๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Duheruka maze kwiyumvira neza ko burya umugore papa yari yazanye usimbura mama icyari kimuzanye atari urukundo ahubwo ari amafaranga ikindi kandi yashakaga kuturimbura twese byarangiye gute? Ntagutinda reka dukomeze n’ inkuru yacu
.
.
Wa mugore yakomeje avugira kuri telefone ati: โnjyewe Japhet ndamuzi neza afite imitungo myinshi kandi ngomba kuyitwara ndetse ibintu byose afite ni byinshi cyane yewe ntekereza neza ko bimwe na bimwe n’ umugore we ataranabizi, icya mbere Japhet afite imodoka eshatu mu muhanda, afite amamoto afite utubari, afite ibintu byinshi noneho imirima yo reka ntiwareba wagirango igihugu cyose nicye”
Aho nari mpagaze nakomeje gutega amatwi ibyo Claudine ari kuvuga numva biratangaje, ese koko imodoka, utubari, ngo amazu, ibyo byose papa arabifite?
Mubyukuri kuva nabaho sinigeze mbona papa atwara imodoka , sinigeze mbona atwara moto sinigeze numva abantu bavuga iby’ imirima yego wenda ntitwari dufite amasambu makeya ariko nanone ntabwo ayo masambu yangana nayo numvise claudine arimo avuga, oya ntabwo ari yo yavugaga pe!
Bigaragare yuko ahubwo hari ibintu byinshi papa yaduhishaga. Nakomeje gutega amatwi claudine ibyo yakomezaga abwira umuntu kuri telefone nuko numva arakomeje….
Umva nkubwire nshuti ahubwo niba unkunda nawe unsengere diru yanjye icemo neza. Nta kindi nifuza ahubwo nifuza gutwita umwana hanyuma akamubarurwaho ubundi izi ngirwa abana ze nkazikura mu nzira hanyuma nawe nkamukura mu nzira hanyuma ibyangombwa byose nzabihiga ku buryo bizahita byandikwa ku mwana wanjye nanjye nkahita mbitsindira gutyo umuryango wose nkaba ndawuhekuye.
Buriya rero cyari kizi ko njyewe kizankora biriya cyankoze nkatuza reka reka ntabwo byakunda Japhet namwirutseho kuva kera, mwiruka inyuma aransiga kubwiyo mpamvu rero ntabwo nari gutuza ngo nemere yuko abaho ubuzima yishimye mugihe njyewe ntanundeba n’ irihumye ninayo mpamvu kuri iyi nshuro nkurikije urwo namukunze akanyima umwanya narusimbuje urwango nta mpuwe na nkeya mufitiye icyo nifuza nanjye nukumwishyura ibyo yankoreye byose.
Aya magambo Claudine yari amaze kuvuga yanteye kwibaza ibintu byinshi
, antera kwibaza kuri papa, antera kwibaza kuri mama, antera kwibaza ubuto bwa papa na mama yewe nshaka gucukumbura ariko biranga ntacyo nari mfite mperaho ahubwo nari mfite ubwoba bwibigiye kuzakurikiraho.
Naribazaga nti ese iyi nkuru nyibwire mushiki wanjye Liliane cyangwa mwihorere?
Namaze umwanya munini mpagaze meze nk’igiti ntanyeganyega rwose wagira ngo meze nkakanuma kanyagiwe umutwe wanjye byari bimaze kwivanga bitewe n’ amagambo nari maze kumva nibazaga ikintu ngiye gukora bikancanga.
Naribwiye nti: โkugirango ataza kumenya ko nahageze nahise nsubira inyuma gake gakeya nomboka.
Maze kugera hirya naje niririmbisha akaririmbo kugirango yumve yuko ndi hafi ngera mu rugo atakiri kuvugira kuri telefone ariko nari nabyumvise hafi ya byose.
