๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Mugice giheruka duheruka Narinsabye umwanya Papa ngo tuganire nka tungurwa nigisubizo yari amaze kumpa ese ni ikihe gisubizo yari ampaye nta gutinda reka dukomeze….
Papa yagiye kunsubiza arambwira ati: โbiragoye cyane ko twaganira kuko ndikwihuta ariko kuko ubitsabye kandi bikaba ari ubwa mbere unsabye kuganira nanjye buriya hari impamvu reka mpindure igihe cyo kugenda nzagende ejo hanyuma ubanze umbwire icyo unshakira mwana wanjye.
Nahise numva umutima wanjye unezerewe ndishima cyane ko nibura bwa papa abashije kunyumva, ikibazo nari nsigaranye cyari ahantu ndi buhere mubyukuri sinumvaga ndi bubimubwire byose. Twahise dutandukana gusa dutandukana twemeranyijwe ko nimugoroba turi busohokere ahantu hatuje muri karitsiye tugafata kamwe ariko tuniganirira.
Nahise nkomereza mu turimo two mu rugo ubwo nawe akomeza gutembera hafi no mu rugo areba ibyo yasize, ikizakosoka, nibindi bintu byinshi bitandukanye.
Amasaha rero yarageze nditegura nambara neza mbese nyine nk’umuntu usohotse nawe bibuko abo mu rugo batubwiye ko tutabasiga tubabwira yuko uyu munsi ari abagabo basohoka ubutaha abagore then after twese hamwe.
Twasize liliane ari kumwe na claudine barimo bategura iby’ umugoroba ndetse n’umukozi njyewe na papa turigendera gusa batubwira yuko tutari buze kurya ibiryo byinshi kugirango dusigaze nibyo bari guteka aho biraza kujya.
Twarazamutse papa ashyirishaho burusheti azana amafanta n’ amabyeri ubundi dutangira kunywa tuganira, papa arambwira ati: ngaho nguteze yombi muhungu wanjye mbwira ikintu washakaga kumbwira.
Numvishe mfite akantu k’ubwoba ariko nanone sinagombaga gutinya naramubwiye nti papa nkuko wabivuze ujya kuzana Cloudina ubungubu tumaze kuba bakuru tumaze gukura ndatekereza nsigaje umwaka umwe kugirango nkore ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye birumvikana rero ko majije kuba mukuru ariko nanone mubyukuri njyewe numvishe mfite icyifuzo cyo kumenya wowe wa nyawe.
Nakomeje kugenda nkwitegereza nkabona ukuntu ucecetse mbona hari ibintu byinshi uhishe nifuje rero kumenya amateka yawe na mama ndetse n amateka yawe na claudine ukuntu mwakundanye na mama mbese umbwire ibintu byinshi sinzi impamvu numva nifuza kubimenya ariko nyine ndashaka kumenya amateka yanyu rwose nicyo kintu nagira ngo gusabe.
Nkimara kubivuga papa yaramwenyuye asekamo gakeya ati: reka nkubwire byose nkuko ubishaka nubwo utari kunsobanurira neza impamvu uri kubimbaza ariko buriya hari impamvu yabyo ubwo igihe nikigera nabwo uzayimbwira sinabyivangamo.
Nahise nigira seriye ngo hato ataza kumvumvura ku mutima ndavuga nti: mbwira vuba ibyo nshaka kwimenyera birangiye.
Papa yahise ambaza ati: urashaka mpere hehe? Mpereke ukuntu nahuye na mama wawe tukabana cyane ?
Ndamubwira nti papa icyo nifuzamo kumenya wowe wanyawe nkamenya byinshi kuri wowe nkamenya nyine urugendo rwawe rw’urukundo ko mba numva nanjye nifuza kuzagira urukundo nk’urwaye nkuko warubanye na mama.
Papa yarateruye ati: ” bundi mama wawe tujya guhura Claudine niwe twahuye mbere ni inkuru nde ntari buvuge ngo nyirangize ariko ndakubwiramo bikeya, Claudine niwe twahuye mbere ya mama wawe ubwo nari nyirangiza amashuri yisumbuye mbere yo kugira ibindi bintu byinshi nkora nakundanye na Claudine ndetse dukundana igihe kirekire cyane byari bigoye gusa Cloudine yamfashije kwiyubaka ibyo nagezeho byose narindi kumwe nawe.
Akimara kuvuga gutyo nahise nikangamo ntangira kwibaza byinshi no kugira amatsiko menshi
Papa yarakomeje ati: gusa twaje gutandukana igihe kimwe nigeze kumusanga arikunca inyuma ibintu byinshi naribuze gusubiramo ntashaka no kwibuka, kubyihanganira birananira ansaba imbabazi ndetse sinamubabarira kubera izo mpamvu rero twaje gutandukana nyuma yaho gatoya mpura na mama wawe twaje gukundana ndetse duhita dukora ubukwe turabana kuko ubushobozi nari maze kubugira buhagije
Claudine rero we amaze kubona ibibaye yahise ava muri karitsiye twari dutuyemo arimuka ava iwabo aragenda ntekereza yuko kubyihanganira no kubyakira byari bimugoye.
Nahise mbaza papa nti se papa nyuma y’uko Claudine agendeye umaze kubana na mama mbere yuko ubana na mama hari imitungo myinshi irenze wari ufite tutazi? nabaye nkimubaza ikibazo mbona nanjye rwose ubwanjye yikanzemo yahise ambwira ahigima arambwira ati urankanze muhungu wanjye ibyo bintu wabikuye hehe?
