuntu mukuru. Rero kuri iyo nshuro ijambo rya papa nk’umugabo mu rugo ryashingiweho, birangira bemeje ko ngomba kujya kwiga mu kigo cya Leta, hamwe biga babamo bakazataha igihembwe kirangiye. Papa yavugaga ko ari ahantu nzabasha kwiga ibitari ama science gusa, ahubwo nagombaga no kuhiga imibanire y’abantu n’abandi, nkahakura indangagaciro, ndetse ahantu ntabona ababyeyi bange hafi aho ngo buri kantu kose nkeneye bakankorere, muri macye nari ngiyeyo gukura.
Cyera kabaye nageze ku ishuri, rwari urugendo rutari ruto uturutse inaha i Kigali kuko twacaga mu gice kimwe cy’amajyaruguru nuko tugahingukira mu burengerazuba, ku munsi wa mbere byabaye ibicika kuko nabonaga ntazi isi ndi kwinjiramo. Cyari ikigo kiri mu cyaro ndetse kandi ahantu mu ishyamba, gusa cyari ikigo cy’abihaye Imana kuko cyayoborwaga n’abapadiri. Rero hari muri bya bihe kwitwa umunyeshuri mushya mu kigo byabaga ari n’icyaha, isomo rya mbere nize nkigerayo ni ukuntu nimugoroba tugiye kuryama abanyeshuri bo mu wa gatatu badusanze aho turyama bakadutegeka gukuramo imyenda twari twambaye, kandi bakabikora banadukubita ntabyo kubiganiraho, nyuma bakatwicaza hasi kuri sima ikonje tukahamara amasaha abiri muri iryo joro rya mbere! Ubwo kandi ntakintu batuzizaga uretse gusa kwitwa abaruru. Nge ku giti cyange byari byandambiye, nari nabongamiwe ku buryo nari natangiye gutekereza ko abo banyeshuri bucyeye bwaho barabiryozwa, iyo wahuzaga amaso n’umwe muri bo bahitaga bagukubita ikiboko, kandi ntibitaga ku ho baragukubita ntibyabarebaga. Icyo gihe nize ko hari igihe umuntu acishwa bugufi n’isi ntacyo igindeyeho wenda nk’igihano ahubwo ari inzirakarengane y’ubuzima gusa icyo asabwa ari ugutuza akabana na byo gusa. Gusa ariko kandi iryo somo sinaryize uwo munsi, kuko uwo munsi buriwese yatekerezaga ku karengane ari gukorerwa gusa, ahubwo uko nagiye nkura ni ko nagiye nkusanya ibyo byose nuko nkabikuramo ukuri kubabaje k’ubuzima kandi utanahindura.
Iryo joro ryarakeye, bucya tujya mu ma class yacu, wenda simvuga byinshi ku by’icyumweru cyange cya mbere kuri ubwo buzima nari ninjiyemo, icyo nzi ni uko icyo cyumweru cyanganye nk’ukwezi kose. Mu cyumweru cyakurikiyeho ubwo hari ku wa gatatu, ndabyibuka ni bwo bwa mbere nabonye KAMIKAZI, yari umukobwa ubona ko asanzwe, adafite ubwiza buruta ubw’abandi gusa nyine ari mwiza mu beza. Twari turi kwiga imibare bisanzwe isomo rigeze hagati twumva umuntu arakomanze, nuko mwarimu amuha karibu natwe tugiye kubona tubona ni animateri winjiye.
Animateur rero iyo yakundaga kwinjira yatubwiraga ibyo atubwira ari nako azenguruka mu ishuri, kuri iyo nshuro bwo yari ahagaze imbere, atangira kutubwira ati ‘Murabizi neza ko mu maze icyumweru kirenga mwaratangiye amasomo, rero hari ibintu byinshi mumaze kwiga ndetse no hanze y’amasomo mpamya ko mwatangiye kumenyera ubuzima n’imibereho yo mu kigo. Kuri iyi nshuro rero, hari mugenzi wanyu utarabashije kuhagerera igihe, gusa kubw’amahirwe yaje…’ ahita amusaba kwinjira. Ni uko KAMIKAZI yinjiye mu ishuri asanga turi kwiga imibare, bamusabye kutwibwira nuko atubwira amazina ye yombi, atubwira n’aho yize mu wa gatatu ko ari kuri GS, birangira mwarimu w’imibare amweretse aho yicara hatari kure yange kuko yari yicaye ku ntebe duteganye.