Ntibyatinze hashize umwanya mutoya mba ngeze mu rugo yewe koko nsanga ntakiri kuri phone mushiki wanjye Liliane nawe aba arahageze dutangira gukurikirana iby’ umugoroba dufasha n’ umukozi.
Ubundi mama akimara gupfa papa yahise adushakira umukozi wo kudufasha tukazajya tuva ku ishuri tukabafasha imirimo yo mu rugo mikeya isanzwe.
Ntabwo twari dutunze byinshi ariko nanone ntacyo twari dukennye kuko ntacyo twakeneraga ngo tukibure gusa nakomeje gutekereza kuri ibyo bintu byose numvise Claudine avuga ko papa atunze njyewe ntari narigeze mbona n’ umunsi numwe.
Amasaha yakomeje kwicuma ndetse burira turaryama gusa nshuti bavandimwe mbabwiye ngo uwo mugoroba cyangwa se iryo joro narasinziriye naba mbabeshye rwose?
Naraye ndi kwibaza ibibazo byinshi ntekereza ibintu byinshi ariko muri njyewe ikintu cyanjemo mbere ntakindi nahise mfata umwanzuro ko uko byagenda kose nanjye uyu mwana atazamumbyarana kuko igihe uzaba yamubyaye natwe ibyacu bizaba birangiye.
Natekereje kubibwira mushiki wanjye nsanga nabyo ntabwo cyaba ari igitekerezo cyiza kuko buriya abakobwa benshi bamwe na bamwe byumwihariko mushiki wanjye baba bafite imitima yoroshye ntibabasha kwakira ibintu byose uko bije, yego nanjye byari bingoye ariko se mushiki wanjye we yari na mutoya nari gushiduka yabimubajije.
Burya rero ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka nahise nibuka cya kiganiro nigeze kugirana na mama cyera ndi kota akazuba akiriho mfata umwanzuro y’uko ngomba kuba umuntu w’ umugabo nkaba umuntu mukuru ibintu byose nkazabicyemura bikagenda neza rwose.
Icya mbere rero kwari kumenya uko ngomba gutwara ibintu nahise numva ngize amatsiko cyane yo kumenya papa na mama wanjye Witabye lmana ndetse n’ ahahise ha papa n’ uyu mugore yari yazanye ngo ni Claudine.
Numvaga neza ko ibingibi nimara kubigeraho bizampa neza ishusho yo kumenya uko ngomba kurwana urugamba ntawundi muntu mbizanyemo numvaga nta nshuti yanjye n’ imwe igomba kumenya ibiri kujya mbere kuko buriya inshuti zacu turazizera tukazibwira ibintu byinshi tukazibwira ibyo dutekereza rimwe na zimwe akaba arizo ziturimbura.
Bwarakeye nk’ibisanzwe turabyuka turitegura njye mushiki wanjye tujya ku ishuri gusa mwa bantu mwe nimba hari abantu bari babayeho neza ni twebwe.
Umugore yadufataga neza cyane akatwitaho pe ukabona ibintu byiza kuburyo gutekereza ko haba hari uruhande rwe rubi byaba ari ukwibeshya kuko yari Malayika wigendera dore ko washoboraga kuba wanamusitaraho. Ntagushidikanya ko rwose turi abana be pe yatwitagaho bihagije.
Ibyo yakoraga byose narabirebaga nakwibuka ibyo numvise nkahita mvuga nti: ” ni ukubona abantu bagenda biyambitse uruhu rw’intama kandi mu mitima yabo ari ibirura byigendera gusa ”
Twagiye ku ishuri uyu munsi nawo sinigeze niga ahubwo niriwe ntekereza ibyo ngomba gukora ntekereza uko ibintu bigomba kurangira ntekereza uko ngomba kwitwararika umunsi urira urarangira yewe icyumweru cyose kirangira umbajije ngo nizibiki sinagusubiza ngo nize iki kuko nta kintu na kimwe nabashaga kumva ibitekerezo byanjye byose byabaga byibereye ku kintu kimwe gusa ikintu nzakora kugirango mbashe gutsinda ikibi cyari cyamaze kutwinjirana.
