U Rwanda rwasobanuye impamvu rurega u Bwongereza kurwishyura miliyoni 50£ nyuma yo guhagarika amasezerano y’abimukira
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impamvu ituma u Bwongereza bugomba kurwishyura amafaranga angana na miliyoni 50 z’Amapawundi, nyuma y’uko iki gihugu gihisemo guhagarika ku buryo bunyuranyije n’amategeko amasezerano y’impande zombi yerekeye kwakira abimukira badafite ibyangombwa no gufatanya mu iterambere ry’ubukungu.
Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi, rushingiye ku ngingo ya 22 y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi, igena uburyo amakimbirane agomba gukemurwa mu gihe impande zitumvikanye.
Aya masezerano, yatangijwe mu 2022 ku busabe bw’u Bwongereza, yari agamije gukumira abimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane banyuze mu nyanja bakoresheje ubwato buto, bikabashyira mu buzima bugoye kandi buteza ibyago.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ayo masezerano atari agamije gusa gucyura abimukira, ahubwo yari anubakiye ku gukemura imizi y’ikibazo cy’iyimuka, harimo ubusumbane mu mahirwe y’ubukungu n’imibereho hagati y’ibihugu bikennye n’ibiteye imbere.
Mu itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, u Rwanda rwasobanuye ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwarwo mu gufasha abababaye, bushingiye ku mateka yarwo yo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024, nyuma y’igihe cy’imyiteguro. Icyakora, Sir Keir Starmer akimara gutorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise afata icyemezo cyo guhagarika ayo masezerano, avuga ko atabashije kugera ku ntego yo gukumira abimukira.
U Rwanda rwatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nta biganiro bibanje, kikaba kinyuranyije n’inshingano n’amategeko mpuzamahanga u Bwongereza bwari bwiyemeje kubahiriza.
Nyuma y’icyo cyemezo, u Bwongereza bwamenyesheje u Rwanda ko nta bimukira bazigera boherezwa, kandi busaba ko u Rwanda rutagomba kwitega kwishyurwa amafaranga yari ateganyijwe gutangwa muri Mata 2025 na Mata 2026.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yari yiteguye kuganira ku mpinduka zishoboka, by’umwihariko ku bijyanye n’ingaruka z’amafaranga n’inshingano za buri ruhande, ariko ibyo biganiro ntibyigeze biba, kuko u Bwongereza bwakomeje kwinangira.
Mu kirego cyashyikirijwe urukiko, u Rwanda rugaragaza ko u Bwongereza butubahirije ingingo ya 18 n’iya 19 z’amasezerano, zijyanye n’ubwishyu n’inshingano zo gufasha abimukira, ndetse bukaba bwarananiwe kubahiriza inyandiko zagombaga kuyobora ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Nubwo u Bwongereza bwatangaje ko bwahagaritse ayo masezerano burundu, u Rwanda ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ziyagize, ihagarikwa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bibabaje kuba u Bwongereza bwarahisemo inzira yo kutubahiriza amategeko n’ubufatanye, bigasiga u Rwanda nta yandi mahitamo uretse kwitabaza inkiko mpuzamahanga.
U Rwanda rushimangira ko ruzakomeza kugira uruhare mu gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’abimukira, birimo kubashakira imibereho myiza, umutekano n’amahirwe yo kwiteza imbere, mu nyungu zabo n’iz’umuryango mpuzamahanga muri rusange.