Ubwo animateur we yahise adusaba kumufasha haba mu kwandika notes, kumusobanurira yewe no kumumenyereza ikigo kuko twe twari dusa nk’aho twamenyereye. Nyamara n’ubwo byari bimeze gutyo, nge kuri iyo nshuro nari ntaramenyera cyangwa ngo niyakire, ubuzima bwari bwarangoye naranatangiye no kunanuka, nta nshuti nari ndakabona kuko kenshi nabaga niturije, ahubwo ugasanga hari bamwe bari kuza kunganiriza bashaka ko tuba inshuti ariko kuba inshuti nange ni ukuri byari bigoye bitewe no guceceka.
Uwo munsi wararangiye, warinze urangira ntanatekereje ko hari umunyeshuri mushya uri muri class, kubera rero ukuntu nari nkifitemo umudabagiro, mu gitondo byabaye ngombwa ko nkererwa kubyuka kugeza animateur aje, iyo yagusangaga mu buriri utararangiza kwitegura ngo ujye muri etude, wabaga uhuye n’ishyano. Ariko reka uhure n’ishyano ni mu gihe, ubundi saakumi mu kadomo havugaga inzogera ibasaba kubyuka, saakumi na makumyabiri animateur agaca kuri buri dormitory ahonda inzugi anacana amatara bityo ubwo ntawagombaga kuba akiyoroshe. Iyo byagendaga gutyo byasabaga ko saakumin’imwe nta munyeshuri n’umwe uba ukiri muri dormitory mwagombaga kuba mwageze mu ma class yanyu. Ngewe rero, uwo munsi siko byagenze, Animateur yaraje asanga ndacyaryamye ndetse inkoni ni zo zambyukije, ubwo guhera iyo saakumin’imwe nahise mpabwa igihano cyo gukora isuku mu bwiherero bwa dormitory, ni ibintu ntari menyereye pe, ndetse siniyumvishaga ukuntu umuntu mukuru ashobora kwigira inama yo kujya mu bwiherero aho kuboneza mu mwobo akajya mu mfuruka akaba ari ho yituma! Abanyeshuri bo ahari bagira n’ubugeni mu kwituma kwabo, hari igihe usanga mu nguni y’umuryango hariho umwanda, kandi wareba neza ukabona si intoki zabikoze ahubwo ari ikibuno pe! Ibyo rero ngewe byarandenze kubyumva, cyane ko na animateur yari yanantegetse koza iryo range mpaka rikeye, ambwira ko bigomba kugera saakumun’ebyiri narangije ngahita njya muri class.
Nahagaze nk’iminota irenga 30 ndi kubitekerezaho, nabuze aho mpera rwose. Gusa nyuma nigira inama yo kubikora kuko ntakundi nagombaga kubigenza. Saakumin’ebyiri zigeze, animateur aje abona ndacyari ku muryango wa mbere na wo ntarawurangiza, ndibuka yambwiye nabi anantuka igitutsi kibi ari na ko ankubita inkoni mu bitugu ngo ndutwa n’ikimuga, ni gute ntararangiza umukoro yampaye?
Yahise antuma agatabo kange k’imyitwarire, ankuramo amanota 5 yo kuba ngo mfite ikinyabupfura gike! Ndetse kandi avuga ko nintarangiza ubwo bwiherero ntari bujye muri Class! Nakoze uko nshoboye mbikora vuba kandi mbikora neza kubera ko yari yanavuze ko aho arasuzuma agasanga nahajabaguye mpasubiramo kandi nkubitwa, nabikoze neza ku buryo saamoya n’igice nari ndangije. Gusa icyaje kuntera umujinya ni ukuntu navomye amazi ngo njye koga mpite njya mu ishuri, nkigera mu muryango mba mpuye na we…
“Ariko uru rwana ni ruzima ra? Ni ko sha nk’ubungubu ugiye he kandi ni sangahe? ” arambaza
Jye rero namubwiye ko ngiye gukaraba ngo njye class, ariko ansubiza ansunikira muri dormitory anankubita imigeri, ansaba kwambara vubavuba. Namubwiye ko ndi kunuka ubwiherero cyane ko nari mbizi neza ko hari n’umwanda nakozemo nkanakandagiramo ariko yanga kunyumva, ubwo ntakundi nari kubigenza nahise nambara uniform njya muri class.