Haciyeho icyumweru ndara ntasinziriye nkirirwa ntize umunsi wose ukarangira ndi gutekereza ibyo Claudine nuburyo azatuvira murugo kandi nta mvururu zibayemo.
Muri weekend ari kuwa gatanu tuvuye kwiga njye na mushiki wanjye dore ko akenshi tutajyaga dusigana twageze mu rugo dusanga papa yaje.
Nahise numva nishimye muri njyewe numva ngize ibyishimo bidasanzwe, turaganira nk’ abantu twari dukumburanye atuzanira ku mpano yari yatuzaniye, imigati n’ utundi tuntu nyine abana bakunda.
Ntibyatinze rero amasaha yaricumye kandi kuko umwanya wari mutoya ndetse tunananiwe turaryama ariko twari dukumburanye twese ntawabishakaga
Kuwa gatandatu njye nahise numva ko ngomba kuzihererana papa njye nawe twenyine nkamubaza neza ibye na claudine kuhahise habo ndetse no kubye na mama uko byagenze kuko ntabwo bari barigeze babituganirizaho n’umunsi numwe.
Mu ma saa yine za mu gitondo nicaye hanze ndi kota akazuba nibwo nagiye kubona mbona papa arasohotse nanjye mpita mubwira nti:
” Papa uramutse ute se? Nawe ati: ” ndamutsa amahoro umuhungu wanjye”
Yahise aherako arambaza ati: ” ese amakuru y’ iminsi? ndabona mumeze neza? ”
Nahise mubwira nti: ” tumeze neza nta kibazo Claudine atwitayeho rwose nta kintu ajya atwima , nta kintu tumuburana pw icyo dukeneye cyose tukibonera ku gihe wahisemo neza” yahise ambwira ati: ” buriya Claudine namushatse namwitegereje kandi nzi neza ibyo mukwiriye ntabwo rwose muzicuza kandi ntekereza yuko atazabagirira nabi cyangwa ngo abafate nabi”
Akimara kumbwira gutyo nahise ntekereza ibintu nari maze iminsi numvise numva ibintu ambwiye numva ni ibintu bidahura rwose.
Nahise mubwira nti: ” ariko papa waza kunyemerera njyewe nawe tukajya ahantu twenyine hatuje tukaganira? hari ibintu byinshi numva nshaka ko tuganira ariko turi twenyine nta muntu utwumva”
Nkimara kubivuga papa yahise asa n uwikanzemo ahita andeba arambwira ati: โniko se muhungu wanjye ushaka kurongora urumva wakunze umukobwa? ntiwambwira”
Narasetse ndamusubiza nti: ” kurongora se kandi aka kanya reka reka nti ahubwo se ugirango iyo biba no kurongora hari ikibazo ni ibindi bindi kabisa ”
Ni ibintu byinshi nifuza nyine kuganira nawe nk’umwana na se, nonese ntago uzi yuko bavuga ngo ” utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze”
Papa yahise ambwira ati ” kubera iki ushaka ko tubiganira twenyine? ”
Nahise mubwira nti: ” erega papa ugomba kumenya ko ngomba kuba umugabo kandi imfura igenda nka se rero ngomba gutera ikirenge mu cyawe niyo mpamvu rero tugomba kuganira twenyine nk’abagabo hatagira umuntu atwumviriza”
papa yagiye kunsubiza ntungurwa cyane n’ igisubizo ampaye ntabwo nari nigeze nitegura ko yansubiza gutya rwose yahise ambwira ati:………………Loading Part 4
ยฐ Karabaye papa aransubiza?
ยฐ Papa se arambwira ukurinshaka bahu?
ยฐ Mana umfashe papa agende atamuteye inda pe ntamuti ndabona!
ยฐ Birabe ibyuya ntibibe amaraso
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandinamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakinwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho. Ndabakunda cyane
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ , ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