Urujijo ku mirambo itatu yabonetse mu mugezi wa Rusizi
Mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa inkuru ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, nyuma y’uko imirambo itatu ibonetse ireremba mu mazi y’umugezi wa Rusizi, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo mirambo yabonetse ku wa 27 Mutarama 2026, igizwe n’iy’umugabo, umugore n’umwana. Nk’uko byatangajwe na SOS Médias Burundi, yabonywe mu gitondo cyo ku wa Kabiri n’abarobyi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi, babonye iyo mirambo ireremba mu mazi.
Abo barobyi bahise babimenyesha inzego z’umutekano zari hafi y’umupaka, na zo zihita zibigeza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze. Abasirikare n’izindi nzego z’umutekano bahise bajya aho byabereye, batangira iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’abo bantu.
Ubuyobozi bw’aho byabereye bwatangaje ko iyo mirambo yari imaze igihe mu mazi ku buryo yari yaratangiye kwangirika bikomeye, bituma bidashoboka kuyijyana mu buruhukiro kwa muganga. Byahise bitegekwa ko ishyingurwa hafi y’aho yabonetse, ku nkombe z’umugezi wa Rusizi.
Inzego z’umutekano zivuga ko bikekwa ko abo bantu bashobora kuba ari abaturage bo muri RDC bari bagerageza kwambuka umugezi wa Rusizi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bikekwa ko amazi yabaye menshi akabarusha imbaraga, bikarangira babuze ubuzima, nubwo hakiri urujijo kuko nta cyangombwa na kimwe cyabonywe ku mibiri yabo.
Ubuyobozi bwibukije abaturage ko kwambuka umugezi wa Rusizi bitemewe, by’umwihariko muri iki gihe amazi yiyongereye cyane, busaba abantu kwirinda ingendo zambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Izi mpfu zije ziyongera ku zindi zimaze iminsi zivugwa muri iyo Ntara ya Bujumbura, kuko kuva mu kwezi k’Ukuboza 2025 hamaze kuboneka imirambo igera kuri 15 mu mazi y’umugezi wa Rusizi.
Hagati aho, mu yandi makuru ajyanye n’umutekano wo mu karere, Leta y’u Rwanda yakiriye abarwanyi 15 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari kumwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo, baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo barwanyi babanje gucumbikirwa by’agateganyo n’ishami ry’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), rishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, mbere yo guhabwa inzira yo gutaha mu Rwanda.
Bambutse umupaka w’u Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu ku wa 27 Mutarama 2026. Biteganyijwe ko bazajyanwa mu kigo cya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bazanyuzwa mu gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ibi bikurikiye ibindi byabaye tariki ya 20 Mutarama 2026, ubwo u Rwanda rwakiriye abandi barwanyi 13 ba FDLR bari kumwe n’abantu batandatu bo mu miryango yabo. Ibyo byaje nyuma y’iminsi itatu u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 14, barimo abarwanyi umunani b’ishami rya FDLR rizwi nka CRAP.
MONUSCO igaragaza ko kuva ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, umubare w’abarwanyi ba FDLR bahisemo gutaha mu Rwanda wiyongereye cyane, aho kugeza ubu hamaze gutaha abarenga 300.
Abo barwanyi bagenda bataha mu matsinda mato mato, mu gihe u Rwanda rutegereje ko ingabo za Leta ya RDC zitangira ibikorwa byo gusenya burundu umutwe wa FDLR, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025.
Kugeza muri Kamena 2025, umutwe wa FDLR wari ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 7,000 na 10,000, barimo abayobozi bakuru bawo, benshi bakaba bari barashinze ibirindiro muri teritwari za Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.