Hari umukobwa rero twicaranaga, yari umusirimu ndetse warabibonaga ko akomoka ahantu bamwitaho, yambaraga n’amarinete kuko twari twaramwise marinete. Nabaye nkigera mu ishuri nsanga hari isomo bari kwiga, ubwo kandi no mu kwinjira umwarimu yabanje kunsiragiza ambaza aho natinze n’ibyo natinze ndimo, na we abanza kumpa ibihano bye bwite harimo gupfukama imbere n’inkoni 5 ku kibuno. Nuko ibyo birangiye njya kwicara mu mwanya wange, hashize umwanya wa mukobwa twicarana ahita ahaguruka ubona afite ubwibone bwinshi aragenda yicara kuri ya ntebe KAMIKAZI yari yicayeho. Birumvikana ko ho bahise bicara ari 3, kandi ntabwo byari byemewe kwicara ku ntebe murenze abanyeshuri babiri.
Yagezeyo mbona atangiye kuvugana n’undi mukobwa wari uhicaye utari KAMIKAZI, uko bavuga nkabona bari kundeba ubona babihiwe pe. Mwarimu ahindukiye abona bicaye ari batatu nyuma yo kubyoroshya ahita asaba KAMIKAZI kuza ngo twiyicaranire, ni uko nicaranye na KAMIKAZI ubuzima bwange bwose bwa ADVANCED LEVEL (ikicirero cya kabiri cy’amashuri yisumbuye), muri segonderi.
“Nonese kuki uriya mukobwa avuye hano akaza kwicara hariya hirya? “Ndamubaza
“Ubanza uriya mukobwa ari inshuti ye yashakaga ko bicarana.” Aransubiza ariko ubona ko adashaka kumbwira, kubera ko twari turi kwandika notes, nacishijemo akanya gato ntamubaza ubundi nkomeza kumubaza, mubwira ukuntu nabonaga bavuga bandeba ubona ko ari nge bari kuvuga, bityo musaba kumbwira kuko ntacyo bitwaye.
“Nonese basi wigeze ubona ngewe nkureba?” Arambaza.
“Oya, uko byagaragaraga wowe ntiwamvugaga kandi ntiwari unanyitayeho, ariko uko biri kose wumvaga ibyo bari kuvuga. ” ni uko namubwiye, ubundi azamura umutwe yikiriza nk’ikimenyetso cy’uko ibyo bavugaga yabyumvaga, niko kumubaza ibyo bamvugaga nsa nk’uri kumwinginga
“Ntabwo mba nshaka ko umuntu agira ipfunwe ariko!” Arambwira ariko numva sinsobanukiwe, niko kumusobanuza.
“Bakomeje kuvuga ko uri kunuka ushobora kuba winereye!” Akimbwira gutyo nahise numva nkozwe n’isoni, numva mbuze aho nkwirwa n’uko nifata arabibona ko ngize ikibazo pe.
“Nari nakubwiye ko atari byiza ko wakomeza kumbaza ibyo bakuvugagaho ukanga kunyumva.”
“Basi se wowe kuki wahisemo kuza kwicarana n’umuntu uri kunuka?” Ndamubaza.
“Ntabwo nabihisemo kuko sinari kuza uretse ko ari mwarimu ubinsabye kandi nkaba ntamusuzugura.” Ni uko yambwiye. Natangiye gushaka uko nasohoka ariko numva naba nikururiye ibyago, nangira kumva kubangamira abandi nange ubwange bimbangamiye, ariko kandi numva nanasebye, niko kwigira inama yo kwaka agahushya, ariko nkikaka nanone mwarimu arakanyima kubera ko ngo ari bwo nkinjira mu ishuri, mbese ngo ni nge waje nyuma y’abandi nakerewe none ngo ni nange ushaka gusohoka mbere y’abandi! Muby’ukuri mwarimu ntiyumvaga ko mfite ikibazo, gusa nyine ntakundi nari kubigenza, ahubwo naricaye ndatuza.
“Basi se wowe uri kubyumva?” Ni uko nahise mpindukira mbaza KAMIKAZI haciyeho akanya kugira ngo numve koko ko byakomeje kubangama.
“Oya. Yego nyine biragaragara ko utakarabye no mu maso, ariko ibyo kuba winereye byo ntabyo numva. Nonese wowe urenda wambaza nimba ndi kubyumva, hari ubwo winereye?” Ni uko yambajije ari kundeba mu maso, ni uko nange nzunguza umutwe mpakana.
“Rero wikomeza kugira ikibazo k’ibintu uzi neza ko utakoze kandi utakora. Icyakora nkigera hano, numvise umeze nk’umuntu wari uvuye mu bwiherero bisanzwe kumwe umuntu avayo bukaza bumunukaho, ubwo rero ibyo bariya bakobwa bavuze byo kuba winereye sinzi iyo babikuye.”
