Diyosezi ya Ruhengeri yahagaritse ibikorwa by’abalati ba gahunga mu gihe kiliziya itanga umucyo ku makuru y’amabonekerwa yavuzwe i Busogo
Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’Umuryango w’Aba-Oblati b’Umwamikazi w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ufite urugo muri Paruwasi ya Gahunga, mu gihe Kiliziya ikomeje gusaba Abakristu kurangwa n’ubushishozi ku makuru amaze iminsi avugwa ajyanye n’ibivugwa ko hari amabonekerwa ya Bikira Mariya na Yezu mu Karere ka Musanze.
Ibyo byatangajwe mu itangazo ryasohowe na Diyosezi ya Ruhengeri ku wa 23 Mutarama 2026, ryashyizweho umukono na Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ukwemera, ubusabane n’imikoranire byubakiye ku murongo wa Kiliziya, mu gihe hagikorwa iperereza ku mikorere y’uwo muryango muri Diyosezi.
Iki cyemezo kije gikurikira inkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 17 Mutarama 2026, ivuga ko hari abana babiri biga ku Ishuri rya G.S Rwinzovu riherereye mu Murenge wa Gataraga, bavuga ko babonekewe na Yezu na Bikira Mariya ku biti by’inturusu bibiri ndetse no ku giti cy’ipoto y’amashanyarazi. Ibyo byakurikiwe n’iteraniro ry’abantu benshi bagiye aho byavugwaga ko byabereye, bamwe bavuga ko babibonye, abandi bavuga ko nta kintu babonye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Abbé Jean Bosco Nambaje, yavuze ko ayo makuru akeneye gusuzumwa mu buryo bwimbitse, anasaba Abakristu gutegereza icyemezo cy’inzego zibifitiye ububasha. Yashimangiye ko Kiliziya itihutira kwemeza amabonekerwa, cyane ko mu byavuzwe nta butumwa bwihariye bwatanzwe, kandi uburyo bivugwamo bitajyanye n’uko amabonekerwa yemewe na Kiliziya ajya agaragara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nabwo bwahakanye ayo makuru, buvuga ko nta mabonekerwa yabaye, bukemeza ko ibyabaye byari igihuha cyateranyije abantu benshi bigatera impungenge ku mutekano wabo.
Mu itangazo ryihariye ryasohowe na Paruwasi ya Busogo ku wa 18 Mutarama 2026, Abakristu bibukijwe ko ukwemera kwa Kiliziya Gatolika gushingira ku nkingi eshatu: Ibyanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’Ubuyobozi bwa Kiliziya (Magisterium) n’Uruhererekane rwa Kiliziya. Basabwe kwirinda gukwirakwiza ibihuha, gusengera ahantu hatemewe cyangwa hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, no gukomeza kwiringira Kiliziya nk’Umubyeyi ubafasha gushishoza no gutandukanya ukuri n’ibitandukanye n’ukwemera nyakuri.
Nubwo Diyosezi ya Ruhengeri itatangaje ku mugaragaro isano iri hagati y’ihagarikwa ry’ibikorwa by’Aba-Oblati ba Gahunga n’izo nkuru z’amabonekerwa yavuzwe i Busogo, ihuriro ry’ibi byemezo n’ibihe byabibanjirije byatumye benshi bibaza niba hari aho bihurira mu rwego rwo gukumira urujijo n’akajagari mu kwemera kw’Abakristu.
Kiliziya yakomeje gushimangira ko izakomeza gukurikirana ayo makuru mu ituze n’ubushishozi, isaba Abakristu gukomeza ukwemera gushingiye ku nyigisho zemewe no kwirinda gushukwa n’amakuru ataragenzuwe neza.
