RUSIZI: Umugabo arashakishwa uruhindu akekwaho kwica umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu, utuye mu kagari ka Mataba, umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we Nyirandayisenga Chantal, nyuma yo kumukubita bikabije ijoro ryose, amuziza ko yari yatije isuka iwabo w’umugore.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Muhora, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko amakimbirane yatangiye ubwo Sindayiheba yabazaga umugore we impamvu yatije isuka iwabo, bikarangira atangiye kumukubita, abanje gukingirana abana babo mu cyumba kugira ngo batabona ibiri kuba.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, abana babiri b’uwo muryango babyutse babura ubakingurira. Umwe muri bo anyura mu idirishya afungura umuryango na mugenzi we arasohoka, bahamagara nyina mu nzu baramubura, maze binjira mu gikoni basanga Nyirandayisenga Chantal yapfuye, bahita batabaza abaturanyi.
Musabyimana Jean de Dieu, umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu, yabwiye itangazamakuru ko abana bababwiye ko se yabategetse ko bagomba kujya kuryama ndetse ngo ahita abafungirana mu cyumba, maze atangira gukubita nyina bikomeye, abana bakabyumva ariko bagatinya gutabaza.
Abaturage bageze aho umurambo wasanzwe bavuga ko bigaragara ko Nyirandayisenga yakubiswe cyane, cyane cyane ku mutwe, aho bavuga ko yavaga amaraso mu kanwa no mu matwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko ibimenyetso byabonetse mu nzu bigaragaza ko habayeho urugomo rukabije, kandi ko umugabo yahise atoroka.
“Twabonye ko ibintu byo mu nzu byamenetse, by’umwihariko ibikoresho byo mu gikoni, bigaragaza ko barwanye bikomeye. Dukeka ko umugabo ari we wagize uruhare muri uru rupfu, akaba yahise aburirwa irengero,” Habimana Emmanuel.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uyu muryango wari warigeze kugirana amakimbirane mu myaka ishize, aho umugore yigeze kugerageza kwiyahura anyoye umuti wica, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo. Icyakora, ngo hari hashize amezi atandatu nta makimbirane azwi muri uru rugo.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bakomeje iperereza ndetse no gushakisha Sindayiheba Jean de Dieu, kugira ngo abiryozwe.
Iyi nkuru yongeye gukangura impaka ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku makimbirane yo mu ngo, aho bamwe mu baturage bagaragaza impungenge z’uko utubazo duto dushobora kuvamo ibyaha bikomeye, bigatwara ubuzima bw’abantu.