Akimbwira gutyo numvise umutima utuje, gusa ntungurwa n’ukuntu uwo mukobwa ari kuvugisha ukuri kandi ubona ashize amanga, nitsa umutima ubundi ndamushimira, icyakora mubwira ko impamvu ari uko naryamiye animateur akantegeka kwica ingwe (Kwica ingwe ni ugusukura ubwiherero, ni terime ikoreshwa mu banyeshuri bo mu ma boarding schools) ubwo nkimara kumubwira ko ari byo nakerewe ndimo ndetse ko animateur yanze ko mbanza no koga, yahise abyumva ubundi aramwenyura ati “ubutaha ntuzakore iryo kosa ryo gutinda kubyuka nanone”
Ubwo twatangiye kwandika ari nako tuganira, kuri iyo nshuro ni nabwo yambwiye amasomo atumva cyane cyane imibare n’ubwo ari yo bari bamuhaye kwiga, gusa nge namubwiye ko amasomo yose nyumva bityo ko tuzajya dufashanya.
Mu makaramu yari afite, nta karamu y’umukara yari afite kandi byari ngombwa no gukoresha ikaramu y’ibara, dutangira no gutizanya iyange.
Uwo munsi twakomeje kwiga bisanzwe, amasaha yo mu karuhuko ka mugitondo aragera, nuko mpita nsohoka ntanabitse amakayi vuba vuba njya hirya y’ishuri ryacu ahantu havaga akazuba ariko hitaruye ku buryo hahuhaga n’akayaga, nagezeyo mu rwego rwo kugira ngo n’ibisigisigi by’umwuka mubi wari unsigayeho umveho ugende, gusa natangajwe no kumva ijwi rya KAMIKAZI inyuma yange.
“Kuki se waje kwicara ahantu hawenyine?” Ahita yicara ibumoso bwange abanje kurambura hasi aga suime yari afite
“Njye nubundi kuko ntamuntu tumenyeranye ni hano nkunda kwiyicarira igihe cyose.” Naramubeshyaga ni ubwambere nari mpicaye, ariko kuko na we ari ubwambere navuga yari aje kuko amaze umunsi umwe niyo mpamvu atari kumenya ko mubeshya
“Ko mbona abandi bana batangiye kumenyerana se kuki wowe ntan’inshuti y’umuhungu uragira? Ushobora kuba utazi kubana!” Arambwira
“Oya si uko ntazi kubana, ahubwo ahari kamere yange ubanza igoye kubona uwo twabana bigakunda.” Ndamusubiza
“Ikibazo wowe nabonye nta kizere wigirira. Nk’ubu urambeshye ngo ukunda kwicara hano kandi mbibona ko ushobora kuba ufite ipfunwe. Sinakubwiye ko ntakintu kibi kiri kukunukaho? Kuki isaha zo kuruhuka zigeze ugahita usohoka utabanje no kubika ibikoresho byawe?” Yambwiye atyo numva mbuze icyo musubiza, ndamwihorera. Icyakora na we ntakindi kintu yongeye kumbaza, ahubwo amasaha yo gusubira muri class ahita agera ni uko nge na we tugenda turinganiye twinjira mu ishuri.
Hashize akanya twicaye mbona arandebye turarebana, ahita anyereka amaraso ari gutemba ku mwanya twicayeho, numva birantunguye ndebye neza mbona ari guturuka ahaherereye ikibuno ke, ntaragira icyo mubwira ahita ambwira ati “ni ukuri ntabwo iyi ari imihango.”
Numva birantunguye sinzi ibyo ari byo, turebye hakurya tubona ba bakobwa bari kutwitegereza tugikubitana amaso bahita baseka bahana n’ibiganza kumwe kw’abakobwa, ubwo nge na KAMIKAZI twahise tumenya ko ari bo babikoze. Ubwo nge natangiye kwibaza uko babigenje kugira ngo KAMIKAZI ave kuri urwo rwego, ntangira gutekereza ko ari amarozi cyangwa bamuteze urwembe, ariko nanone nkumva baramutse bamuteze urwembe cyangwa ikindi kintu cyose cyamukomeretsa yakabaye yatatse, ariko kandi nkabona amaraso ni menshi! Nkiri muri ibyo mbona KAMIKAZI ahise……………… LOADING EPISODE 03
Bigenze bite? Ntuzacikwe n’igice gikurikira.
KUBONA IYI NKURU AKO KANYA IGISOHOKA, KANDA KURI IYO LINK IRI MUNSI WINJIRE MURI GROUP YA WHATSAPP