Dr. Lisa Cook umugore wumwirabura, Uhangayikishije Donald Trump mu Bucukumbuzi bw’Ubukungu
Ku ya 6 Kanama, mu kiganiro cyateguwe na Boston Fed, Dr. Lisa Cook yasabye kwitondera uko ubukungu bw’Amerika buhagaze, atangaza ko isoko ry’umurimo rishobora kuba rigeze ku mpinduka zikomeye kubera igabanuka ry’imirimo mishya. Ubutumwa bwe bwabaye nk’ukwibutsa abayobozi b’Amerika, cyane cyane Donald Trump n’abamushyigikiye, ko ubukungu atari ikiraro cyoroshye cyo gutsindira politiki.
Dr. Cook ni umwe mu bagore b’Abanyafurika–Amerika bafite amateka akomeye muri akademiki no mu ngamba z’ubukungu. Yavukiye muri Georgia mu 1964, akurira mu muryango wari uri ku isonga mu rugamba rwa civil rights movement. Ni we wabaye umunyeshuri wa mbere wa Spelman College wegukanye Marshall Scholarship, ikamuha amahirwe yo kwiga muri University of Oxford mu Bwongereza. Nyuma yaho, yasoje doctora mu bukungu muri University of California, Berkeley.
Mu bushakashatsi bwe, yagiye agaragaza ubusumbane bw’amoko n’imiterere y’ubukungu bwa Amerika, byatumye aba umwe mu bihagarariye ijwi rishya rishaka impinduka mu mwuga w’ubukungu. Mu 2019, afatanyije na Anna Gifty Opoku-Agyeman, banditse mu kinyamakuru New York Times inkuru yamagana imbogamizi abagore cyane cyane abirabura bahura nazo mu bukungu, bavuga ko “ubukungu atari umwuga uha ikaze abagore, ndetse ubugome bukarushaho kuba bwinshi ku bagore b’abirabura.”
Dr. Cook kandi ni umwuzukuru wa Prof. Samuel DuBois Cook, umuhanga mu bya politiki wabaye umwirabura wa mbere wigishije muri Duke University, ndetse akaba yariganye ndetse ari n’inshuti na Martin Luther King Jr. Ibi byafashe umuryango wabo nk’uwubatse amateka mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abirabura.
Kuba Dr. Cook akomeje gutanga ubusesenguzi bw’ubukungu bugaragaza intege nke z’isoko ry’umurimo, bishobora kwiyongera ku bibazo Donald Trump akunze kunengwa, cyane cyane ku bijyanye n’imiterere y’ubukungu bw’Amerika. Ni yo mpamvu amagambo ye akomeje gufatwa nk’impuruza idasanzwe ku bashaka kuyobora Amerika mu bihe bizakurikira ibi.