Amerika yatangiye kwiga ku bihano ishaka gufatira u Rwanda kubera umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye ibiganiro byimbitse bigamije gusuzuma uburyo u Rwanda rwafatirwa ibihano, nyuma y’uko amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atarashyirwa mu bikorwa uko byari biteganyijwe.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati ya Kigali na Kinshasa, nubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bari barashyize umukono ku masezerano agamije kugabanya umwuka mubi no gushakira umuti urambye amakimbirane amaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo ayo masezerano yasinywe mu rwego rwo gushimangira amahoro, ku butaka bwa RDC imirwano yakomeje hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi bo mu ihuriro AFC/M23, bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko muri Kongere ya Amerika hari abadepite baturuka mu mashyaka yombi—aba Republicans n’aba Democrats—batangiye gusaba ko hakorwa isesengura rikomeye ku ngamba z’igitutu zashyirwa ku Rwanda.
Abo badepite bashinja Kigali kudashyira imbaraga zihagije mu gushyigikira amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, bityo bagasaba ibisobanuro n’ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare u Rwanda rushobora kuba rugira mu gukomeza kw’iyo ntambara.
Nk’uko Jeune Afrique ibivuga, mu biganiro biri kubera muri Kongere ya Amerika, harimo kwiga ku bihano bishobora gufatirwa abantu ku giti cyabo, bikibasira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, kugabanya inkunga igihugu gihabwa, cyangwa se gukaza amabwiriza agenga ubufatanye mu by’umutekano.
By’umwihariko, bivugwa ko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D. Vance, yatangiye kwinjira cyane mu kibazo cya Congo, agaragaza umwanzuro ukakaye ku ruhare u Rwanda rushinjwa kugira muri ayo makimbirane.
Mu minsi ishize, Vance yeruye ashinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano ya Washington, anaruburira ko rushobora gufatirwa ibihano, cyane nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo M23 yaje kuva muri uwo mujyi, Amerika yakomeje kugaragaza ko itishimiye uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa Congo, bituma itangira gutekereza ku bihano byafatwa ku Rwanda, mu gihe rwari rumenyerewe gufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Washington mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Si ubwa mbere Amerika itekereza gufatira u Rwanda ibihano. Muri Gashyantare umwaka ushize, Washington yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe, umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, imushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC ibyo Kinshasa yakomeje kwerekana nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite uruhare muri ayo makimbirane.
Mu gihe ibi biganiro bikomeje muri Amerika, amaso y’abatari bake ari ku mibanire ya Kigali na Washington, n’uko ibi bihano byatekerezwa byagira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’umutekano w’akarere muri rusange.