U Bwongereza busubije u Rwanda nyuma yo kujyanwa mu rukiko ku masezerano ajyanye n’abimukira
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ku mugaragaro ko yahagaritse amasezerano yari yaragiranye n’u Rwanda ajyanye no kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali, nyuma y’uko u Rwanda rwitabaje urukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi, rurusaba kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi kubera kutubahiriza ayo masezerano.
Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwajyanye u Bwongereza mu rukiko rushingiye ku ngingo ya 22 y’amasezerano ajyanye no kohereza abimukira badafite ibyangombwa no gufatanya mu iterambere ry’ubukungu, yasinywe n’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ayo masezerano yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, agamije gukumira abimukira binjiraga muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane binjirira mu bwato buto banyuze mu Nyanja ya Manche, bagahura n’ingaruka zikomeye z’ubuzima.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu 2022, atangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata uwo mwaka, mbere yo gutangira gukurikizwa ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024, nyuma y’uko impande zombi zari zumvikanye ku buryo yagombaga gushyirwa mu bikorwa.
Icyakora, Sir Keir Starmer akimara gutorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise atangaza ko ayo masezerano ahagaritswe, avuga ko adashobora gutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe.
U Rwanda rwamaganye icyo cyemezo, ruvuga ko cyafashwe nta biganiro bibanje, kandi kikaba kinyuranyije n’ingingo n’amategeko bigize ayo masezerano yasinywe n’impande zombi. Nyuma y’icyo cyemezo, Guverinoma y’u Bwongereza yamenyesheje u Rwanda ko nta bimukira bazoherezwa binyuze muri ayo masezerano, ndetse ko izashaka uko iyahagarika mu buryo bunyuze mu mucyo.
Mu Ukuboza 2024, u Bwongereza bwasabye u Rwanda kudategereza kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi zari ziteganyijwe gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026, buvuga ko buteganya guhagarika burundu ayo masezerano.
U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye kwakira ingaruka ziterwa no guhagarika ayo masezerano, ariko rushimangira ko ingingo zijyanye n’ubwishyu zagombaga kuganirwaho hagati y’impande zombi, zigafata imyanzuro yemewe. Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo biganiro bitigeze biba.
Mu gisubizo u Bwongereza bwatanze nyuma yo kujyanwa mu rukiko, bwemeje ko bwahagaritse ayo masezerano ku mugaragaro, kandi ko butazayakomeza. U Rwanda rugaragaza ko hashingiwe ku ngingo zigize ayo masezerano, ihagarikwa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026, bityo ko u Bwongereza bugomba gukomeza kubahiriza inshingano zabwo kugeza icyo gihe.
Mu byo u Rwanda rushinja u Bwongereza kutubahiriza harimo kudashyira mu bikorwa inyandiko zasobanuraga uko ayo masezerano yagombaga gukurikizwa, kutubahiriza ingingo ya 18 ijyanye n’ubwishyu bw’amafaranga, ndetse n’ingingo ya 19 ijyanye n’inshingano zo kwakira impunzi zibayeho mu bihe bikomeye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yagerageje inshuro nyinshi gukemura iki kibazo binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ariko u Bwongereza bukomeza kwinangira, ari na yo mpamvu rwahisemo kwitabaza inzira z’amategeko mpuzamahanga.
U Rwanda rushimangira ko rwari rwarubahirije inshingano zarwo, rwiteguye kwakira abimukira no kubashakira imibereho iboneye, bityo rukavuga ko kwishyurwa ayo mafaranga bikwiye gukorwa hakurikijwe ibyo impande zombi zari zaremeranyijeho mu masezerano.