Nahise mubwira ngo papa ntabwo ndi umwana buriya ndabona, nta kintu tubuze nta n’ikintu tubura ikindi kandi ibyo mbona hafi ahangaha ntabwo aribyo byaba bihagije kugira ngo ibintu byose tubibonera kugihe bivuzengo hari ahandi hantu hava amafaranga aho hantu rero nihehe?
Papa yahise aterura arambwira ati: mwana wanjye ngiye kukubwira ibanga ntuzigere urimena ntuzigere urivuga rwose. mbere yo kubikubwira rero banza unsezeranye.
Nanjye nti nukuri kw’ lmana ishoborabyose yo mu ijuru na bikiramariya ntabwo nshobora kubikora ntabwo nzaguhemukira ntabwo nzabivuga rwose.
Papa yarateruye arambwira ati: biriya rero mbere yuko njya gukundana na mama wawe narimfite ibintu byinshi, narimfite imodoka nari mfite ibintu byinshi cyane ndetse ibyo bintu byose nabishatse ndi kumwe na Claudine kuko claudine twamaranye igihe kirekire dukundana cyane rwose.
Ibyo byose rero maze kubibona Claudine amaze kugenda tumaze gutandukana nahise numva muri njyewe nanze igitsina gore numva yuko icyatumye Claudine anca inyuma nuko nari mbashije kumuha ibyo ntunze ntagire icyo akenera ngo abure. nkimara kubona rero ibyo ankuroye nahise mvuga yuko undi mugore nzashaka atagomba kumenya ibyo ntunze cyangwa se imitungo yanjye yose nahuye na mama wawe kugeza igihe yapfiriye ntiyari azi ibyo mfite byose
Mubyukuri ntakubeshye muhungu wanjye imitungo dufite ntago ihagije kugirango tube tubasha kubaho uko tubayeho rero hari ibindi byinshi mfite, imodoka, utubari ahantu hagiye hatandukanye rero ibyo byose ni ibanga ariko nicyo gihe wa mugani ngo unabimenye ndetse mu minsi izaza nzatangira kugutemberezayo nkujyane mbikwereke.
Nyuma yaho mama wawe rero yitabiriye lmana nongeye kujya mvugana na claudine gake gakeya gusa nyine nawe urabyumva umuntu muba mwaramaranye igihe kinini twisanze twongeye dukundanye ndetse musaba ko twabana tutiriwe tunasezerana
Papa akimara kumbwira inkuru yose nahise menya mubyukuri impamvu nyamukuru yatumye Cloudina atuzira mu buzima ndetse nongera gukeka yuko Claudine ashobora kuba ari nawe wahitanye mama sinigeze mbwira papa ibyo ndigutekereza byose sinigeze nanamubwira ku makuru numvise twarariye turataha tugera mu rugo dusanga ibintu bimeze neza ntakibazo na kimwe gihari.
Bwarakeye papa arongera aragenda ndetse nanjye nsubira ku ishuri ubuzima bw’ ishuri burakomeza ari nako nanjye nkomeza gucungana na Claudine.
Mubyukuri Claudine yatwitagaho pe kuburyo nubwoย turi kugenda hirya no hino rwose buri muntu wese yavugaga yuko turi abana ba Cloudine bitewe nukuntu yatwitagaho birenze ukwemera.
Ndabyibuka neza twari turi mu gihembwe cya kabiri hagati twari tuvuye kurya turi hanze sinzi ukuntu nakebutse hakurya muri S2 mbona umukobwa mushyashya.
Eeeehhh mana yanjye we sinzi impamvu nakomeje kumureba. Nakomeje kumuhanga amaso nkomeza mwitegereza umutima urambwira uti: ” genda umusatire umuvugishe man ntukabe lmbwa” nahise mvaย aho nari mpagaze nzamuka ngana mu wa kabiri kugirango ndebe uwo mwari utagira uko asa nari ndimo ndeba.
Ubundi twebwe ku ishuri ryacu ukuntu twambaraga, abahungu cyangwa se abakobwa hasi twambaraga amajipo n’ amapantalo y’umukara ndetse n’ amashati y’ubururu. Uyu umukobwa we rero yari yambaye ijipo ya kaki n’ ishati y’umweru.
Uko byagenda kose yari mushya ku kigo cyacu pe. Naramwegereye aho yari gusa yari umukobwa mwiza koko.
Yari umukobwa muremure, afite mu maso harehare,ย uteye neza pe! Simvuze nyashi zo noneho yarafiteย kuko zoย wagirango niwe wazikoreye, noneho yari afite amaguru meza meza mana yanjye eehh, icyakubwira noneho ishinya ye nziza cyane y’umukara, amenyo y’umweru apanze neza . mana yanjye we kumureba ntabwo wamukuragaho ijisho pe yari mwiza cyane kuburyo utabihaga, sinzi ukuntu nakebutse duhuza amaso mbona aramwenyuye noneho mumenyo ye yo hejuru ahagana kukijigo wagirango hari iryinyo ryavuye ( harya buriya iriya aba ari inyinya iba iri hariya hantu ) noneho ngo nyikubite amaso mana yanjye we nahise numva mpfuye neza neza ibintu byose natekerezaga birahinduka. Nukuri byari bimubereye kumwenyura rwose. Nahise ntangira kwikoraho ngo numve ko ari njyewe mbese ntekereza ukuntu namwegera nkamuvugisha. Nahise ntera intambwe ya mbere mba ndamusanze nkimugera ruhande mbona ……………. Loanding Part 5
โข Karabaye iki niki mbonye?
โข Uyu mukobwa se ndamukunze we?
โข Papa yambwije ukuri ndabyitwaramo gute?
Nibwo kagitangira byinshi byiza biri imbere.
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.